RFL
Kigali

Republican Guard igiye guhatanira igikombe na Special Operation Force mu mikino y'Ingabo z'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/01/2023 12:29
0


Tariki 31 Mutarama 2023 saa saba kuri sitade ya Bugesera ni bwo umukino wa nyuma mu marushanwa y'ingabo z'u Rwanda uzakinwa, ikipe ya Republican Guard [RG] ikazacakirana na Special Operation Force [SOF].



Amarushanwa ya Inter Force Competition ategurwa n'Ingabo z'u Rwanda, yari amaze imyaka 2 adakinwa kubera icyorezo cya Covid-19. Yasubukuwe muri uyu mwaka wa 2023 aho mu mupira w'amaguru Republican Guard [Abajepe] ihataniye igikombe na Special Operation Force y'Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi nka [Special Force].

Republican Guard yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Mechanized Division ibitego 4-1 naho ikipe ya Special Operation Force yo yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Basic Military Training Centre Nasho hitabajwe penariti, umukino wari warangiye ari igitego 1-1 ariko birangira Special Operation Force itsinze penariti 3-0.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wabaye mu mwaka wa 2019 ariko byarangiye ikipe ya Republic Guard itsinze Special Operation Force ibitego 4-2. N'ubundi hari ku mukino wa nyuma w'irushanwa Inter Force Competition ryabaye muri uwo mwaka.

Aya marushanwa y'ingabo z'u Rwanda aba buri mwaka agakinwa n'abagabo n'abagore mu bwoko 7 bw'imikino itandukanye, haba mu mupira w'amaguru, Handball, Volleyball, Kwiruka, Basketball, Netball n'umikino wo kumasha. Iyi mikino ihuzwa n'Umunsi Mukuru w'intwari mu Rwanda wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka.

Ikipe ya Republican Guard ubwo yatsindaga Mechanized Division ibitego 4-1 muri 1/2

Iyi mikino yatangiye gukinwa mu kwezi kwa 11 ikinirwa mu matsinda Ingabo zibarizwamo (RDFUnits), none igiye gusozwa muri uku kwezi tariki 31 nk'uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw'Ingabo z'u Rwanda [RDF]. Usibye kandi uyu mukino wa nyuma uzaba mu mupira w'amaguru, hari n'indi mikino ya nyuma izakinwa no mu bundi bwoko bw'imikino.

Ku wa 6 muri Handball ikipe ya Rwanda Air Force izakina na Special Operation Force ku mukino wa nyuma ndetse na Military Force izakina na Rwanda Air Force muri Netball.

Ku cyumweru ku mukino wa nyuma wa Basketball, ikipe ya General Headquarters izakina na Rwanda Air Force naho muri Volleyball ho Republican Guard izakina na Special Operation Force.

Nk'uko biri mu nkuru ducyesha The New Times, abakinnyi bagaragaje impano zabo muri iyi mikino baratoranywa bakazifashishwa no mu mikino mpuzamahanga irimo nk'ihuza Ingabo zo muri Africa y'Iburasirazuba ndetse n'indi igiye itandukanye.


Abafana ba Republican Guard bishimira intsinzi nyuma yo gutsinda Mechanized Division




Hagiye kuba imikino isoza irushanwa Inter Force Competition


AMAFOTO: Renzaho Christophe - Rwanda Magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND