RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ian Kagame mu mwambaro w’Abajepe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/01/2023 15:07
0


Umuhungu wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Ian Kagame, yagaragaye yambaye umwambaro w’akazi w’Ingabo zirinda umukuru w’igihugu.



Kuri uyu wa 24/01/2023 ubwo habaga umukino wa kimwe cya kabiri wahuje Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru n’Ingabo zitwara ibimodoka bya rutura bya gisirikare, Ian Kagame ni umwe mu bawitabiriye mu mwambaro w’akazi n’amarinete, akaba yari yicaranye n’abandi basirikare bo mu Ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu n'abandi batandukanye.

Uyu mukino warangiye intsinzi ibaye iy’uyu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu zatsinze ibitego 4 kuri 1, bakaba bahurira ku mukino wa nyuma na Special Forces nayo yakatishije itike y’umukino wa nyuma.

Ibi bibaye nyuma y'uko Ian  Kagame yagaragaye bwa mbere ari mu barinze Perezida Kagame ubwo yitabiraga amasengesho yo gusabira igihugu ku nshuro yayo ya 28,  hari kuwa 15 Mutarama 2023.

Ku wa 03 Ugushyingo 2022 ni bwo Ian Kagame yinjijwe mu Ngabo z’u Rwanda mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gako i Bugesera. Ni nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

Ishuri Ian Kagame yizemo,  riri mu mashuri akomeye mu Bwami bw’u Bwongereza aho yahawe ipeti rya Second Lieutenant.

Ian Kagame ni umwana wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba ari umwana wa gatatu mu bana bane.

Ni intiti mu bijyanye n’Ubukungu afitemo Master's yakuye muri Kaminuza ya William College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ian Kagame (hagati) mu myenda y'Abajepe 


AMAFOTO: Renzaho Christophe - Rwanda Magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND