RFL
Kigali

Areruya Joseph na Munyaneza Didier mu batangiranye na InovoTec yiyemeje guhangamura Benediction Kitei Pro

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2023 1:38
0


Ku mugoroba wo kuwa 25 Mutarama, ikipe nshya y'amagare ya InovoTec yafunguwe ku mugaragaro, yerekana abakinnyi yatangiranye nabo barimo ab'amazina asanzwe akomeye mu Rwanda, biyemeje guhangamura Benediction Kitei Pro imaze iminsi yiharira amasiganwa yo mu Rwanda.



Inovation and Technology (InovoTec) Cycling Team ni ikipe ishamikiye ku kigo mpuzamahanga cy'ikoranabuhanga cya Pascal Technology, gisanzwe gukorera Serivisi zitandukanye ku mugabane w' Africa, i Burayi no muri Aziya.

Mu imurikwa ryayo hatangajwe abakinnyi batandatu basanzwe ari abanyamwuga bari basanzwe bakina mu makipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo ndetse n'abakinnyi bashya bitezweho kuzazamukira muri iyi kipe.

Munyaneza Didier, umwe mu bakinnyi banyuze mu makipe ya Benediction Ignite ndetse na ProTouch yo muri Africa y'Epfo ni we Kapiteni w'abakinnyi ba InovoTec ndetse azaba umutoza wungirije nk'uko byagenwe n'ubuyobozi.

Uretse ibyo kandi, Ubuyobozi bw'iyi kipe bwasobanuye ko Munyaneza Didier 'Mbappe' yagize uruhare mu gutegura imishinga y'iyi kipe ndetse no gutoranya abazayikinira nk'umwe mu bakinnyi bamaze kugira inararibonye ndetse banafite ubumenyi bw'ibanze ku butoza.

Munyaneza Didier 'Mbappe' ni Kapiteni n'Umutoza w'agateganyo wa InovoTec

Habimana Jean Eric na Nzafashwanayo Jean Claude 'Jimmy' wegukanye Tour du DRCongo 2020 nabo ni intwaro zikomeye iyi kipe izifashisha mu mwaka wayo wa mbere, uhereye ku irushanwa ry'Ubutwari (Heroes Cycling Cup) riteganijwe ku ya 29 Mutarama 2023.

Bombi ni abahanga, abanyempano bagaragaza ahazaza heza ndetse bamenyereye amasiganwa mpuzamahanga yo muri Africa, ayo banyuzemo mu bihe bishize bari muri 'Club' banyuzemo ndetse no mu ikipe y'igihugu.

Hari kandi Niyonkuru Samuel na Nkurunziza Yves, abasore bakiri bato ndetse batanga icyizere cy'ahazaza. Bombi bagize igihe cyo kwitoza no gukina mu masiganwa y'abato ku mugabane w'u Burayi, bikaba kimwe mu bunararibonye butuma biyumvamo imbaraga zo guhangana

Nkurunziza Yves w'imyaka 22 ni umwe mu bo InovoTec izagenderaho

Kizigenza mu midari n'ibikombe mu batangiranye na InovoTec ni Areruya Joseph. Ubwo hamurikwaga iyi kipe nshya, Areruya ntiyagaragaye muri Grazia Apartment ahabereye uyu muhango, kuko we ari kumwe n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaserukiye muri Gabon mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2023.

Mu kuvuga ibigwi bya Areruya Joseph, Umunyamakuru Robben Ngabo wari uyoboye ibirori yibukije abari bateranye ko Areruya yatwaye Tour du Rwanda 2017 ndetse ari Umunyarwanda rukumbi watwaye La Tropicale Amissa Bongo (2018), byiyongera ku kuba yarakiniye ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa, iri ku rwego rwa UCI Pro Continental.

Ndizeye Pascal washinze InovoTec yavuze ko mu gihe cya vuba iyi kipe izatangira kwitabira amasiganwa mpuzamahanga ndetse izaba yanditswe mu bitabo by'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare (UCI).

Avuga uko biteguye guhangamura amakipe y'imbere mu gihugu, yagize ati"Uyu mwaka Abanyarwanda bazishimira amagare. Benediction yitegure ihangana n’igihe tuzaba dufite abakinnyi badashobora kuzamura impano byihuse n’abanyamahanga muzababonamo.”

Ndizeye Pascal, Umuyobozi ndetse akaba uwashinze InovoTec

Bwana Pascal kandi yavuze ko iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye basanzwe bamenyerewe bazayifasha guhatana uhereye ku isiganwa rya 'Heroes Cycling Cup' ndetse bakanamenyereza barumuna babo bakiri bashya. Bwana Pascal yavuze kandi ko iyi kipe igiye kuba itozwa na Munyaneza Didier mu gihe hategerejwe umutoza mukuru uzava hanze y' u Rwanda.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye byihariye Ndizeye Pascal watangije InovoTec ko imvugo ye ari yo ngiro, ati "Twaganiriye iminota 30 ambwira umushinga, indi 30 ambwira uko uzashyirwa mu bikorwa, nyuma twongeye kuganira anyereka ikipe."

Bwana Murenzi yijeje InovoTec ubufatanye busesuye bugamije iterambere ry'umukino w'amagare muri rusange ndetse asaba abandi ba rwiyemezamirimo n'abafanyabikorwa kurebera kuri Ndizeye Pascal nabo bagakora ibiteza imbere uyu mukino usanzwe ari umwe mu yikunzwe na benshi mu Rwanda.

Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yijeje InovoTec ubufatanye 


Uhereye Ibumoso; Nkurunziza Yves, Nzafashwanayo Jimmy, Niyonkuru Samuel, Habimana Jean Eric na Munyaneza Didier

Areruya Joseph uri mu ikipe y'igihugu ni kizigenza mu ba InovoTec

Abakinnyi bakiri bato ba InovoTec

Bwana Ndizeye Pascal yerekana ibirango bya InovoTec

Bwana Murenzi Emmanuel, umuyobozi wa Tekiniki muri FERWACY yari ahari


AMAFOTO: SHEMA Innocent Kav






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND