RFL
Kigali

Godfrey Nzaramba wari umaze imyaka 7 atumvikana mu muziki agarukanye indirimbo yise "Turi aba Yesu"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2023 14:32
0


Umuramyi Godfrey Nzaramba wahoze ari n'umunyamakuru kuri RC Nyagatare, agarukanye indirimbo nshya yise "Turi aba Yesu" nyuma y'igihe kinini atumvikana mu muziki.



"Turi aba Yesu" ni indirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 2, igaruye byeruye Nzaramba Godfrey mu muziki. "Mbere turi aba nde, turi aba Yesu, twari aba satani turamwimura. Uri ku musaraba Yesu i Gorigota, wavuze kimwe uti birarangiye"- Ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Godfrey Nzaramba yavuze ko nubwo atumvikanaga mu muziki, yakoraga umurimo w'Imana mu bundi buryo. Ati "Yego nari maze igihe ncecetse ntakora gospel music ariko nkora umurimo w'Imana mu bundi buryo,  mbese ntabwo nigeze njya kure yayo".

Yakomereje kuri iyi ndirimbo ye nshya "Turi aba Yesu", avuga ko irimo ubutumwa bwinshi bw'iyobokamana , ariko icya mbere "navuga ni uko Imana yatanze umwana wayo w'ikinege utari ufite icyaha na kimwe kugira ngo jye nawe tubone ubugingo buhoraho". Yavuze ko by'umwihariko ayituye umuryango we "Madamu n'imfura yanjye yitwa Joshua".

Nzaramba wari umaze imyaka hafi 7 nta ndirimbo nshya atanagaragara mu bitaramo, arashima urwego umuziki wa Gospel ugezeho uyu munsi. Ati "Gospel y'uyu munsi imeze neza yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n'impano zabo, ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership". 

Uyu mugabo wabayeho umunyamakuru wa Rc Nyagatare aho yibandaga cyane ku biganiro by'Iyobokamana, yabajijwe niba yarabivuyemo burundu. Yabanje araseka, ati "Hhh, nigeze kubaho umunyamakuru igihe kimwe ni byo nza kubihagarika njya mu zindi nshingano, ariko igihe nikinyemerera nzabisubiramo kuko ndabikunda cyane". 

Indirimbo nshya "Turi aba Yesu" ya Nzaramba yakozwe na Capital Records igezweho muri iyi minsi. Arayishimira cyane ati "Navuga ko ari nko mu rugo kuko nyirayo brother Eric Rukundo dufitanye imishinga myinshi kuva cyera. Twahujwe n'umurimo w'Imana kuva mu 2003, kuva icyo gihe duhinduka abavandimwe kandi nari muziho ubuhanga n'ubunyangamugayo".


Arashima urwego umuziki wa Gospel ugezeho


"Turi aba Yesu" niyo ndirimbo igaruye Nzaramba mu muziki

UMVA INDIRIMBO NSHYA "TURI ABA YESU" YA GODFREY NZARAMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND