Urukundo ni ikintu gikomeye kandi
biragora ko ahanyuze iminsi yarwo hanyura urwango, ibi nibyo wakoresha usobanura
guhuza urugwiro kwa Teta Sandra na Derek wo mu itsinda ry’umuziki rya Active.
Mu mashusho akomeje kuzenguruka ku
mbuga nkoranyambaga, agaragaraza Derek wakundanye na Teta Sandra bahuje urugwiro
muri kamwe, mu tubari two mu mujyi wa Kigali kitwa Wave.
Aho hakaba hari habereye ibirori
byateguwe na Teta Sandra afatanije na Gatete Sharomo Xinda, na we umaze kuba
inganzamarumbo mu gutegura ibirori bibera hirya no hino mu duce dutandukanye
twiganjemo utubari.
Urukundo rwa Teta Sandra na Derek
rukaba rwaradutse muwa 2014 nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Prince Kid gusa
baza kurushyiraho akadomo muwa 2016.
Mu mwaka wa 2018 Teta Sandra
yatangiye gukundana na Weasel baza no kubyarana abana babiri, gusa mu minsi
yashize aba bombi baherutse kugirana ibibazo bikomye byatumye batandukana.
Na none ariko Weasel muri iyi minsi
yumvikanye avuga ko yifuza kongera kubana na Teta Sandra bakasezerana kubana
akaramata.
Amashusho ya Teta Sandra na Derek akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga
Teta Sandra na Derek barawubanye
Ntawamenya gusa aho yaciye nihaca urwango
