RFL
Kigali

Real Madrid yahannye Atletico Madrid ikatisha itike ya 1/2

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/01/2023 8:56
0


Real Madrid yakatishije itike ya 1/2 muri Copa Del Rey, itsinda Atletico Madrid.



Kuri uyu wa Kane saa yine z'ijoro ikipe ya Real Madrid yakiriye Atletico Madrid kuri Santiago Bernabeu, ni mu mukino wa 1/4 muri Copa Del Rey. Umukino warangiye Real Madrid itsinze Atletico Madrid, ihita ikatisha itike ya 1/2.

Ikipe ya Real Madrid niyo yatangiranye amahirwe ndetse n'uburyo bwo kubona igitego. Ku munota wa 6 gusa rutahizamu Karim Benzema yabonye umupira mwiza, ariko gutsinda ntibyamukundira. 

Nk'ibisanzwe bigendanye n'imikinire isanzwe y'amakipe yombi, Real Madrid niyo yatambazaga neza umupira kurusha Atletico Madrid, byageze ku munota wa 10 Real Madrid ifite 54 % byo gutambaza umupira mu kibuga naho Atletico Madrid yo ifite 45%.

Myugariro wa Real Madrid, Antonio Rudiger ku munota wa 19 yananiwe gukuraho umupira wari uhinduwe na Koke, bibera bibi ikipe ye. Nahuel Molina yahise afata uyu mupira neza, nawe ahereza Alvaro Morata atsinda igitego cya 1 cya Atletico Madrid.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Real Madrid yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura ndetse inagumya kwiharira umupira cyane kurusha Atletico Madrid nk'ibisanzwe, gusa abakinnyi nka Rodrigo De Paul banyuzagamo nabo bakataka. 

Ferland Mendy ku munota wa 44 yagize ikibazo cy'imvune bituma ava mu kibuga, ahita asimburwa na Daniel Ceballos. Nyuma y’akanya gato Vinicius yahise yirukankana umupira ashaka igitego cyo kwishyura, ariko Rodrigo De Paul akora ikosa ahagarika umuvuduko bituma ahabwa ikarita y'umuhondo. Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yahize igitego cyo kwishyura yakibuze burundu.


Abakinnyi ba Atletico Madrid bishimira igitego

Mu minota 5 y'igice cya kabiri kigitangira, Atletico Madrid yatangiye yihagazeho ubona nta gahunda ifite yo kwishyurwa. Real Madrid yatangiye kwataka cyane guhera ku munota wa 52, kuko nibura yarekuye amashoti yaka umuriro menshi yikurikiranya, iryatewe na Vinicius ndetse na Federico Valvered mu gihe kitarenze iminota 2.

Igitego cyo kwishyura cya Real Madrid cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Rodrygo akoresheje ukuguro kwe kw’iburyo, ku mupira mwiza yari ahawe na Luka Modric. 

Nyuma y’uko Atletico Madrid itsinzwe igitego cyo kwishyura yabuze umupira cyane, kuko wabaga ufitwe n'abasore ba Real Madrid bashaka igitego cy'intsinzi ariko kirabura burundu, iminota 90 y'umukino irangira amakipe yombi akinganya 1-1.

Hongeweho iminota 30 y'inyongera, kugira ngo hamenyekane uwegukana intsinzi yerekeze muri 1/2. Rutahizamu Karim Benzema niwe watsinze igitego cya 2 cya Real Madrid ku munota wa 102, naho Vinicius we yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 122 bituma babona itike yo kwerekeza muri 1/2 batsinze Atletico Madrid ibitego 3-1.


Igitego cyo kwishyura cya Rodrygo










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND