RFL
Kigali

Palestine: Ingabo za Isiraheli zagabye igitero cyahitanye Abanyapalestine icyenda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/01/2023 22:13
0


Ingabo za Isiraheli zagabye igitero mu ntara ya Cisjordania zihitana abarwanyi 7 ba Djihad Islamique n'abasivili babiri.



Iki gitero cy'Ingabo za Isiraheli cyateguwe mu rwego rwo kuburizamo igitero cy'umutwe wa Djihad Islamique. Uyu mutwe bivugwa ko wari wateguye icyo bise igitero cy'intambara Ntagatifu.

Ingabo za Isiraheli zagabye icyo gitero mu ntara ya Cisjodaniya ndetse zivuganye abarwanyi 7 ba Djihad Islamique n'abasivili babiri barimo umugore w'imyaka 60, abishwe bose uko ari icyenda ni Abanyapalesetina.

Imirwano hagati y'Ingabo za Isiraheli n'abarwanyi ba Djihad islamique bo muri palestine yamaze amasaha atatu. Isiraheli yavuze ko yateguye icyo gitero kugira ngo iburizemo igitero Djihad islamique yateguraga kugaba mu gihugu cyabo.

Palestine yatangaje ko uretse abantu icyenda bapfuye, abandi 12 bakomeretse. Isiraheli nubwo itigeze itangaza imibare ku bantu igitero cyayo cyahitanye cyangwa cyakomerekeje, amakuru yatanzwe n'ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko nta musirikare wa Isiraheli wigeze apfira mu mirwano.

Abinyujije ku muvugizi we, Perezida  wa Palestine Muhamoud Abbas, yamaganiye kure ibikorwa by’abasirikare ba Isiraheli, avuga ko bagiye “gutsemba abantu, isi irimo kurebera".

Imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, batangaje ko batangiye ibikorwa byo guhuza impande zombi ariko bakaba bafite impungenge z'uko ibi bishobora kuba intandaro y'uko imirwano hagati y'Isiraheli na Palestine ishobora kongera gututumba.


Inkomoko: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND