Umulisa Nelly, umukobwa wigaruriye imbuga nkoranyambaga mu mashusho amugaragaza aca amazi umusore bakina amuterera ivi rwagati mu mujyi wa Kigali, yatangaje byinshi ku buzima bwe, yirinda kugira icyo avuga ku byabaye.
Umunsi wo kuwa 27 Mutarama 2023 ni bwo ku mbuga
nkoranyambaga hahererekanijwe ku rwego rwo hejuru amashusho agaragaraza umusore
witwa Jean Lionel Bayubahe uzwi nka Animateur aterera ivi inkumi yitwa Umulisa
Nelly ikamwandagaza ikamusiga aho ngaho.
Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu musore witwa Animateur yadutangarije ko ari ibintu yakoze yateguye mu kwerekana ukuntu abantu b’iyi
minsi barajwe ishinga no kwishimisha mu kababaro k’abandi, ibintu avuga ko
bitagakwiriye ndetse akavuga ko bikwiye gucika.
Atanga urugero ko nubwo bitari ukuri ariko ntawari
ubizi ko barimo gukina umukino. Avuga ko mu babonye ibyajyaga mbere bose bisekeraga bafata amashusho bashyira
ku mbuga nkoranyambaga. Umuntu umwe mu mbaga yari aho niwe wenyine waje kumuhagurusta
ubwo umukobwa yamusigaga.
Nyuma yo kumva uruhande rwa Animateur no
kubamenyesha iby’ingenzi kuri we, twifuje no kubagezaho mu buryo burambuye
Umulisa Nelly usanzwe ari mu ruhando rw’imyidagaduro aho akorana n’abahanzi bamwifashisha mu ndirimbo akanakina muri filime zitandukanye.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Umulisa yatangiye avuga muri macye uwo ari we:
"Umulisa Nelly ndi umukobwa w’umukinnyi wa filime unifashishwa
mu mashusho y’indirimbo. Navukiye i Nyamirambo ndahakurira ariko nyuma nza
kuhava ubu nkaba ntuye i Gikondo, nkaba narahisemo gukurikira ibirebana n’amahoteli
mu mashuri yanjye".
Arasobanura uko yinjiye mu byo gukina filime:
"Natangiye gukina filime mu mwaka wa 2021 mpera mu
yitwa "Bad Bitch" ya Njuga yahagaze nkomereza mu nzira yanjye nyivamo ubu ndi
gukina muri filime eshatu zirimo "Urugo Rwanjye", "Kigali Drama" na "Ishyano" ".
Agaruka ku birebana no gukorana n’abahanzi aho ajya mu mashusho yabo y’indirimbo
"Natangiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo mu mwaka
wa 2022, hari ukuntu abantu bakubwira bati ibi bintu wabishobora ukabyanga, ariko igihe kiragera ukavuga uti bya bintu reka rero mbigerageze. Iyo ubigerageje
ukabona hari ikintu wungukamo uravuga uti bino bintu nta mpamvu yo kubireka.
Indirimbo maze kugaragaramo ni nyinshi harimo iya Kaayi yitwa Pali, indi ni iya Kevin Kade yitwa Tiana, iya Mico The Best yitwa Indembo, iya Active yitwa Kubicu n'izindi. Nubwo ariko amafaranga aza atari menshi, ariko ayo tuba twavuganye barayaduha kugeza ubu ntawe ndakorana na we utaranyishyuye".
Umulisa avuga kandi uko ahuza ubuzima bwe
busanzwe n'ibyo gukina filime no kugaragara mu mashusho y’indirimbo
"Urabishobora, urumva ngira igihe cy’ubuzima bwanjye busanzwe nkabihuza n’ibyo bindi kandi birajyana".
Kugera ubu nubwo abandi bantu batamwumva kimwe ariko ababyeyi n’inshuti ze baramwumva kandi baramushyigikira
"Umubyeyi wanjye aranyumva, mu bantu basanzwe bo uba wumva bumva ko kuba ujya mu ndirimbo atari ibintu byiza baba bumva ko nyine wataye umuco wabaye ikirara, hari n'abadatinya kukwita indaya ariko burya njyewe ndiyizi n’ababyeyi baranzi bazi uko bandeze. Ikindi ibi bintu nabigiyemo mbizi neza ko bazamvuga ariko nzi icyo nshaka".
Umulisa ageze ku mashusho akomeje
guhererekanwa yandagaza Animateur wamutereye ivi yavuze ko ntacyo yifuza kuyavugaho
"Ibijyanye n'ariya mashusho byo nta kintu mbivugaho, nta kintu nshaka kubivugaho muri aka kanya".
Yafashe umwanya agira inama abandi bakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo gukina filime, ati "Ikintu nabwira abakobwa bifuza kuba bajya mu ndirimbo ntabwo bisonuye ko kujya mu ndirimbo ugiye gukora uburaya, ugiye kuba ikirara, unaniranye, ... ibyo byose wabikora uba no mu rugo kuko nanjye ndacyaba iwacu, ndacyabana n'ababyeyi banjye kandi mbikora".
Yungamo ati "Niba ubikunda bikore ariko ukomeze ube wa wundi uri
we apana guhinduka ngo kuko wabaye umusitari, bino ni ibintu bishira iyo
ubyitwayemo nabi byica ubuzima bwawe, rero ugomba kumenya icyo ushaka ukamenya
ubuzima bwawe, ukamenya n'uko ubwitwaramo".
Umulisa asoza agira icyo asaba
abanyarwanda
"Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire ibyo kumva
ko gukina filime, kugaragara mu ndirimbo ari uburara, oya, bakamenya ko biriya ari
akazi uko ubigaragaramo atari bwo buzima uba ubayemo".
Avuka mu muryango w'abana batatu, we ni uwa kabiri
TANGA IGITECYEREZO