Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yabanje yavugaga ku byo umwana yigira mu nda ya mama we umubyara, mu gihe adakina neza hari ibyo umubyeyi we yakora akaba yamufasha gukina no gukomeza kwiga.
Nta bimenyetso
bihari bihamya neza ko hari icyo wakora kugira ngo umwana wawe abashe gukina neza
ubinyujije mu muziki cyangwa gusoma ibitabo by’inkuru zitandukanye, gusa nanone
kuba umwana wawe yakumva amajwi atandukanye yawe bituma arushaho kukumenya, mukaba mwanagirana ubushuti mbere y’abandi kandi mbere y’igihe na nyuma yo kuvuka.
Gukomeza
kumenyana n’umwana wawe byagufasha kurema ubushuti bwawe nawe, kugabanya
umunaniro ndetse ukaba wakwerekeza amarangamutima yawe ku mwana wawe. Ntabwo
ukwiriye kugira ikibazo bitewe n’uko utarimo kubasha gukina n’umwana wawe, cyangwa
ngo muganire mu gihe runaka na cyane ko we aba arimo kwitegura kuza ku isi.
NI IYIHE MYITOZO WAKORESHA?
Henshi ku
isi, abagore batwite bakora imyitozo itandukanye irimo amasiporo ndetse n’imirwano
itandukanye bitoza, bamwe bakoresha gukina ‘Taikondo’, Yoga ndetse n’indi itandukanye. Ibi byose bifasha
umwana kuba yavumbura impano ye ari mu nda, ndetse nawe akiyumva mubyo urimo gukora
nk’umubyeyi we musangiye byose. Ibi kandi bifasha umwana kuzamura urwego rw’impano
ye.
Ubushakashatsi
buha ababyeyi umukoro wo kujya bakinira abana babo umuziki, bakabasomera inkuru
ndetse n’ibindi bitandukanye bizatuma babasha kubabyara bakomeye kandi
basobanutse. Umubyeyi kandi aba asabwa kwicara agakora ikintu kizwi nka ‘Meditation’
kugira ngo afashe umwana we atwite kujya mu isi yo gutuza, kwihesha amahoro n’ibindi
bitandukanye.
Mu Rwanda ndetse
n’ahandi, umubyeyi utwite agirwa inama yo gukinisha umwana we binyuze mu
gukora kunda bya hato na hato. Muri make gukina n’umwana ndetse no kumusomera
inkuru zitandukanye, ni uburyo bwiza bwo gukuza impano ye.
Inkomoko: www.babycentre.co.uk
TANGA IGITECYEREZO