RFL
Kigali

Byiringiro Lague yabonye ikipe nshya muri Suède

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:26/01/2023 21:29
1


Rutahizamu Byiringiro Lague wamamaye akinira APR FC yamaze kubona ikipe nshya ya Sandvikens IF yo muri Sweden ho ku mugabane w' u Burayi, aho biteganijwe ko azakina mu gihe cy'amasezerano y'imyaka ine.



Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, Lague w'imyaka 22 yumvikanye abwira abafana ba Sandvikens IF ikina muri Shampiyona y'icyiciro cya gatatu muri Suède ko agiye gukinira ikipe yabo, ati "Tuzabonana bidatinze."

Iyi kipe kandi yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, inamuha ikaze muri ruhago yo ku mugabane w'u Burayi.

Uyu musore uzerekeza i Burayi mu kwezi gutaha kwa Gashyantare byavuzwe ko yaguzwe Ibihumbi 100 by'Amadorari y'America (100$) ndetse azajya ahembwa Ibihumbi bine ku kwezi (4000$).

Ubutumwa bwa Sandvikens IF kuri Twitter

Si ubwa mbere Byiringiro Lague agiye kugerageza amahirwe ku mugabane w'u Burayi kuko mu mpeshyi ya 2021 yakoze amageragezwa mu Busuwisi n'u Bufaransa ariko bikarangira adashimwe n'amakipe yaho, yigarukira muri APR FC.

Lague woroherwa no gusatira anyuze ku ruhande rw'ibumoso (Left Winger) yakunzwe muri ruhago y' u Rwanda muri 2018, Ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru ya APR FC, akazana amacenga n'umuvuduko byamwerekanaga nk'umwe mu banyempano bakomeye.

Muri 2019 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu 'Amavubi' nkuru mbere yo kugira imvune yamaze igihe ndetse igasa n'imusubiza inyuma. Nyuma yo kuva i Burayi muri 2021 Lague yinubiwe n'abafana kubwo kugaragara nk'uwasubiye inyuma ariko yongeye kugira ibihe byiza mu gice cya mbere cya Shampiyona ya 2022-2023.

Muri Sweden, Byiringiro Lague agiye gukina mu ikipe imwe na Mukunzi Yannick we umaze imyaka 3 ayibarizwamo, nyuma yo kuyerekezamo mu mpeshyi ya 2019, ubwo yari atijweyo na Rayon Sports ndetse bikarangira asinye amasezerano.

Mukunzi Yannick asanzwe muri Sandvikens IF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABUMUREMYI1 year ago
    BYIRINGIRO LAGE .GOD TO HELP THE RISE OF THE TALENT





Inyarwanda BACKGROUND