RFL
Kigali

Yishyuye Akayabo! Harmonize na Bruce Melodie baryohewe na Capati n’ipirahu byo mu Biryogo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 10:58
7


Harmonize uri kubarizwa mu Rwanda, ari kumwe na Bruce Melodie basangiye baryohewe na Capati ndetse n’ipirahu yo mu Biryogo, mu busanzwe imenyereweho gukoranya imbaga igasangirwa na benshi.



Harmonize ni umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba ari umwe mu bahanzi bashimirwa umuziki wabo, ndetse ibikorwa bye bigashimwa na benshi bitewe n’uko adasiba kubigaragaza.

Uyu muhanzi umaze kwerekana ko yaryohewe na Kigali, tariki 23 Mutarama 2023 yerekeje mu Biryogo ahazwi nko mu marangi maze yirira capati ndetse n’iprahu yaho mu buryo busanzwe.

Uyu muhanzi mu bihe bitandukanye wabonaga ko yanyuzwe, ndetse abantu bari bamuri impande ubona ko bishimiye kumubona mu buryo budasanzwe ari gusangira nabo, benshi zari inzozi.

Ubwo yari avuye kurya, hari umubyeyi wamuguyemo atitaye kubashinzwe umutekano amwereka urukundo rudasanzwe, maze amwereka ko ibyo amaze imyaka akora banyurwa nabyo.


Bruce Melodie na Harmonize ku meza

Bamwe mu bari bahereye i Nyamirambo aho Harmonize yari ari banyuzwe no kumubona, maze agenda abaha amafaranga kubigendanye n’icyo yishimiraga.

Amakuru ava mu ikipe iri kugendana n’uyu muhanzi avuga ko uyu muhanzi yahagurukanye ibihumbi 600, ndetse aya mafaranga yose ubariyemo n’ayo yishyuye ngo nta n’iritoboye yagarukanye.

  

Basangiraga ipirahu na Capati imbere yabo











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwimana anatole1 year ago
    Nanje nakunze uburyo wakiriwemwo ndabona nibintu vyiza ni Anatole hano i Burundi ndabakunda cyane
  • Aaron1 year ago
    Nibyiza p
  • Florentine1 year ago
    Harmonize ndamukunda cyane kd nkunda nindirimboze mubwireko Urwanda ruryoshye!nawe ndizerako amasoye babyiboneye imbona nkubone.
  • Ngoga Isaac1 year ago
    Harmonize ndamukunda cyaneeeeee Kandi turamwishimiye hano mu Rwanda
  • Ahishakiye damascene1 year ago
    Melody hejuru kabisa kuko turakwemera byose tubikesha weho
  • Ahishakiye damascene1 year ago
    Melody hejuru kabisa kuko turakwemera byose tubikesha weho
  • Ntawusigiryayo Elive 1 year ago
    Nibyipe natwe urworukundo niruganze hose kuko nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND