RFL
Kigali

Amagare: FERWACY yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Akarere ka Rwamagana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/01/2023 16:46
0


Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'amagare, FERWACY, ryasinyanye n'Akarere ka Rwamagana amasezerano agamije guteza imbere umukino w'amagare no gutegura "Rwamagana Race".



Aya masezerano yasinyiwe mu biro by'Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023. Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana niwe wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana na ho FERWACY yari ihagarariwe na Murenzi Abdallah Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'amagare.

Impande zombi zashimangiye ko aya masezerano zasinye azagira uruhare mu guteza imbere umukino w'amagare. Ayo masezerano azamara imyaka 3, azatuma buri mwaka hategurwa irushanwa rya "Rwamagana Race".

Sebugwiza Yussuf bakunda kwita Kagwiza na bagenzi be bafatanyije kuyobora ikipe y'umukino w'amagare y'Akarere ka Rwamagana "Les Amis Sportif", bakurikiranye umuhango wo gusinya ayo masezerano.

Sebugwiza Yussuf aganira na InyaRwanda.com yavuze ayo masezerano ko azaba umusemburo wo guteza imbere umukino w'amagare umaze imyaka irenga 50 ukinwa n'Abanyarwamagana.

Yavuze ko ayo masezerano bayitezeho kuzabafasha kuzamura impano z'abakiri bato ikipe yabo igakomeza kuba ku isonga mu kuzamura impano z'abakinnyi bakina umukino w'amagare bakiri bato dore ko abakinnyi ba "Les Amis Sportif" aribo baza ku isonga mu marushanwa y'ingimbi.

Murenzi Abdallah, Perezida w'ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'amagare, Ferwacy (Federation Rwandaise de Cyclisme) yabwiye itangazamakuru ko aya masezerano basinyanye n'Akarere ka Rwamagana azagira uruhare mu guteza imbere  umukino w'amagare.

Yagize ati: "Aya masezerano dusinye n'Akarere ka Rwamagana afite agaciro gakomeye, birazwi ko Rwamagana ari igicumbi cy'umukino w'amagare. Aya masezerano hakubiyemo ibikorwa birimo gushaka impano z'abakinnyi no gukomeza gutegura amarushanwa tukazahera ku isiganwa rya Rwamagana Race."

Murenzi yakomeje avuga ko irushanwa rya Rwamagana Race rigomba kujya ku ngengabihe ya Ferwacy. Ati"Mu bikorwa tuzakorana n'Akarere ka Rwamagana birimo gukomeza gufatanya guteza imbere impano z'abakina umukino w'amagare. Tuzakorana n'abafatanyabikorwa barimo ikipe ya hano ya 'Les amis sportif' ndetse n'abikorera.

Icya kabiri ni uko irushanwa rya Rwamagana Race rizaba riri ku ngengabihe yacu y'umwaka. Aya masezerano tuyitezeho umusaruro ushimishije kuko Rwamagana ni hafi ya Kigali bikazanadufasha gukurikirana ibikorwa byose bizaba bihakorerwa byo guteza imbere umukino w'amagare."

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana yavuze ko aya masezerano basinye azagira uruhare mu guteza imbere umukino w'amagare. Ati" Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare dusanzwe dufitanye imikoranire muri byinshi, hari nko gukurikirana Les amis sportif ikipe y'umukino w'amagare y'Akarere ka Rwamagana imaze kuba ubukombe;

Ndetse Ferwacy ijya idufasha mu gutegura amarushanwa yo gutahura impano z'abakinnyi. Ikiyongemo nuko buri ruhande rwongereye inshingano harimo no kongeramo amikoro. Ikindi tuzakora ni uko tuzashishikariza abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana gushyigikira umukino w'amagare mu rwego rwo kuwuteza imbere."

Akarere ka Rwamagana gafite amateka akomeye kuko Umunyarwanda wa mbere waciye agahigo ko gutwara irushanwa ryo kuzenguruka Igihugu "Tour du Rwanda" imaze gushyirwa kuri 2.2, ni umusore uvuka ku musozi wa Nyarusange mu murenge wa Muhazi muri Rwamagana, uwo akaba ari Ndayisenga Valens wakiniraga Les amis sportif ikipe y'Akarere ka Rwamagana yatwaye Tour du Rwanda.

Ndayisenga Valens yongeye gutwara Tour du Rwanda muri 2016 bityo atuma Mbonyumuvunyi Radjab wari umeze gutorerwa kuyobora ako karere atangirana manda ye akanyamuneza ndetse umwaka ukurikiyeho wa 2017 umusore wahisemo kuva iwabo i Kayonza akajya muri Les amis sportif gushakirayo amahirwe nawe byaramuhiriye atwara Tour du Rwanda. 

Andi mateka akarere ka Rwamagana gafite mu magare ni uko Nyakwigendera Pierre Karemera wayoboye FERWACY nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nawe avuka mu mujyi wa Rwamagana. Nyakwigendera Pierre Karemera ni we wandikishije FERWACY ku rwego mpuzamahanga ubwo yakoraga muri Mijema mu mwaka wa 1984.

FERWACY n'Akarere ka Rwamagana basinyanye amasezerano y'ubufatanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND