Kigali

Rayon Sports yanyagiye Musanze 4-1 iyikumbuza ubwiza bw'umutoza - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/01/2023 20:25
0


Musanze FC yahuriye n'uruva gusenya i Muhanga, inyagirwa na Rayon Sports ibitego 4-1, harimo ibitego 3 byabonetse mu gice cya kabiri.



Wari umukino Rayon Sports yari yakaniye kuko itashakaga gutsindwa umukino wa kabiri na Musanze FC ndetse ikaba yashakaga gutsinda umukino ubanza mu yo kwishyura kugira ngo biyihe intangiriro nziza.

Uko umukino wagenze

Umukino wogombaga gutangira saa 15:30 pm, watangiye ukererewe ho iminota 15 kuko watangiye saa 15:45 PM utangizwa na Musanze FC yari yasuye. 

Musanze FC niyo yabonye uburyo bwiza bwa mbere ku munota wa 2, umupira muremure watewe na Isaac Nsengiyumva, ugera kuri Peter Agblevor wahise awoherereza Tuyisenge Yasser umupira awutera adahagaritse urenga izamu. 

Nyuma y'ubu buryo, Rayon Sports yatangiye gukina ndetse no kugera imbere y'izamu rya Musanze FC ku mipira yazamurwaga na Bavakure Ndekwe Felix.

Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane 

Ku munota wa 8 Iraguha Hadji yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, awukatira Mucyo Didier wahise atera adahagaritse umupira ujya hanze. Rayon Sports yari yahereye kare icaracara imbere y'izamu rya Musanze FC, ku mupira wari mu kavuyo, Moussa Camara yaje gufata umupira ahereza Mitima Isaac wahise ahindukira nta gutinda, areba uko umunyezamu ahagaze, amutera umupira wihuse uruhukira mu izamu Rayon sports ibona igitego cya mbere.

Rayon Sports yishimira igitego

Ntabwo byagarukiye aho kuko ku munota wa 16 nabwo Rayon Sports yateye igiti cy'izamu, ku mupira wari uzamukanwe na Ganijuri Elie, ahereza Iraguha Hadji nawe wahise ahereza Moussa Camara ateye umupira ufata umutambiko w'izamu.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 

Hakizimana Adolphe, Mugisha Francois, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Ganijuru Ishimwe Elie, Kanamugire Roger, Ngendahimana Eric, Ndekwe Felix, Moussa Camara, Musa Esenu na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 18, Musanze FC yaje kubona igitego ku mupira wazamukanywe na Harerimana Obed awukata imbere y'izamu usanga Peter Agblevor aho yari ahagaze ahita atsinda igitego bitamugoye. 

Kuva ku munota wa 22 amakipe yatangiye gukinira mu kibuga hagati ndetse ku buryo bwenda kungana kuko Rayon Sports yafataga umupira Musanze FC ikawuyaka na Rayon Sports ikabikora uko.

Mu gice cya mbere hagati amakipe yageze aho yoroshya umupira 

Ku munota wa 30 Nduwayo Valeur yarekuye ishoti rikomeye cyane ari mu kibuga hagati, Hakizimana Adolphe umupira awushyira muri koroneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 40 Mugisha Francois yaje kugira ikibazo cy'imvune ariko idakomeye kuko nyuma yagarutse mu kibuga.

Ku munota wa 45 Rayon Sports yabonye kufura yatewe na Ndekwe Felix ariko umupira ujya muri koroneri itagize icyo itanga. Umusifuzi yongeyeho iminota 3 itagize icyo itanga, amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1 kuri 1.

Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Ntaribi Steven, Niyonshuti Gad, Harerimana Obed, Uwiringiyimana Christophe, Nsengiyumva Isaac, Nduwayo Valeur, Ntijyinama Patrick, Namanda Luke Wafula, Agblevor Peter, Eric Kanza Angua na Tuyisenge Yasser Arafat.

Igice cya kabiri, Musanze FC yagitangiranye agahinda n'umubabaro nyuma yaho Nsengiyumva Isaac yitsinze igitego nyuma yaho Ganijuru Ishimwe yari akase umupira ashaka Moussa Camara ariko Nsengiyumva Isaac akozaho akaguru umupira uruhukira mu izamu. 

Nta gutinda ku munota wa 55 gusa, Rayon Sports yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric kuri kufura yari itewe na Ndekwe Felix ufata igiti cy'izamu uragaruka, Ngendahimana Eric asubyamo n'umutwe. 

Ndekwe yagoye Musanze FC cyane

Rayon Sports yagumye kugora Musanze FC binyuze kuri Bavakure Ndekwe Felix wagoye cyane abakinnyi bo gahati ba Musanze FC. Ku munota wa 60, Musanze FC yakoze impinduka, Nsengiyumva Isaac ava mu kibuga hinjira Gasongo.

Ku munota wa 70 Camara yacomotse ba myugariro ba Musanze FC atera umupira wihuse Ntaribi awushyira muri koroneri. 

Koroneri yaje guterwa neza na Iraguha Hadji, umupira usanga Musa Esenu wari uhagaze neza atereka ho umutwe, yinjiza igitego cya kane cya Rayon Sports kikaba icya mbere cye. 

Ku munota wa 81 Rayon Sports yakoze impinduka Ndekwe Felix asimburwa na Iradukunda Pascal, na Rudasingwa Prince arinjira. 

Musa Esenu watsinze igitego cya kane

Iminota 90 y'umukino yarangiye ari ibitego 4-1, umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itatanze impinduka, umukino urangira ari ibitego 4 bya Rayon Sports ku gitego 1 cya Musanze FC.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n'amanota 31 ikaba izigamye ibitego 9, aho ikurikirwa na Kiyovu Sports banganya amanota ndetse na Gasogi United iza ku mwanya wa 4 n'amanota 29. Musanze FC ikaba iri ku mwanya wa 10 n'amanota 22. 

Uku mubona Haringingo yicaye neza ni na ko yicaye ku rutonde rwa shampiyona mbere yo guhura na Mukura yagiriyemo amateka 

Nsengiyumva Isaac ni we wakongeje itsindwa rya Musanze FC  


Rwarutabura yasengeye Rayon Sports karahava 

Cangirangi yakoze iyo bwabaga, ariko ikipe ye yanga kumuguriza intsinzi 


Abakinnyi ba Rayon Sports ku ntebe y'abasimbura, nabo intego yari amanota 3 


Abakinnyi ba Musanze FC yaba uwakinnye n'utakinnye bari bagiye kure mu gutekereza

Ntaribi Steven wambaye umukara, yaje mu izamu rya Musanze FC agaragaza imyiteguro idahagije

Ni umukino wanejeje abafana ba Rayon Sports 

AMAFOTO: Serge Ngabo - Inyarwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND