RFL
Kigali

Umuhanzikazi Liza yibarutse imfura yabyaranye na Edman-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 18:18
0


Umuhanzikazi Mugisha Elizabeth (Liza Mugisha) uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse imfura yabyaranye n’umunyamakuru Ishimwe Edson wamenyekanye nka Edman ubwo yakoraga kuri Prime TV.



Mu byishimo byinshi Edman yerekanye amarangamutima ye nyuma yo kwibaruka imfura yabyaranye na Liza Mugisha ubwo yasangizaga abamukurikira kuri Instagram ibihe bidasanzwe byo kwibaruka kwabo.

Edman na Liza Mugisha mu butumwa banyujije kuri konti zabo, bashimye cyane ubutumwa n’inshuti n’abavandimwe bakomeje kubereka ko banyuzwe n’imfura y’umuhungu bungutse.

Edman utabonye umwanya uhagije bitewe n’ibihe byo kwibaruka yari ahugiyemo yabwiye inyasRwanda.com ko ashimye Imana cyane ibahaye umwana w’umuhungu.

Hari hashize ukwezi umugore wa Edman akorewe ibirori byo kwitegura umwana, bikaba byarabereye aho uyu muryango uba i Montreal, Quebec.

Tariki 19 Ukuboza 2021 ni bwo Edman n’umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe.

Ishimwe Edson na Mugisha Elizabeth bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi mike bahita berekeza muri Canada.


Edman na Liza mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka


Umwana Edman na Liza bibarutse barasa


Ubwo biteguraga kwibaruka

Byari ibyishimo ku muryango


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MON BEBE YA LIZA MUGISHA Y'ISHIMWE KU MWANA WABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND