Kigali

Clarisse Karasira yakoreye igitaramo muri Maine yitegura gushyira hanze Album-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2023 9:12
0


Umuhazikazi w’indirimbo zubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda, Clarisse Karasira, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Portland muri Leta Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho asigaye akorera umuziki.



Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Tabita’ aherutse gushyira ahagaragara, yavuze ko ku wa 21 Mutarama 2023 yagize ibihe byiza ubwo yataramanaga n’Abanyarwanda n’abandi batuye muri uyu Mujyi.

Yaririmbye muri iki gitaramo ‘An evening with Clarisse Karasira’ cyabereye ahitwa Mayo Street Arts, ku wa 21 Mutarama 2023 acurangiwe n’umucuranzi wa piano, Mesa Schubeck.

Mbere y’umunsi w’igitaramo, uyu muhanzikazi yari yavuze ko amatike y'igitaramo yashize, ashima Imana. Ati “Bakundwa, amatike yose yo muri concert (igitaramo) yanjye kuri Mayo Street Art yaguzwe yose yashize. Imana ni nziza."

Ubuyobozi bwa Mayo Street aho Clarisse Karasira yakoreye iki gitaramo, bwashimye buri wese witabiriye iki gitaramo yakoze afatanyije na Mesa.

Bwashishikarije buri wese gukomeza gushyigikira urugendo rw’umuziki wa Clarisse Karasira, kandi ko muri uyu mwaka uyu muhanzikanzi azashyira hanze album ye nshya. Bati “Mukomeze gukurikirana ibikorwa bya Clarisse mu gihe yitegura gusohora album nshya, muri uyu mwaka.”

Umugabo wa Clarisse Karasira, Ifashabayo Sylvain Dejoie yanditse avuga ko umugore we yatanze ibyishimo bisendereye ku batuye muri Leta ya Maine. Yavuze ko bimunyuze ‘kubona umugore wanjye’ akora icyo Imana yamuhamagariye.

Kuri Mayo Street Art aho Clarisse yakoreye igitaramo hasanzwe habera ibirori biririmbamo abahanzi Mpuzamahanga cyangwa abahanzi babarizwa muri iyi Leta iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Amerika.

Clarisse azwi mu ndirimbo nka “Giraneza”, “Ntizagushuke,” “Twapfaga Iki,” “Ubuto,” “Kabeho,” “Rutaremara,” “Imitamenwa,” “Ubuntu” n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi afite abarenga miliyoni 30 bakurikiranye ibihangano bye ku rubuga rwa Youtube. Yizera ko azaba ikitegererezo kuri benshi mu gihe kizaza binyuze mu bihangano bye byitsa ku mahoro, kwita ku bandi n'ubumuntu.

Clarisse yatangiye kumenyekana kuva mu mwaka wa 2018, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise 'Gira Neza'.

Kuva yakwimukira muri Leta ya Maine, yaririmbye mu bitaramo birimo icyo gushakira inkunga abahunga intambara ihuje Ukraire n’u Burusiya.

Kandi, yakomeje kugira uruhare mu mibereho ya sosiyete binyuze mu bihangano bye agenda ashyira hanze.

Uyu muhanzikazi yifuza Isi irangwa n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, irimo amahoro arambye no kwishyira ukizana kwa muntu. 

Clarisse Karasira yakoreye igitaramo kuri Mayo Street Arts, ahasanzwe habera ibirori bikomeye muri Leta ya Maine 

Clarisse yari aherekejwe n'umucuranzi wa Piano, Mesa Schubeck 

Karasira yavuze ko yifashishije uru rubuga mu kumenyekanisha umuziki w'u Rwanda


Abanyarwanda n'abandi batuye muri uyu Mujyi bitabiriye iki gitaramo uyu muhanzikazi yakoreye muri Maine






REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA TABITA' YA CLARISSE KARASIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND