Benshi bamwita ‘Munyakazi!’ ni izina yahawe kubera gukora cyane ubutaruhuka kandi buri kimwe yerekejeho amaboko akagikorana umwete, aka ya magambo yanditse muri Bibiliya mu Umubwiriza 9:10 ntari buze gutindaho cyane!
Uwo nta wundi ni Bruce Melodie. Kuva ku ndirimbo
zatumye bamwe batangira kumumenya mu 2011 nka ‘Tubivemo’ na ‘Telefone’, azwiho
kuba umuhanzi ukora ubutitsa.
Uretse ibyo, nk’urugero rwa hafi ni mu mwaka ushize aho ukoze impuzandengo y’ibikorwa bye mu muziki uhita ubona ko koko
ari ‘Munyakazi’ aka ba bandi!
Uyu muhanzi mu 2022 yakoze indirimbo 10 zirimo 5
zamuhuje n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda. Yakoranye indirimbo n’abarimo
Harmonize bakoranye ebyiri zabashije gusohoka, Innoss’B , Eddy Kenzo, Double Jay, Kirikou Akili na Nak.
Yanakoze ingendo zitandukanye hanze y’u Rwanda,
ahakorera ibitaramo. Ibintu bimugaragaza nk’uhora atekereza aho yahigira
ifaranga hasi hejuru.
Ni Rutwitsi! Uretse gukora cyane kugira ngo ahore mu
matwi no mu maso ya rubanda nk’icyamamare, ahimbahimba ikintu cyose cyatuma
avugwa ari na cyo ahuriyeho na Harmonize waje kumusura mu Rwanda; ndetse bakaba
bamaze kubaka ubucuti bukomeye.
Ibi abakurikirana uruganda rw’imyidagaduro barabizi
cyane, aho umuntu ahimba inkuru ashaka kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga
nkoranyambaga, ibyo benshi bazi nka ‘Prank!’.
Muribuka inkuru yaciye igikuba y’umukobwa washinjaga
Bruce Melodie kumutera inda; akajya amuzanira umwana w’uruhinja kuri studio.
Iyi nkuru yamenyekanye mu Ugushyingo 2015 hagati ye n’umukobwa
witwa Agasaro Diane, wamuzaniye umwana mu kabari k’i Nyamirambo ahahoze
hakorera inzu ya Super Level amusaba indezo.
Bruce Melodie yakomeje kumwigarika ndetse n’uyu munsi
ntiyigeze yemera uwo mwana bamushinjaga ndetse nta n’ibizamini bya ADN
byakozwe; ibintu bigaragaza ko bishobora kuba byari agatwiko!
Bruce
yakomeje kurikoroza mu nkuru ziganjemo iz’ibinyoma, bituma ahora mu matwi y’abanyarwanda…
Bruce
Melodie yujuje Arena?
Tariki 5 Ugushyingo uyu muhanzi yakoreye igitaramo muri
Kigali Arena yizihiza imyaka 10 yari amaze muri muzika. Ni mu gitaramo yahuriyemo
n’abahanzi batandukanye.
Yari yiteze gukora igitaramo cy’amateka, ariko siko
byagenze kuko iyi nyubako yari yitezeho kuzuza bitamukundiye.
Mu kujijisha abantu no gushaka uko yavugwa nk’umwe mu
bakoze amateka muri iyi nyubako, yahaye abamotari amatike yo kwinjira maze
hamaze kuzura aravugwa karahava.
Yasinye
amasezerano ya miliyari ya baringa
Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie muri
Kanama 2021 nabwo yavugishije benshi ubwo yavugaga ko yasinye amasezerano ya
miliyari Rwf yo kwamamaza sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri
Internet.
Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro
n’itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko
bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.
Ati “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa
muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha ni byo.”
Basinya aya masezerano, bavuze ko afite agaciro ka
miliyari y’amanyarwanda azatangwa mu myaka ibiri ariko ntabwo hagaragajwe
ibiyakubiyemo byimbitse n’aho ayo mafaranga azaturuka dore ko icyo kigo cyari
gishya.
Iby’aya masezerano byarangiriye mu magambo ndetse na
Melodie iyo abajijwe ibye n’iyi sosiyete ‘arisekera’.
Yarindishijwe
televiziyo abeshya ko ari iye!
Ku wa 17 Mutarama 2020 nibwo Bruce Melodie n’uwari Umujyanama
we, Kabanda Jean de Dieu, bamuritse ku mugaragaro televiziyo bise “Isibo
TV" [I TV].
Icyo gihe byavugwaga ko Bruce Melodie ayifatanyije n’umujyanama
we, ndetse anafitemo imigabane myinshi nyamara nyuma biza gutahurwa ko nta n’igiceri
cy’ijana afitemo ahubwo ari ‘Ugutwika’ cyangwa se ‘Prank’.
Uyu mugabo wari waranditse ko ariwe nyiri iyi
televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga yaje kubikuraho bidateye kabiri. Bivugwa ko aho kugira ngo ashore muri iyi televiziyo ahubwo yari yahawe
amafaranga yo kuyamamaza.
Aba-Followers
ba Bruce Melodie bakunze kwibazwaho
Mu Ukwakira 2021, Bruce Melodie yavuzweho kugura
abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ibintu bitavuzweho rumwe cyane ko bari
biganjemo Abarabu.
Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie
yemeje ko ibyo ari gukora ari byo biri gutuma abamukurikira ku mbuga
nkoranyambaga biyongera umusubirizo atari ukubagura nk’uko byavuzwe.
Ati “Ibi
byamamare turi gukorana muri Wild Aid umuryango urwanya icuruzwa ry’ibikoresho
bikomoka ku nyamaswa ku isi hose nibyo biri gutuma bankurikira cyane, gusa se
ubundi abahinde muvuga baramutse bankurikiye byo bitwaye iki?’’
Arakomeza ati ‘‘Ni iki cyatuma batankurikira, sinumva impamvu
abantu babibonamo ikibazo kuba nagura aba-followers kuko nafashe amafaranga yanjye nkabagura sinumva
ikibazo kirimo”
Ibi byavuzwe kuri uyu muhanzi mu gihe abahanzi
nyarwanda bashinjwaga kugura ‘views’ cyane ko byari biherutse kuba muri Nyakanga 2021 ubwo indirimbo ya Meddy
yise ‘My Vow’ yagiraga miliyoni y’abayirebye mu minsi ibiri bikibazwaho; kandi bari aba nyabo.
Uwavuga ibya Bruce Melodie ntiyabivamo. No muri Werurwe
2021 Werurwe Bruce Melodie yakije umuriro nyuma y’amajwi ye yagiye hanze
yishongora ku bahanzi bagenzi be, barimo abo byaketswe ko ari Meddy na The Ben
bamaze kugeza umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Mu butumwa bwagiye hanze uyu muhanzi yari ari kuganira
n’inshuti ye yitwa Emmy, ayibwira ko iki ari igihe cye bityo adakwiye
kugereranywa n’abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro
bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.
Icyo gihe yagize ati “Sha Emmy buriya rero igihe
kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma
mbyumva kimwe na we. Abo basore banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya
nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni
ukwivuga ibintu bitari byo.”
Yakomeje avuga ko aba bahanzi (Meddy na The Ben) ari
abanebwe babi, cyane ko bakora akaririmbo kamwe mu mwaka mu gihe we akora
cyane.
‘Prank’ ya Melodie aheruka ni iyo yakoze ari kurwana na
Manager we Gael Karomba [Gael Coach] aho batangira barimo bashwana ndetse nyuma
yo gushwana Coach Gael agahita akubita ingumi Bruce Melodie.
Bruce Melodie akora ibishoboka byose byatuma ahora mu itangazamakuru
Harmonize
si agafu k’imvugwa rimwe muri ‘Prank’!
Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yamenyekanye kuva mu
2015 ubwo yasinyaga amasezerano yo kurebererwa inyungu na Wasafi Records ya
Diamond Platnumz. Iyi yayivuyemo mu 2019.
Uyu muhanzi yakunze cyane kuvugwa mu itangazamakuru mu
nkuru zitandukanye bigashyushya umutwe abakurikira imyidagaduro.
Nko mu 2018 yakoze ‘Prank’ ko yatandukanye
n’Umutaliyanikazi witwa Sarah, bakundanaga icyo gihe. Mu gukomeza gutuma avugwa
yagaragaje ko gushyira mu majwi uwari umurinzi wa Diamond witwaga Mawarabu
Fighter yavugaga ko amuca inyuma.
Muri icyo gihe mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96
FM y’i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri
iki gihe. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba
yasubije ati “Ntibiraba, nta mukunzi mfite.”
Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje
urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa
Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah.
Mu buryo busa no kuninura yashyize kuri Instagram ifoto
ya Mwarabu the Fighter [wari umurinzi wa Diamond akaza kwirukanwa] mu mvugo
akoresha izina rya Mbosso uri mu bahanzi bashya binjiye muri WCB Wasafi.
Yanditse ati “Iyo numva ko ari Mbosso baryamanye, nari
kuzamutegerereza ku kabyiniro ka Life Club ku wa 13 Gicurasi, nitwaje umupanga
ku buryo yinjira ngahita mutsinda aho.”
Sarah ukundana na Harmonize yasubije ubutumwa bwakomeje
gucicikana ko aca inyuma umukunzi we. Yagize ati “Mumbabarire, ntabwo njye ndi
umugore uteye atyo.’’
Uretse aya magambo Harmonize nyuma yanakoze urutonde rw’amazina 11 y’abagabo baryamanye na
Jacqueline Wolper bigeze gukundana.
Harmonize kuri uru rutonde yavuzemo abahanzi Diamond na
Jux n’abandi batandukanye bazwi mu myidagaduro muri Tanzania. Uru rutonde
rumaze kujya hanze [kuri Instagram ya Harmoize] byazamuye guterana amagambo
nyuma y’iminota mike araruhanagura.
Rwaje rwenyegeza umuriro kuko umukinnyi wa filime
Shamsa Ford yahise yiyama uyu muhanzi amubwira ko adakwiye gukinisha izina
ry’umugabo we Chidi Mapenzi amuvanga muri uru rukururano yari yamushyizemo.
Harmonize
umwami mu nkuru zo kwijajara inkumi,
zitumbagiza kuvugwa kwe!
Mu gushaka kuvugwa cyane no guhora imbere ku mapaji y’ibitangazamakuru
bitandukanye muri Tanzania, Harmonize akunze kumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo.
Uyu muhanzi yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa
benshi barimo Jacqueline Wolper bakundanye uyu musore akishakisha bagatandukana
mu 2017.
Yakundanye kandi na Sarah Michelotti ukomoka mu Butaliyani mu 2019 bakora ibirori binogeye ijisho basezerana kubana akaramata.
Mu 2020 nibwo aba bombi
batandukanye nabwo biteza impagarara, bigaragara ko nabwo Harmonize yashakaga
kuvugwa mu itangazamakuru.
Icyo gihe, ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania benshi
batangajwe n’intambara y’amagambo yari iri hagati ya Harmonize na
Sarah Michelotti wari umugore we, ariko akaba yahisemo ko batandukana nyuma
y’uko uyu muhanzi atangaje ko yamuciye inyuma akabyara undi mwana mu gasozi.
Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yaciye umugore we inyuma, ndetse akabyara umwana w’umukobwa yise
Zulekha ku wundi mugore.
Mu magambo maremare yanditse, yiseguye kuri uyu mwana we
yabyaye yishinja kutamwerekana, arangije
aravuga ati “Ukuri gutuma umuntu abohoka […] nizera ko gushyira ibi hanze
nzumva mbohotse. Mbabarira mwamikazi wanjye kuba ntaratewe ishema nawe mu gihe
cy’umwaka n’amezi arindwi.’’
Arongera ati “Naguhishe Isi ndetse ubura ubwamamare
bwose njye nka so, nahawe umugisha wo kugira.”
Harmonize yakomeje avuga ko yasabye imbabazi umugore we
ndetse yanamubwiye iby’uyu mwana.
Sarah na we yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram
avuga ko Harmonize nta mwana agira ndetse agaragaza ko ibizamini bya ADN
byagiye bikorwa byagaragaje ko amaraso y’uyu mwana ntaho bahuriye.
Yakomeje agaragaza ko Harmonize yagiye amubanira nabi
ndetse akamubeshya, akamuca inyuma.
Arongera ati “Nanyuze mu nkundo z’amafuti nyinshi.
Nshyize hanze buri kimwe, buri muntu yagwa mu kantu. Wambaye amasura abiri. Ubuzima
buzakwigisha amasomo ukwiriye ku byo wankoreye ndetse ngiye kwita ku buzima
bwanjye. Imana iguhe umugisha, ubu ufite igihe cyo kuba uri kumwe n’umugore
wese wifuza.’’
Muri Gashyantare 2021, Harmonize yari yatangaje ko ari
mu rukundo na Kajala Masanja, mbere y’uko mu mezi abiri yakurikiyeho uyu
mukobwa yahise atangaza ko batandukanye.
Mu 2020 nibwo Harmonize w’imyaka 32 yakundanye na
Kajala w’imyaka 40, nyuma yo gutandukana na Sarah Michellotti bakundanaga.
Gusa uyu muhanzi yamugaragaje ubwo yizihizaga umunsi
w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ ku wa 14 Gashyantare 2021.
Urukundo rw’aba bombi rwaje kuzamo ibibazo ubwo uyu
mugore yamenyaga ko Harmonize atangiye gutereta umukobwa we w’imyaka 19 witwa
Paula Kajala.
Byamenyekanye nyuma y’amafoto ya Harmonize yambaye
ubusa yagiye hanze, byavugwaga ko ariwe wayoherereje Paula. Icyo gihe Paula
yakundanaga na Rayvanny.
Ibi byakomanyije imitwe aba bahanzi bahoze muri label
imwe ya Wasafi, aho Harmonize yavugaga ko mugenzi we ari we washyize aya mafoto
hanze ndetse yashatse kumujyana mu nkiko.
Harmonize yahise akundana na Briana Jai wo muri
Australia kuva mu Ugushyingo 2021. Uyu ntabwo barambanye kuko muri Werurwe 2022
bahise batandukana.
Bamaze gutandukana, nyuma yo gutakamba cyane asaba imbabazi, uyu muhanzi yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022 bongera gutandukana mu Ukuboza uwo mwaka.Jaqueline Wolper mu bihe bye byiza na Harmonize. Aba bombi batandukanye mu 2015
Harmonize na Brianna bakundanye amezi atandatu bakanyujijeho karahavaHarmonize na Kajala bakunze gukundana bongera bashwana
‘Prank’
zabaye nyinshi kuri Harmonize mbere yo kuza mu Rwanda…
Harmonize udasiba mu itangazamakuru, yatangiye gukora
ibintu bivugisha benshi ubwo yateguraga
urugendo rwe i Kigali kugira azahagere imitwe ya benshi yarumvise izi inkuru ze nyinshi
n'abatari bamuzi bamumenye.
Bwa mbere mu Ukuboza yabanje gukekwaho gukundana n’Umunyarwandakazi
Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou. Icyo gihe byaturutse ku mafoto yabo yagiye
hanze.
Uretse uyu, yanavuzwe mu rukundo na Keza Kessy
umuhanzikazi w’umunya-Tanzania.
Yanatangaje kandi ko
yifuza inkumi yo gusangira nayo ibihe byiza ku munsi w’abakundana wa Saint
Valentin.
Ku wa 18 Mutarama mbere y’uko aza mu Rwanda nabwo
havutse intambara y’amagambo hagati ya
Harmonize na Rayvanny.
Icyo gihe Ryavanny yabwiye Harmonize ko nta kintu na kimwe amurusha. Iyi
ntambara y’amagambo isa n’iyatangijwe na Harmonize watangiye ashinja abahanzi
bagenzi be kwiyegurira ubusinzi no kuririmba indirimbo zisingiza inzoga,
abasaba kubireka.
Nubwo ubu butumwa buterura ngo bugaragaze umuhanzi
watunzwe agatoki, Rayvanny yahise asubiza Harmonize, amacyurira ko nta ndirimbo
zikunzwe agira.
Harmonize
yageze mu Rwanda ararikoroza
Harmonize mu mitwe y’abanyarwanda yabaye isereri. Akigera
mu Rwanda, yavuze ko yifuza gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi.
Hagiye hanze amashusho kandi ari kumwe na Producer Element,
Ariel Wayz na Bruce Melodie muri studio, ibintu nabyo byatumye yongera
kugarukwaho.
Nyuma yagaragaje ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The
Queen umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga na we arabimwemerera ko nta kibazo rwose
agomba kugenda abonanye n’uwo mubyeyi we.
Yananditse agaragaza ko ashaka ubwenegihugu bw’u
Rwanda, ibintu byavugishije benshi.
Uyu muhanzi yaraye agiye mu Biryogo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama, ashagawe n’abanya-Kigali cyane abatuye i Nyamirambo, ibintu byatunguye benshi ari kurya umuceri w’ipirawu na capati. Bivugwa yasize ahatanze amafaranga arenga ibihumbi 600 Frw.Harmonize akigera i Kigali yavuze ko yifuza Umunyarwandakazi, nyuma aza kugaragaza ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The QueenHarmonize na Element mu RwandaHarmonize aheruka kuvuga ko ashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda
Harmonize yakangaranyije abantu i Nyamirambo
Isano
rikomeye hagati ya Bruce Melodie na Harmonize
Bruce Melodie na Harmonize bamaze gukorana indirimbo
ebyiri. Aba bahanzi bombi bahuriye ku kuba mu bwana bwabo barashaririwe n’ubuzima,
ku buryo nta n’umwe wize kaminuza.
Nka Bruce Melodie ubu w’imyaka 30 uretse kuba yarasoje
amashuri yisumbuye ahitwa Islamique i Rwamagana; nta yandi mashuri yigeze yiga
ahubwo yahise ajya gushakisha uko yakwiga gutunganya indirimbo birangira abaye
umuhanzi.
Harmonize yatangiye muzika mu mwaka wa 2011, izina rye
ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira ntabwo
zamenyekanye kugeza ahuye na Diamond.
Mu 2018 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo
yari ari mu Rwanda, yavuze ko hari igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki
ku buryo yararaga ku muhanda ku cyapa cy’imodoka.
Yagize ati “Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka
nanyuze mu bihe bikomeye[…] urugendo rwanjye rwari rurerure cyane. Hari igihe
ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo
natangiraga umuziki, ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje
byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.”
Harmonize yise amashuri yisumbuye muri 'Mkundi Secondary School' aho yarangirije mu 2009, agahita aparikira aho.
Uyu muhanzi kuri ubu uri mu Rwanda biteganyijwe ko azakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye.
Ibi byose twavuze aba bahanzi babikora bashaka guhora bavugwa cyane ko nk'ibyamamare ari bwo bacuruza yaba ibihangano cyangwa kubona amasoko yo kwamamaza n'ibindi bibabyarira inyungu bitandukanye. Ni ba 'Kazitunga'.
Harmonize ubu ni inshuti y'akadasohoka ya Bruce MelodieGael Coach uri ibumoso ubanza ni we uri gufasha mu bikorwa bya Melodie na HarmonizeMelodie afitanye isano na Harmonize ryo kuba baranyuze mu buzima bukomeye ubu bakaba ari ibyamamareHarmonize yaciye mu bihe bitandukanye bikomeye mu buzima bwe
TANGA IGITECYEREZO