Kuva Harmonize yaza mu Rwanda, ntiyigeze abonwa nk’umushyitsi cyangwa ngo afate akanya ko kuruhuka nk’uko abandi bahanzi babigenza iyo bageze mu bihugu bitari ibyabo mu bihe bitandukanye.
Uyu muhanzi wo muri Tanzania, kuva yagera i Kigali yerekanye ko hari ibyo aje kuhareba no kuhakora.
Duhere ubwo yari ageze i Kigali:
Ubwo uyu muhanzi yageraga i Kigali, yerekanye ko yari
ahakumbuye, yerekana ko akunda abakobwa baho, yerekana ko isuku yaho imunyura cyane.
Kuri uwo
munsi yagiye muri Studio, ahura n’abahanzi batandukanye
nyuma yaho nabwo agenda agaragaza ko anyotewe no kumenya u Rwanda no kurwumva
neza.
Umunsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, yagaragaye asura BK Arena.
Mu
mafoto n’amashusho acicikana, akomeje kwerekana ibihe bidasanzwe ari kugirira i Kigali
mu bihe bitandukanye.
Harmonize yerekanye ko akunze umubyeyi wa Yolo
Usibye kujya muri BK Arena, kuri uwo munsi nabwo yagiye i Nyamirambo mu Biryogo. Nyuma yaho aruhutse, ahita atura akanyamuneza
umubyeyi wa Yolo.
Ibi byose amaze gukora nta n'iminsi ibiri irashira, ni ibyerekana ko uyu muhanzi
asobanukiwe icyo yaje gukora ndetse akakiragaraza mu bikorwa ari gukorera mu rw’imisozi igihumbi.
Harmonize yahise ajya muri Studio
Ni isomo ku bahanzi nyarwanda:
Uyu muhanzi umaze kwerekana ubushobozi bwe mu byo akwiye gukora n’ibyo
yagakoze kugira ngo izina rye rikomeze ritumbagire, yagakwiye kubera isomo abandi bahanzi.
Muri
Tanzaniya ntibasiba kwerekana ko Harmonize ari gushagarwa n’imbaga y’abantu bigendanye we n’ibyo aba yatangaje. Mu bigaragara, yubaha
cyane ibitangazamakuru bimuvugaho.
Yolo bavugwa mu rukundo
Yahuye na Ariel Wayz
Harmonize asangira na Bruce Melodie ipirawu mu Biryogo
Dabijou wavuzwe mu rukundo na Harmonize
TANGA IGITECYEREZO