Kigali

Indege y'intambara ya DRCongo yavuye kwiyenza mu Rwanda yakirizwa 'Kizimyamoto'

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/01/2023 21:58
2


Indege y'intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y'igisirikare cya DRCongo yakirijwe imyuka izimya umuriro ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Goma ivuye kwiyenza mu Burengerazuba bw'u Rwanda, igasubirayo iri gushya.Ubwo iyo ndege yinjiraga mu kirere cy'Akarere ka Rubavu i Saa 17:03' Ingabo z'u Rwanda zayimisheho ibisasu mu rwego rwo kwirinda, isubira mu Burasirazuba bwa DRCongo icumba umwotsi ndetse inafite umuriro mu rubavu rw'iburyo.

Nk'uko bigaragara mu mashusho yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Goma, Sukhoi-25 yakirijwe ibimodoka binini bifite ibikoresho bizimya umuriro bizwi nka 'Kizimyamoto' kugira ngo bayiramire itarakongoka.

Aha Sukhoi-25 yari imaze kuzimywa

Ni ku nshuro ya Gatatu indege y'intambara ya DRCongo yinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe kuva mu mezi atatu ashize, nabwo byaje bikurikira iterwa ry'ibisasu byavuye mu Burasirazuba bwa DRCongo bikagwa mu turere twa Musanze na Burera ho mu Majyaruguru y' u Rwanda mu mwaka ushize.

Guverinoma y' u Rwanda ikomeza Gusaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo guhagarika ubushotoranyi nk'uko byanditswe mu itangazo ryashyizwe hanze n'ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y' u Rwanda kuri uyu wa Kabiri.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dj fils4 days ago
    Congo iradushako hi akamunani 2
  • Turatsinze 1 day ago
    Noneho 😃 izagaruka izaza ije gukomezwa🤔Safari

Inyarwanda BACKGROUND