Munezero Christine w’imyaka 24 umaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli, yaserukanye umucyo mu birori bya Paris Fashion Week 2023.
Ni mu birori byabaye guhera ku wa ku wa 17 kugeza ku wa 22 Mutarama, 2023 mu Mujyi wa Paris
mu Bufaransa. Hari mu gice cyiswe Fashion Week Men's.
Yaserukanye imyambaro ya Officine Générale yahawe
inyito ya ‘‘Fall/ Winter 23’’. Ibi birori yamuritsemo imyambaro bizakurikirwa n’ibiratangira
uyu munsi kugeza ku wa 26 Mutarama.
Imyambaro izerekanwa muri Paris Fashion Week kuri iyi
nshuro, iri mu cyiciro cya Haute Couture.
Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model
Management’, ikigo cyatangijwe na Franco Kabano ndetse na Sarah Nynthia, gifasha
abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga
z’imideli.
Kuva bahura batangiye kumuhugura ku bijyanye no
kumurika imideli, ari nako bamushakira abamufasha.
Nyuma yaje gusinyana amasezerano na ‘Next Models
Worldwide’ yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.
Munezero haba mu Rwanda, aho yakoranye na Moshions
ndetse nyuma mu 2020 atangira gukorana n’inzu zitandukanye mpuzamahanga; amaze
kwigwizaho ibigwi mu kumurika imideli.
Amaze gukorana n’ibigo nka Maison Valentino, Maison
Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali
n’izindi. Yitabiriye ibirori bikomeye by’imideli nka Milan Fashion Week, London
Fashion Week na Paris Fashion Week.
TANGA IGITECYEREZO