Kigali

Abanyarwandakazi 11 bateye nk’ibisabo bakurura benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/01/2023 4:05
5


Bari imbere mu banyarwandakazi b’uburanga, imiterere n’ubwiza byatumye bigarurira imitima ya benshi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga.



Kugira igikundiro bikururwa n’ibintu byinshi, muri ibyo harimo n’uko uteye. U Rwanda rero ruzwiho kugira abakobwa n’abagore beza, biragoye kuba washyira ku gipimo ngo ukore urutonde rufatika rw’abahiga abandi.

Gusa hari abagiye bamamara kubera impamvu zitandukanye zirimo n’imbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram, ugasanga barigwijeho ababakurikira batagira ingano badakurikiye ikindi uretse kwirebera amafoto yabo.

Abo bose uba usanga amafoto basangiza ababakurikira agaragaza ubuzima bwiza babayemo, aho bagenda basohokera mu mahoteli, n’uduce dutandukanye tw’isi.

Mubo uyu munsi twabegeranirije hazamo umukobwa umaze iminsi abica bigacika uzwi nka Dabijou, uri mu bari kugarukwaho cyane kuva hatangira inkuru zivuga ko ari mu rukundo na Harmonize wageze mu Rwanda, bamwe bagacyeka ko ariwe aje kureba.

Uyu mukobwa uzagaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Yago yatangiye kwamamaza yitwa ‘Si Swing’, si we wenyine kuko kuri uru rutonde hari Uwumubyeyi Noella wamamaye muri filimi nyarwanda nk’iyitwa Papa Sava.

Noella uheruka kurushinga mu Ukwakira 2022 wanitabiye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu banyura benshi ndetse usanga uko ateye bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uwicyeza Pamella wamaze gusezerana mu mategeko na The Ben, na we ari mu bafite imiterere nk’iy’igisabo. Uyu mukobwa witegura kurushinga akunze kugarukwaho cyane bitari uko yitabiye Miss Rwanda 2019 cyangwa kuba akundana n’icyamamare, ahubwo kubera n’ubwiza bwe.

Hariho kandi na Uwase Hirwa Honorine wabaye ikimenyabose bigakurizaho kumwita Miss Igisabo, hari mu wa 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yanabayemo Miss Popurality, akaza no guhagararira u Rwanda muri Miss Earth. 

Umuvandimwe wa Uwicyeza Pamella witwa Hilton Sonia na we ari kuri uru rutonde, rwiganjeho abakobwa bazwi cyane nk’abanyamideli b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Olga Bae

Ishimwe Delicia Mignone

Uwase Hirwa Honorine

DabijouYolo The Queen

Uwicyeza Pamella

Aggy Nkurunziza

Hilton Sonia

Uwumubyeyi Noella

Tinah Bae

Kisitu Kirabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay1 year ago
    ahubwo ndibo sinajya naniyerekana kuko iyo bibaye too much bitera iseseme biriya ni uburwayi si ugutera neza
  • Rukuruhitangwe1 year ago
    Yewe bamanuvo ya mobutu seseko wa zabanga
  • Nlzeyimana jakirisitome11 months ago
    Nibyizacyane
  • Anastaz4 months ago
    Urwanda ru rimbere muba damubeza p
  • Fred karangwa4 months ago
    Ntuye ibugande ariko ndashaka umugore wu munyarwandakazi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND