RFL
Kigali

Gutsinda ni ku buntu - MTN Rwanda yateguriye abakiliya bayo Miliyoni 100FRW z'ishimwe muri 'Izihirwe'

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/01/2023 19:33
1


Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yizihiza imyaka 25 imaze ikorera ku butaka bw'u Rwanda, yatangije bushya Poromosiyo ya Izihirwe, aho yateganyirije abakiliya bayo kuzagabana ibihembo bihwanye na Miliyoni 100Frw.



Ku biro bya MTN Rwanda biri rwagati mu Mujyi wa Kigali (CHIC Branch), niho hatangirijwe ku mugaragaro Poromosiyo ya Izihirwe iri kuba ku nshuro ya 4, mu rwego rwo kwizihiza ko iyi Sosiyete imaze imyaka 25 igeza Serivisi nziza ku baturarwanda.

Mu imurikwa ry'iyi Poromosiyo, bamwe mu bayobozi ba MTN Rwanda n'abayikorera mu kwamamaza (Brand Ambassadors) basabanye n'abakiliya ndetse bamwe mu bari bateraniye imbere y'inyubako ya CHIC bataha batsindiye amafaranga.

Mugisha Clapton 'Kibonke' na Niyitegeka Gratien wamamaye nka 'Papa Sava' ni bamwe mu bamamaza ibikorwa bya MTN Rwanda bari baserutse mu mwenda w'amabara y'umuhondo uranga iyi Sosiyete, aho banakinnye umukino muto uvuga kuri Poromosiyo ya Izihirwe.

Clapton Kibonke yasusurukije abakiliya ba MTN

Uretse Clapton na Gratien kandi, hari Umusifuzi mpuzamahanga w'umupira w'amaguru, Mukansanga Salima wahagarariye u Rwanda mu gikombe cy'Isi cya 2022, aho na we ari umwe mu bazamenyekanisha 'Izihirwe'.

Iyi Poromosiyo yihariye ku kuba nta kiguzi na gito bisaba ngo umuntu ayinjirwmo, bitandukanye n'uko ahandi kenshi na kenshi bisaba amafaranga runaka y'ibanze atangwa kugira ngo umuntu abashe gutsindira andi.

Muri 'Izihirwe na MTN' ho birasaba gusa gukanda *456*25# ubundi ukijnira muri Poromosiyo. Buri uko uguze amainite, Ipaki ya Interineti, wohereje amafaranga kuri MoMo cyangwa ukoresheje izindi Serivisi za MTN, ni ko wongera amahirwe yo gutsindira ibihembo.

Ruhinduka Desire, umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda yavuze ko Izihirwe na MTN iri kuba ku nshuro yayo ya kane, izamara amezi 10 aho abanyamahirwe bagera kuri 700 bazabona ibihembo bitandukanye.

Ruhinguka Desire asobanura uburyo bwo kwinjira muri Poromosiyo ya Izihirwe

Mu bizahembwa abakiliya ba MTN Rwanda hari igihembo nyamukuru cy'amafaranga, Amapaki ya Internet, Amainite n'ibindi byinshi bihwanye na Miliyoni 100Frw, bizagera ku batuye mu Ntara zose z'u Rwanda.

Bwana Ruhinduka yagize ati "Uyu mwaka urakomeye kuri MTN Rwanda kuko tumaze imyaka 25 dutangiye gukorera mu Rwanda, kwizihiza isabukuru bizakomeza ariko uyu munsi icyo twatangiranye ni igikorwa cyo kwizihirwa hamwe n’abafatabuguzi bacu bakoresha imirongo ya MTN.”

Yavuze kandi ko ubuyobozi bwa MTN Rwanda bushyize imbere gukomeza kugeza Serivisi nziza ku banyarwanda bakomeje kuyigana ku bwinshi, kuko kuri ubu imaze kugira abakiliya bayinga Miliyoni 7.

Sosiyete ya MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ugira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye ry'itumanaho. Uretse Serivisi zo guhamagara kuri Telephone itanga, inafasha abanyarwanda mu kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga n'ibindi byinshi.

Gratien 'Papa Sava' ati 'Nanjye ndatomboye'


Umwe mu bakobwa bari baje kumva ibya 'Izihirwe na MTN' yahise ayora amafaranga


Umusifuzi, Mukansanga Salima Radhia yari ahari

MC Buryohe abwira abakiliya ba MTN uburyohe bwayo

Kureba andi mafoto menshi kanda link - MTN Rwanda itangiza Izihirwe ku nshuro ya 4


AMAFOTO: NGABO Serge 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mucunguzi said10 months ago
    Tugerweho twese nyamuneka





Inyarwanda BACKGROUND