RFL
Kigali

Uburanga bwa Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2021 winjiye mu kibatsi cy’urukundo n’umukinnyi wa Apr Fc-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/01/2023 8:43
1


Mugabekazi Assouma uvugwa mu Rukundo na Christian ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 na Miss Earth Rwanda 2021, ariko kubw’amahirwe make agataha amaramasa.



Mu butumwa Mugabekazi yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yasangije abamukurikira imitoma itagira uko isa myugariro w’ikipe ya Apr Fc.

Uyu mukobwa yifashishije ifoto ya Ishimwe Christian ayiherekeresha amagambo y’Icyongereza agira ati "Fine bebe", ni amagambo yari aherekejwe nanone n’ikimenyetso cy’umutima gikunze kwifashishwa mu kugaragaza ahari urukundo.

Uyu mukobwa utarahiriwe n’irushwanwa, yavugaga ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda azagerageza gufasha abagore bakora ubucuruzi mu buryo butifashishije ikoranabuhanga kuriyoboka, bikagabanya imvune bagiraga.

Ati “Umushinga nateguye uzibanda cyane ku bakobwa n’abagore bakora ubucuruzi mu buryo butagezweho, nzabafasha kubikora mu buryo bugezweho bigabanye amasaha byongere umusaruro.”

Mugabekazi yinjiye mu rukundo

Mugabekazi kandi yavuze ko azashyira imbaraga mu gukangurira abakiri bato kuvuga no kumenya Ikinyarwanda.

Mugabekazi Assouma w’imyaka 22, yari afite nimero 17, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya UTB muri ‘Hospitality Management’, akaba umukozi mu Kigo cya YEGO CABS.

Uburanga bwa Mugabekazi

Christian akina muri Apr








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Daniel1 year ago
    Muvandimwe Christian ntihagire ikikurangaza kk impano yo gukina urayifite niba ari ugukundana nabyo ningombwa mubuzima ark iyo utabyitwayemo neza bisubiza inyuma n'ikindi mpano warufife. Be careful.





Inyarwanda BACKGROUND