RFL
Kigali

Munyitege! El Mood yasohoye indirimbo nshya yise Vutu-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 17:44
0


Muhire Emmanuel uzwi nka El Mood yinjiye mu muziki byeruye ahera ku ndirimbo yitwa Vutu, nyuma y’iyo aherutse guhuriramo n’umuraperi Papa Cyangwe umwe mu baraperi bagezweho.



Uyu munyempano wavukiye mu karere ka Kicukiro, yize amashuri yisumbuye kuri St Patrick Secondary School mu karere ka Kicukiro mu bijyanye n'ubukerarugendo (Tourism and hospitality). 

El Mood yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 bitewe n’urukundo yawukundaga kuko avuga ko yakuze awukunda cyane ndetse n'aho yigaga mu yisumbuye yaririmbaga mu kigo abanyeshuri bakabikunda bakamusaba ko yazakomeza umuziki.

Aganiraga na inyaRwanda.com, yavuze ko mu mpera za 2017 ari bwo ‘’nagiye muri studio bwa mbere gusa kubera amashuri yagendaga gake gake ariko ubu narangije kwiga ubu ndi muziki nk’umuhanzi kandi ufite icyerekezo ushaka gushyira itafari ku muziki ndetse no kuwukundisha abaturarwanda".

Arakomeza ati "Nkaba nshaka no kuwukundisha abanyamahanga mbifashijwemo n'inzu itunganya umuziki ikanarebera inyungu zanjye ya Highway music ihagarariwe na Kushbeatz akaba na producer wayo hamwe n’umufatanyabikorwa Dimes limited umfasha mu muziki wanjye.’’

Uyu muhanzi afite indirimbo ebyiri kugeza ubu, Jingo n’indi nshya yitwa Vutu ari nayo iherutse gusohoka. Yagaragaye mu ndirimbi ya Lamton yitwa Hallo afatanyije na Papa cyangwe ‘’aho njye nabaririmbiye inyikirizo (chorus)’’.

Aherutse gushyira hanze iyitwa Vutu


El Mood aje gutanga ikigwa


Ni umwe mu bahanzi bafite impano

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO VUTU YA EL MOOD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND