RFL
Kigali

Rayon Sports yifatanyije n'Akarere ka Nyanza mu muganda mbere y'umukino - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/01/2023 15:11
0


Abafana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, bifatanyije n'Akarere ka Nyanza mu muganda ngarukamwaka ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Kigoma.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama, mu Rwanda hose habaye umuganda usoza ukwezi. Ni umuganda wahuriranye n'imikino ya shampiyona aho ikipe Rayon Sports yari ifite umukono wa shampiyona yasuyemo Mukura Victory Sports. 

Mu rugendo rugana mu Majyepfo y'u Rwanda, ubuyobozi n'abafana ba Rayon Sports bifatanyije n'Akarere ka Nyanza nabo bakora umuganda nk'abandi banyarwanda. 

Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sporyari yitabiriye umuganda azindutse ahita akomereza ku mukino w'ikipe ye

Uyu muganda wabereye mu mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza. Ni umuhanda wari ugamije kurwanya isuri hacukurwa inzira zifata amazi.

Kubwimana Ruth umuturage wari witabiriye uyu muganda, yabwiye InyaRwanda ko imyaka yabo itacyera neza kubera isuri. Yagize ati: "Tumaze iminsi twaratewe n'isuri, amazi azana ubutaka burimo umucanga n'indi myanda, agatwara ubutaka bwacu buba burimo ifumbure.

Ubundi twahinga kwera bikanga. Twagiraga umusaruro uri hejuru ariko kuri ubu wari warasubiye inyuma, ariko dufite icyizere ko ubwo turwanyije isuri dushobora kongera kweza nta kibazo." 

Ntazinda Erasme umuyobozi w'Akarere ka Nyanza yashimye igikorwa Rayon sports yakoze

Abafana ba Rayon Sports bahagurutse i Kigali saa 06:00 PM bagera i Nyanza saa 08:40 batangira umuganda saa 09:00 basoza 10:30 am. Nyuma y'umuganda, abawukoze baganiriye n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'ubwa Rayon Sports bungurana ibitekerezo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, aganira n'abitabiriye umuganda, yatangiye ashimira aba- Rayon ku gikorwa bakoze. 

"Ndashimira aba- Rayon cyane kuko ni abasiporotifu, kandi ni iby'agaciro kuba baje kwifatanya natwe mu muganda wari ugamije guteza imbere Akarere ka Nyanza. Ubu tumaze gucukura imirwanya suri, ndetse ndasaba ba nyir'imirima kutazatuma imirwanyasuri isibama."

Meya kandi yibukije abantu bose bafite imitungo itimukanwa ko igihe cyo gutanga imisoro cyegereje bagomba kuyisorera hakiri kare

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, nawe yafashe umwanya ashima ubufatanye buri hagati y'ikipe ayoboye n'Akarere ivukamo. Yagize ati: "Turashimira ubufatanye tugirana na Nyanza haba mu kibuga no hanze yacyo. 

Tujya kuvuka twavukiye aha, twaje konka kandi twaje guteta. Mbere yo kuba aba- Rayon, turi abanyarwanda yaba abari hanze y'u Rwanda, mu Rwanda. Tuzitangira igihugu nk'aba- Rayon,  ndetse n'iyo byaba ngombwa ko tumena amaraso tuyamenera igihugu tuzabikora." 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, CIP Habimana Florient yifurije ikipe ya Rayon Sports intsinzi 

Depite Uwumuremyi Marie Claire yatangaje ko atewe ishema no kuba ari umwe mu badepite bageneye ubutumwa ikipe ya Rayon Sports












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND