RFL
Kigali

Aratwika cyane! Harmonize akomeje kuzengereza imyidagaduro yo mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 16:08
0


Kuva Harmonize yaza mu Rwanda, ntiyigeze abonwa nk’umushyitsi cyangwa ngo afate akanya ko kuruhuka nk’uko abandi bahanzi babigenza iyo bageze mu bihugu bitari ibyabo mu bihe bitandukanye.



Uyu muhanzi wo muri Tanzania, kuva yagera i Kigali yerekanye ko hari ibyo aje kuhareba no kuhakora.

Duhere ubwo yari ageze i Kigali: 

Ubwo uyu muhanzi yageraga i Kigali, yerekanye ko yari ahakumbuye, yerekana ko akunda abakobwa baho, yerekana ko isuku yaho imunyura cyane.

Kuri uwo munsi yagiye muri Studio, ahura n’abahanzi batandukanye nyuma yaho nabwo agenda agaragaza ko anyotewe no kumenya u Rwanda no kurwumva neza.

Umunsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, yagaragaye asura BK Arena.

Mu mafoto n’amashusho acicikana, akomeje kwerekana ibihe bidasanzwe ari kugirira i Kigali mu bihe bitandukanye.


Harmonize yerekanye ko akunze umubyeyi wa Yolo

Usibye kujya muri BK Arena, kuri uwo munsi nabwo yagiye i Nyamirambo mu Biryogo. Nyuma yaho aruhutse, ahita atura akanyamuneza umubyeyi wa Yolo.

Ibi byose amaze gukora nta n'iminsi ibiri irashira, ni ibyerekana ko uyu muhanzi asobanukiwe icyo yaje gukora ndetse akakiragaraza mu bikorwa ari gukorera mu rw’imisozi igihumbi.


Harmonize yahise ajya muri Studio

Ni isomo ku bahanzi nyarwanda:

Uyu muhanzi umaze kwerekana ubushobozi bwe mu byo akwiye gukora n’ibyo yagakoze kugira ngo izina rye rikomeze ritumbagire, yagakwiye kubera isomo abandi bahanzi.

Muri Tanzaniya ntibasiba kwerekana ko Harmonize ari gushagarwa n’imbaga y’abantu bigendanye we n’ibyo aba yatangaje. Mu bigaragara, yubaha cyane ibitangazamakuru bimuvugaho.


Yolo bavugwa mu rukundo


Yahuye na Ariel Wayz


Harmonize asangira na Bruce Melodie ipirawu mu Biryogo 


Dabijou wavuzwe mu rukundo na Harmonize 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND