RFL
Kigali

RDF yarashe indege ya DRCongo yinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/01/2023 18:46
1


Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) cyarashe indege y'intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yongeye kwinjira mu kirere cy'u Rwanda mu buryo butemewe, aho yagaragaye yogoga ikirere cya Rubavu igakurikizwa ibisasu.

Nk'uko abatuye ku Karere ka Rubavu babibwiye InyaRwanda ndetse bigaragara mu mashusho yafashwe n'abatuye muri uwo mujyi, indege yinjiye i Rubavu yahise ikurikizwa ibisasu bya rutura, isubira i Goma ho muri DRCongo yihuta.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda [OGS], havuzwe ko "Indege Sukhoi-25 ya DRcongo yinjiye mu kirere cy'u u Rwanda ku buryo butemewe ku nshuro ya gatatu" kandi ko "Habayeho uburyo bwo kwirinda" hanongerwaho ko u Rwanda rwasabye DRCongo guhagarika ubushotoranyi.

Ni ku nshuro ya Gatatu indege ya DRCongo yari yinjiye mu kirere cy'u Rwanda mu buryo nk'ubu, nyuma y'uko ku ya 7 Ugushyingo no ku ya 28 Ukuboza 2022 nabwo indege ya FARDC zagaragaye i Rubavu.

Imwe mu mafoto yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Goma, igaragaza indege icumba umwotsi ndetse yafashwe n'umuriro, aho bivugwa ko ari iyari yinjiye mu kirere cy'u Rwanda ikaraswaho i Rubavu.

Indege yarashwe yageze i Goma icumba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABIYAKARE Martin1 year ago
    Congo ikabije ubushotoranyi gusa imiryango mpuza mahanga ikwiye kugira icyo ikora kuribi bikorwa bigayitse bya congo





Inyarwanda BACKGROUND