RFL
Kigali

U Rwanda ku mwanya wa 4 mu bihugu 10 bya Afurika bizahagarara neza mu bukungu mu 2023

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:24/01/2023 17:37
1


Ibibazo by’ubukungu muri 2022, birimo kugabanuka kw’ibikenewe biva hanze, izamuka rikabije ry’ifaranga n’ubukungu bwifashe nabi ku isi, byatumye habaho igabanuka ry’ubukungu bw’akarere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (SSA) kugeza kuri 3.4%.



2022 wabaye umwaka wagaragaje ihungabana mu bukungu mu bihugu bitandukanye ndetse n'Isi yose.

Bimwe mu bibazo byagaragaye cyane harimo ikibazo cy’ingufu ahanini cyatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’ikibazo cy’ibiribwa.

Inzobere mu by'Ubukungu zigaragaza ko umwaka wa 2023 ushobora kurangira ubukungu butifashe neza mu ku migabane imwe n'imwe igize isi ndetse na Bank y'Isi isa n'ibigaragaza.

Raporo yatanzwe na Global Prospect ivuga ko Banki y’Isi igaragaza ishusho y’Ubukungu bwa 2023-2024 ko buzakomeza kuba munsi y’ikigereranyo cyifuzwa kandi ko imibereho y’abantu izakomeza guhenda bikomotse ku kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa bikaganisha ku bukene.

Mu bihugu bikize cyane nka Angola, Afurika y'Epfo na Nijeriya, Banki y'isi yavuze ko iterambere ryihuta ku kigero cya 2.8%, 1.4% na 2.9% nk'uko bikurikirana. 

Nubwo ihungabana mu bukungu rigenda rica amarenga, Africa yo itanga ikizere cyo kuzamuka mu bukungu hagendewe ku ngengo y’imari ya 2023 ya bimwe mu bihugu byayo.

Urutonde rw’ibihugu biteganijwe ko bizitwara neza mu bukungu mu 2023 kuruta uko byitwaye mu myaka yashize.

        

IBIHUGU

2022

2023

SENEGAR

4.8 %

8.0 %

NIGER

5.0 %

7.1 %

COTE D’IVOIR

5.7 %

6.8 %

RWANDA

6.0 %

6.7 %

DRC

6.1 %

6.4 %

BENIN

5.7 %

6.2 %

TOGO

4.8 %

5.6 %

UGANDA

4.7 %

5.5 %

MAURITIUS

5.8 %

5.5 %

ETHIOPIA

3.5 %

5.3 %

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred1 year ago
    ubu ndi kwibaza ikintu mwashinhiyeho mushyira u Rwanda kumwanya wa 4 nakibuze😭😭





Inyarwanda BACKGROUND