RFL
Kigali

Abagore gusa: Menya icyo wakora kugira ngo ufashe umwana wawe uri munda gukina no kubaho neza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2023 12:45
0


Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yabanje yavugaga ku byo umwana yigira mu nda ya mama we umubyara, mu gihe adakina neza hari ibyo umubyeyi we yakora akaba yamufasha gukina no gukomeza kwiga.



Nta bimenyetso bihari bihamya neza ko hari icyo wakora kugira ngo umwana wawe abashe gukina neza ubinyujije mu muziki cyangwa gusoma ibitabo by’inkuru zitandukanye, gusa nanone kuba umwana wawe yakumva amajwi atandukanye yawe bituma arushaho kukumenya, mukaba mwanagirana ubushuti mbere y’abandi kandi mbere y’igihe na nyuma yo kuvuka.

Gukomeza kumenyana n’umwana wawe byagufasha kurema ubushuti bwawe nawe, kugabanya umunaniro ndetse ukaba wakwerekeza amarangamutima yawe ku mwana wawe. Ntabwo ukwiriye kugira ikibazo bitewe n’uko utarimo kubasha gukina n’umwana wawe, cyangwa ngo muganire mu gihe runaka na cyane ko we aba arimo kwitegura kuza ku isi.

NI IYIHE MYITOZO WAKORESHA?

Henshi ku isi, abagore batwite bakora imyitozo itandukanye irimo amasiporo ndetse n’imirwano itandukanye bitoza, bamwe bakoresha gukina ‘Taikondo’, Yoga  ndetse n’indi itandukanye. Ibi byose bifasha umwana kuba yavumbura impano ye ari mu nda, ndetse nawe akiyumva mubyo urimo gukora nk’umubyeyi we musangiye byose. Ibi kandi bifasha umwana kuzamura urwego rw’impano ye.

Ubushakashatsi buha ababyeyi umukoro wo kujya bakinira abana babo umuziki, bakabasomera inkuru ndetse n’ibindi bitandukanye bizatuma babasha kubabyara bakomeye kandi basobanutse. Umubyeyi kandi aba asabwa kwicara agakora ikintu kizwi nka ‘Meditation’ kugira ngo afashe umwana we atwite kujya mu isi yo gutuza, kwihesha amahoro n’ibindi bitandukanye.

Mu Rwanda ndetse n’ahandi, umubyeyi utwite agirwa inama yo gukinisha umwana we binyuze mu gukora kunda bya hato na hato. Muri make gukina n’umwana ndetse no kumusomera inkuru zitandukanye, ni uburyo bwiza bwo gukuza impano ye.

Inkomoko: www.babycentre.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND