Kigali

Nyuma yo kuva i Dubai, Arthur Nkusi yatunguwe n’umugore we bakigera i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 15:20
0


Umunyarwenya Arthur Nkusi wizihirizaga i Dubai isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’umugore we Miss Fiona, yatunguwe no gusanga yamukoreye ibirori byakoranyije inshuti n’abavandimwe be i Kigali.



Arthur Nkusi uzwi nka Rutura, ubwo yageraga i Kigali, yatunguwe no gusanga inshuti ze zimutegereje ngo bizihizanye isabukuru, atungurwa n’uburyo babiteguye nyamara yari kumwe n’umugore we i Dubai.

Byari ibyishimo n’umunezero utangaje nyuma yo gusangiza ababakurikira ibihe bidasanzwe bagiranye mu birori bibereye ijisho byakozwe na Muthoni Fiona akaba umugore we.

Aba bombi bakubutse i Dubai aho bari bagiye kwizihiriza ubuzima bw’impera z’umwaka zivatse n’isabukuru zabo zegeranye cyane ko bombi bavuka mu kwezi kumwe.

Mu mashusho n’amafoto bagaragaye mu bihe bitandukanye bari ku mucanga batwaye ibimoto binini, ubona ko baryohewe n’ubuzima.

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yakoze ubukwe n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 akaba n’umunyamakuru wa CNBC TV, Naringwa Muthoni Fiona.


Arthur Nkusi yanyuzwe n'ibirori yateguriwe n'abarimo umugore we


Ikipe yose bakoranye kuri Kiss Fm irimo Uncle Austin na Sandrine Isheja


Sandrine hamwe na Arthur Nkusi


Umugabo wa Sandrine Isheja aganira na Arthur Nkusi

Byanyuzwe n'umunsi 


Byari umunezero

Bari bakubutse i Dubai


Bagiriye ibihe byiza i Dubai 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND