Kigali

Bwa mbere Meddy yagaragaje isura y’umwana we nyuma y’iminsi 300 yibarutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 12:53
0


Yagiye abisabwa inshuro nyinshi bitewe n’uko abakunzi be bashakaga kureba isura y’umwana we w’imfura, ariko mu bihe bitandukanye yagaragaraga ahishwe cyane.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse ifoto ya Meddy ari kumwe n’umwana we w’imfura amuteruye, ubona ko ari kumukinisha anamusoma.

Ni ifoto yakuruye amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, arimo nay’uwitwa Mulisa wishimiye uyu mwana ndetse na Elisabeth wanyuzwe no kumubona.

Myla Ngabo niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, ndetse uyu mwana akaba yarerekanye igikundiro cyinshi ubwo yagera ku isi.

Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo umuryango wa Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfra bibarutse umwana w’umukobwa.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bakundana.

Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

Meddy yerekanye umwana we

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Ubwo Mimi yendaga kwibaruka

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

Byari ibyishimo kuri Meddy









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND