Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram aho
bagendaga bamubaza ibibazo bitandukanye, hari uwamubajije uko afata kwigira mu
butunzi ‘Fincancial Independence’ no kuba ‘Slay Queen’.
Shaddyboo yabisobanuranye ubuhanga bukomeye mu rurimi rw’icyongereza, ugenecyereje mu kinyarwanda agira ati: “Ibyo bintu bibiri biratandukanye, kwigenga
mu bijyanye n’ubutunzi ni igihe umuntu yinjiza byinshi bisumbye kure ibyo
atakaza, mbega akagira icyo abika."
Naho ibyo kuba Slay Queen abisobanura agira ati: “Naho Slay
Queen ni umuntu uba ashakisha ubutunzi, agamije kubaho mu buzima buhenze bw’ibirori."
Abajijwe ku mubano we na Yolo The Queen avuga ko batari abanzi
ariko adateganya ko baba n’inshuti, kuko agirana ubucuti n’ab’umumaro ati: “Ariko
n’ubundi ntabwo turi abanzi ariko nta n’ubucuti nshaka. Ubucuti ntabwo ari swing
zanjye pe! Inshuti ni abafite umumaro."
Yaba Kirenga Phiona [Yolo The Queen] na Mbabazi Shadia
[Shaddyboo] bose bakaba ari abantu bakunze kuvugisha benshi kubera uburanga
bwabo butangaje, bukurura abatari bacye bishimangirwa n’umubare uri hejuru w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Shaddyboo akaba ari umugore w’abana 2 w’imyaka isatira 31 kuko
yabonye izuba kuwa 20 Mata 1992, ndetse aherutse gutangaza ko yize mu mashuri
yisumbuye ibijyanye n’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’isi [MPG] ndetse ngo
atunze amamodoka menshi.
Mu gihe Yolo The Queen we ari umukobwa nk’uko bigaragara ushobora kuba ari hagati y’imyaka 25 na 28, wize mu mashuri arimo King David kuri ubu ukora ibijyanye no kwamamaza n’ubucuruzi bw’amafaranga binyuze mu ikoranabunga nk’uko aheruka kubitangaza.
Shaddyboo yatanze igisobanuro cya Slay Queen avuga ko ari abakobwa baba bashaka uko babaho mu buzima buhenze
Shaddyboo yavuze ko ubucuti atari ikintu cye n’iyo hari uwo babugiranye aba ari uw'umumaro bityo ntabwo ateganya na Yolo The Queen