Ku nshuro ya mbere iserukiramuco rya Iteka Festival ryabaye, abakunzi b’umuziki wiganjemo gakondo n’undi w’imico itandukanye muri Afurika barizihirwa.
Ni igikorwa
cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023 kuri Institut Français mu Mujyi wa Kigali. Ryahurije hamwe amatorero
atandukanye yiganjemo ayo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Byari akanya
ku muco nyafurika n’umuziki gakondo wo mu Rwanda. Ibirori nyamukuru
byabanjirijwe n’imurikagurisha rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo muri
Afurika, imbyino n’umuziki, imideli ndetse no gushushanya imbonankubone byahuje
abashushanya abakora imideli, abahanzi
n’ababyinnyi.
Iki gikorwa
cyateguwe n’umuryango w’urubyiruko rwa Iteka Youth Organisations ku bufatanye na Yan Events, iri
serukiramuco rigamije kwizihiza umunsi w’isi ku muco w’Abanyafurika
n’Abanyafurika ndetse no guteza imbere amahoro, ubumwe kugira ngo habeho guhura ku bantu b’ingeri
zinyuranye binyuze mu buhanzi bukora abahanzi batandukanye bahujwe hamwe, amahugurwa
n'ibiganiro.
Kuri iyi
nshuro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Art as a tool for humanity” mu Kinyarwanda
bishatse kuvuga ngo “Ubuhanzi nk'igikoresho cy’ubumuntu”.
Iri serukiramuco ryahuje abantu b'ingeri zose,
ibihugu bitandukanye ndetse n'amoko atandukanye kandi ritanga amahirwe yo
gusobanura hamwe ku busobanuro bw'amahoro n'icyo bisaba gushinga imiryango
y'amahoro muri Afurika n'ahandi hose mu isi.
Iserukiramuco
ngarukamwaka ryakiriye itsinda ry’imbyino ry’abagore b’Abarundi ryitwa Abeza Ba
Karanga, Himbaza na Intwari nyo yo mu Burundi, Danny Collection hamwe na Iteka
Band.
Itsinda
ry’imbyino rizwi cyane mu Rwanda nka Intayoberana naryo ryerekanye ryashimishije
cyane abari bitabiriye. Iri tsinda
ryanageze kure muri East Africa’s Got Talent.
East
Africa’s Got Talent, ni irushanwa ryahurije hamwe abanyempano batandukanye bo mu
bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Abo banyempano baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, bahawe umwanya buri wese agaragaza icyo ashoboye.
Ni irushanwa
ryari rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki,
ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe
ndetse uwa mbere yagombaga kwegukana 50.000$ .
Itsinda rya
Gakondo rya 'Iganze' naryo ryakuye abantu mu myanya yabo ubwo baririmbaga zimwe
mu ndirimbo zizwi cyane za Gakondo ndetse ryatumye bamwe barisanga ku rubyiniro.
Iteka Youth
Organization yateguye iki gikorwa ni
umuryango utegamiye kuri leta
w’urubyiruko ufite icyicaro mu Rwanda washinzwe na Yannick Niyonzima.
Washinzwe hagamijwe
kongerera ubushobozi no gutera inkunga urubyiruko binyuze mu mishinga
y’uburezi, imibereho myiza mu bukungu, kuvumbura impano rwifitemo mu buhanzi na
siporo, guteza imbere no gukoresha ubushobozi bwabo mu kubaka umuryango wuzuye
amahoro n’ibindi.
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI IRI SERUKIRAMUCO
">
TANGA IGITECYEREZO