RFL
Kigali

Amerika: Diane Zebedayo yibarutse ubuheta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2023 16:33
1


Nyuma y'amezi 15 asanze umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Diane Zebedayo wamamaye muri Healing Worship Team, yibaruse ubuheta bwe na Eric Mpore barushinze mu mwaka wa 2017.



Diane Nyirashimwe ni yo mazina ye asanzwe, gusa azwi cyane nka Diane Zebedayo na cyane ko ari ryo zina akoresha mu muziki no ku mbuga ze nkoranyambaga. Hari n'abamuzi nka Deborah izina aherutswe kwitwa na Apostle Dr. Paul Gitwaza wamusabye kureka kwitwa Diane.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Diane yerekeje muri Amerika asanzeyo umugabo we. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi hashize amezi 15 yaranzwe n'ibihe byiza muri uyu muryango utaraherukanaga kuko amakuru dufite ni uko baherukanaga mu 2017 ubwo bakoraga ubukwe.

Kuwa 27 Mutarama 2023 impundu zatashye muri uyu muryango aho wibarutse umwana wa kabiri waboneye izuba mu gihugu batuyemo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwana w'umuhungu, waje akurikira imfura yabo y'umukobwa bise Keza Abiella.

Diane yatangiye kuririmba cyera cyane abana na nyina dore ko se yitabye Imana akiri muto. Ni umwe mu bantu bane batangije True Promise Ministries yaje kwaguka mu murimo ubwo yigaga muri Kaminuza, bifata indi ntera atangira kumenyekana mu bantu benshi.

Mu 2017 ni bwo aba bombi basezeranye kubana akaramata n’umugabo we Mpore Eric bafitanye abana babiri; Umukobwa n'Umuhungu. Ubukwe bwabo bwabereye mu Rwanda mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruyoborwa na Bishop Dr. Masengo Fidele.


Diane yibarutse umuhungu


Mpore Eric ateruye umuhungu we


Diane ubwo yajyaga muri Amerika yaherekejwe i Kanombe n'abavandimwe be n'inshuti


Diane na Mpore bamaze imyaka 5 barushinze


Diane, Mpore n'imfura yabo Keza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sebikabu Osée 1 year ago
    Imana ishimwe ku mwana uvutse mu muryango wa Mpore na Diane





Inyarwanda BACKGROUND