RFL
Kigali

Ubuzima bushaririye bwa Vin Diesel wavuyemo umuherwe kaburahiwe n’icyamamare muri filimi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/01/2023 7:37
1


Vin Diesel ushobora kuba umukunda ariko udasobanukiwe neza urugendo rw’ubuzima bwe rukomeye, rwatumye agera aho isi yose imuzi anatunze akayabo ka za miliyari.



Niba ukurikiranira hafi ibijyanye n’isi y’imyidagaduro ariko ishingiye kuri filimi, izina Vin Diesel si ubwa mbere uryumvise ariko ushobora gusanga utazi aho ryakomotse n’inzira itoroshye nyiraryo yanyuzemo ngo agere aho ageze.

Ni urugendo rutari rworoshye ariko rwatumye aba igikomerezwa, aho kugera ubu ku myaka 55 isi hafi ya yose imuzi. InyaRwanda.com tukaba tugiye kubavira imuzi n’imuzingo ubuzima bw’uyu mugabo.

Diesel yiswe Mark Sinclair, yabonye izuba kuwa 18 Nyakanga 1967 mu gace ka Alameda County muri Leta ya California aho n’ubundi nyina umubyara yavukiye, mbere y’uko yimukira muri Leta ya New York hamwe n’impanga ye Paul.

Yigeze gutangaza ko yavukiye mu muryango ufite inkomoko mu bihugu birimo Ubwongereza, Ubudage na Scotland. Gusa uyu mugabo ntabwo yigeze ahura na se umubyara.

Uyu mugabo yinjiye mu birebana no gukina filimi afite imyaka 7. Icyo gihe yiyerekanye mu ikinamico yerekanirwaga mu nzu yabugenewe mu mujyi wa New York, ahazwi nka Greenwich Village.

Kuva icyo gihe yakomeje kugenda agaragara mu makinamico menshi, kugera no mu bugimbi bwe yajyaga kwiga Kaminuza yize ibirebana n’ubugeni cyane birebana n’imyandikire.

Yaje kuvumbura ko afite impano ikomeye yo gukina filimi maze ahita yiyita Vin Diesel, izina yifuzaga ko riba rikakaye. Vin bikaba bikomoka ku izina rya nyina rya Vincent, naho Diesel ni iryo yahawe n’inshuti kubera umuhate, imbaraga n’umurava yamubonanaga.

Yatangiye gukina filimi mu mwaka wa 1990 mu yitwa ‘Awakening’ gusa ntabwo yakinnyemo afite umwanya ukomeye, nyuma y’igihe yirukanka ku kuba yabasha kubona filimi akinamo koko mu buryo bufatika.

Muwa 1994 yanditse, ayobora anatunganya filimi y’uruhererekane yise ‘Multi Facial’ yaje kugira igikundiro cyo hejuru, bituma iza muzerekanwe mu iserukiramuco rya Cannes ryo mu 1995.

Urugendo rwari rugikomeye ku buryo bwo hejuru kuko uyu mugabo yanakoraga mu tubyiniro dutandukanye, mu basore b’ingango bashinzwe umutekano ‘Bouncers’ anashinzwe ibijyanye n’urumuri.

Mu 1997 yari amaze kwegeranya ubushobozi bwabashije gutuma atunganya filimi ye ndende ya mbere yise ‘Strays’, yari ishingiye ku nkuru y’ibandi rikuriye ayandi ariko ubuzima bwahinduwe no gukunda umukobwa.

Iyi filimi yanditse, akayobora akanatunganya yaje kuba imwe muzahatanye mu iserukiramuco ‘Sundance’, yanaje kwishimirwa na MTV bahita bakora ubucuruzi bwo kuyihinduramo filimi y’uruhererekane. 

Umuhanga mu gutunganya filimi, Steven Spielberg yari amaze kubona icyo Vin Diesel ashoboye maze amuha umwanya wo gukina muri filimi yegukanye ibihembo mu bisumba ibindi muri filimi bya Oscar byo 1998, filimi yitwa ‘Saving Private Ryan’ akinamo ari umusirikare.

Iyi filimi yamubereye inzira yo kwinjira mu rubuga rugali rukinirwamo filimi rwa HollyHood, mu 1999 ahita akina mu yitwa ‘The Iron Giant’ ari nayo ikomeye yari akinnye bwa mbere.

Kuva icyo gihe yatangiye guhabwa imyanya ikomeye muri filimi z’ibihangange nka ‘Boiler Room’ yo mu mwaka wa 2000, yahuriyemo n’umugabo wa Jennifer Lopez, Ben Affleck.

Atangira kugaragara kandi muri The Fast and the Furious muri 2001, XXX yo mu wa 2002 n’izindi zitandukanye kandi zose zagiye zinjiza atagira ingano guhera zitangiye kwamamazwa kugera zisohotse.

Mu wa 2006 yaje gukina mu yitwa ‘Find Me Guilty’, filimi yatangiriye mu gihombo gikomeye kuko yinjiza miliyoni 2 z’amadorali nyamara yarashoweho asaga miliyoni 13 z’amadorali.

Mu wa 2007 byari biteganijwe ko azayobora akanakina muri Hitman nka Agent 47 ariko biza kurangira ari we Muyobozi Mukuru wayo. Nyuma yasubiye muri Fast&Furious, filimi yaciye ibintu kuva yajya hanze muri Mata 2009. Kuva yajya hanze kugera n’ubu aba akinamo nka Dominic Toretto.

Yongeye kandi gusubira gukina muri The Chronicle of Riddik nka Riddik muri 2013. Kubera umurava n’ubuhangange yagenewe inyenyeri mu cyanya cyahariwe ibyamamare mu myidagaduro mu ngeri zitandukanye, kizwi nka Hollywood Walk of Fame hari muri Kanama 2013.

Yakomeje gukina muri filimi nyinshi kandi zagiye zinyura imitima ya benshi, aza no gusubira gukina muri XXX yamamayemo nka Xander Cage hari mu wa 2017 kimwe na Avengers: Infinity War yo mu wa 2018, Avengers: Endgame yo mu wa 2019.

Muri Nzeri 2020 Vin Diesel yaratunguranye, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Feel Like I Do’ indirimbo yishimiwe cyane.

N’ubwo iby’urukundo rw’uyu mugabo bitagiye bikunda kumenyekana kuko atigeze yifuza ko bimenyekana cyane mu itangazamakuru, ariko yigeze kuvugwa mu rukundo na Michelle Rodriguez bakinanye muri Fast&Furious yo mu mwaka wa 2001.

Muri 2007 yatangiye gukundana n’umunyamideli wo muri Mexico witwa Paloma Jimenez banabyaranye abana batatu, barimo umukobwa wabo Hania Riley wabonye izuba muri 2008, umuhungu Vincent Sinclair wavutse muri 2010 n’umukobwa wabo wundi Pauline wabonye izuba muri 2015 bitiriye inshuti magara ya Diesel, Paul Walker witabye Imana mu Ugushyingo 2013.

Umutungo w’uyu mugabo muri 2023 ubarirwa muri miliyoni 255 z’amadorali.

Vin Diesel na Paloma bafitanye abana 3

Vin Diesel afite abana batatu barimo umuhungu umwe yabyaranye n'umukunzi we Paloma bamaranye imyaka irenga 15

Vin Diesel yashegeshwe bikomeye n'urupfu rw'inshuti ye Paul Walker

Vin Diesel ari mu  bakinnyi ba filimi bakomeye ku isiYatangiye anakora nk'ushinzwe umutekano wo mu tubariImyaka irenga 33 ayimaze atangiye by'umwuga ibya filimiUbuzima bwe bw'urukundo yagiye abugira ibangaAri mu byamamare bike bimaze guhabwa inyenyeri mu cyanya cyahariwe abasitari i HollywoodAzwiho kugira ubuhanga bwo hejuru mu kuyobora, gutunganya no gukina filimiUbwo yakinaga muri Fast&Furious yo muri 2001 aha yari kumwe na Michelle bavuzwe mu rukundoAri mu bantu bubashywe i Hollywood. Aha yari kumwe na P DiddyFilimi ze zirakundwa cyane Uretse ubuhanga bwe muri filimi mu mwaka wa 2020 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze jean baptiste2 months ago
    Uyumugabo numuhanga ndamwemera cyane





Inyarwanda BACKGROUND