RFL
Kigali

Si agafu k'imvugwa rimwe muri Golf! Ibyahishuwe kuri Fiancé wa Miss Aurore Kayibanda

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:25/01/2023 23:43
1


Mu buryo butunguranye ku wa 18 Mutarama 2023, hasakaye amafoto ya Miss Rwanda 2012, Aurore Mutesi Kayibanda, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore utarahise umenyakana amazina mu itangazamakuru ndetse no mu bandi bakoresha imbuga nkoranyambaga.



Byari nyuma y’aho uyu mukobwa atandukanye na Mbabazi Egide bakundanaga bakanasezerana kubana akaramata.

N’ubwo byagoranye kumenyakana kw’amazina y’umusore wambitse impeta Miss Aurore Kayibanda, The New Times mu bucumbuzi yakoze yasanze uyu musore yitwa Jacques Gatera akaba ari umushabitsi n’umukinnyi mu buryo butari ubw’umwuga w'umukino wa Golf.

Amakuru avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina umukino wa Golf cyane ko ari mu cyiciro cya 3 handicap Golf; uru ni urwego rw’ubuhanga buhebuje mu mukino wa Golf.

The New Times yahawe amakuru ko Jaques Gatera yatwaye ibikombe bitandukanye kuva ku mugabane wa Afrika, ndetse no hanze yawo.

Umwe mu bo bakinana Golf yabwiye iki kinyamakuru ati "Ni umwe mu bakinnyi ba Golf beza nabonye bakina. Ni abakinnyi bake bashobora kumutsinda muri iki gihugu.’’

Uyu muntu bakinana utashatse gutangaza amazina ye yavuze Gatera yari umwe mu bakinnyi ba Golf bageze muri kimwe cya kabiri cya shampiyona ya PMC Golf ya 2022 hamwe n’Umuyobozi wa Kigali Golf Club.

Jaques Gatera muri iyi mikino yatsinzwe na Andrew Kulaigye wageze ku mukino wa nyuma agatana na Innocent Rutamu wahize abandi.

Gukina Golf kwa Gatera Jaques ntabwo byatangiriye mu Mujyi wa Kigali cyane ko bivugwa ko byatangiye igihe yimukiye, hamwe n'umuryango we, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye muri DR Congo, mu 2000.

Urubuga rw'amakuru rufite icyicaro i San Francisco, muri California , SFGATE, rwamuvuze ko ari 'Umwe mu bakinnyi ba Golf beza bakiri bato muri Phoenix’. Icyo gihe byari mu 2005 afite imyaka 18 gusa.

Nk’uko SFGATE ibitangaza, Gatera hamwe n’abavandimwe be, Patrick Kisomanga na Serge Gashegu binjiye muri Golf bigizwemo uruhare na mugenzi we bagenganaga mu itorero, Tim Kloenne.

Ubwo batangiraga gufata amasomo yo kwiga Golf, Gatera yahise yigaragaza nk'umukinnyi mwiza mu muryango, kuba intyoza muri Golf bitangira ubwo.

Gatera n’aba bavandimwe babiri twavuze haruguru amakuru avuga ko ari bo bana bonyine ba Therese Mbuya, nyina wabo ukomoka muri RDC na Anaclet Munyurangabo, ukomoka mu Rwanda.

Amakuru avuga ko nyuma yaho Kayibanda yavuye mu Rwanda akimukira muri Amerika ari ho yahuriye na Gatera.

Icyo gihe ntabwo byakunze ko binjira mu rukundo kugeza igihe Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide bakundanaga.

Amakuru atamenyekana neza ni igihe aba bombi bazakorera ubukwe, ariko inshuti za hafi z’aba bombi zo zihamya ko bishoboka cyane ko ari uyu mwaka.

Usibye gukunda Golf, Gatera ni umucuruzi. Akora ubucuruzi butandukanye mu Rwanda no muri Amerika. Amakuru ajyanye n’umukunzi yagize mbere yo gukundana na Miss Aurore, ntabwo aramenyekana neza.

Twiyibutse iby’urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide bari bari baherutse gutandukana…

Mu mpera z’umwaka wa 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo akaramata.

Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Icyo gihe amakuru yasakajwe n’umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, Grace Kamuronsi abinyujije kuri Instagram, atangaza ibihe by’umunezero udashira Mbabazi na Mutesi batangiye bibaganisha ku kurushinga, mu mafoto yasakajwe Miss Aurore byari byamurenze asuka amarira.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n’umugabo we. Aba bombi kuva mu 2019 mu rukundo hagiye havugwamo umwuka mubi gusa babibazwa mu itangazamakuru bakaryumaho.

Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.Miss Aurore Kayibanda aheruka kwambikwa impeta n'umusore witwa Gatera Jaques ukina GolfBamenyanye ubwo Aurore yajyaga kuba muri Amerika ariko kubera ko yakundanaga na Egide Mbabazi ntibyakunda ko bakundana

Amakuru avuga ko uyu musore wambitse impeta Miss Aurore asanzwe ari umushoramari mu Rwanda no muri Amerika 

Akanyamuneza kari kose kuri Miss Kayibanda ubwo yambikwaga impeta

Fiance wa Aurore ari kumwe na mama na barumuna be kuko ni we mukuru iwabo

Miss Kayibanda Aurore ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide mu 2018

Ubwo Miss Aurore Kayibanda  na Mbabazi Egide bakoraga ubukwe muri Nyakanga 2018





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwema1 year ago
    Handicap golf? Buteur urujijo.





Inyarwanda BACKGROUND