Umuhanzi wubakiye umuziki we kuri gakondo y’Abanyarwanda, Sengabo Jodas yatangaje ko agiye kumurika album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’, mu gitaramo yahurijemo abahanzi bagenzi be batatu n’amatorero atatu.
Yabwiye
InyaRwanda ko album ye yayitiriye indirimbo ‘Bene u Rwanda’ kubera ko iyo
ndirimbo yereka Abanyarwanda ko ‘imbaraga zabo ari ubumwe bwabo.’
Indi mpamvu atanga ni
uko ‘iyi ndirimbo ariyo yanyinjije mu muziki’. Agakomeza ati “Ni indirimbo irimo
ubutumwa cyane cyane nkunze gutanga mu bihangano byanjye, ikaba indirimbo ifite
igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda.”
Album ye iriho
indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu
muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo,
muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw’abantu
aho byanze bakagushyigikira.
Sengabo avuga ko iki
gitaramo kizaba umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n’abantu n’uburyo
bakomeza kumutera ikunga, aho yacitse intege bakamukomeza.
Asobanura gushyigikirwa
nk’imbaraga z’ahazaza mu muziki we, ndetse no ‘kwerekana icyo nshoboye hagira
n’umfasha akamfasha ariko nibura nagize icyo mwereka, mu by’ukuri iri ni itafari
ryanjye rya mbere ku muziki wanjye.’
Iki gitaramo
kizaririmbamo abubakiye umuziki kuri gakondo barimo umusizi Junior Rumaga, Nyirinkindi,
Ange na Pamella, Audia Intore, Itorero Indangamirwa ndetse na Iganze Gakondo.
Sengabo Jodas avuga ko
yabatumiye ashingiye ku bikorwa bya buri umwe n’umubano bagirana. Ikindi ni uko
bahuriye mu gice kimwe cy’umuziki wuje ubuvanganzo Nyarwanda.
Ati “Narabiyambaje
baranyumva, ibyo akaba ari nacyo cy’ibanze mbashimira. Inshuti igufasha mu rugamba
ukayisanga ikakumva. Nabagejejeho urugendo rwanjye baranyumvira.”
Sengabo avuga ko
indirimbo ye ‘Bene u Rwanda’ yakiriwe neza, bimuha umukoro wo gukora indirimbo
ziyirusha ubwiza.
Ati “Iteka uko najyaga
gukora igihangano gishya wasangaga mpangana na Bene u Rwanda, kugira ngo kitajya
hanze abakiriye Bene u Rwanda bagasanga kiri hasi.”
Album ya Sengabo
yatunganyijwe na ba Producer batandukanye, barimo Jay P bakoranye igihe kinini
ndetse na Mucyo Nicolas.
Hari kandi Producer
Igor wakoreraga muri Touch Record, akaba ari nawe wakoze ‘Bene u Rwanda’. Ni mu
gihe indirimbo nka ‘Isimbi’ yakozwe mu buryo bw’amashusho na Producer Fayzo.
Iki gitaramo cyo
kumurika iyi album kizaba ku wa 3 Gashyantare 2023, kikazayoborwa n'umushyushyarugamba
MC Tino.
Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw ku meza y'abantu batandatu.
Kizabera ahitwa Cayenne Resort iherereye ku Murenge wa Kimironko, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Sengabo Jodas yahurije mu gitaramo abarimo Rumaga, Ange na Pamella n’abandi mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Bene u Rwanda'
Sengabo yavuze ko indirimbo ye 'Bene u Rwanda' yakunzwe, ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza
Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo 'Gwera' bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo Jodas
Umuhanzikazi Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Sine ya mwiza', 'Simbi ryanjye' n'izindi
Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo birimo 'Ayabasore', 'Umugore si umuntui' n'ibindi ategerejwe muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIMBI RYANJYE' YA SENGABO JODAS
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BENE U RWANDA' YA SENGABO JODAS
TANGA IGITECYEREZO