RFL
Kigali

Abakobwa: Amakosa wakora agatuma umusore akubenga igitaraganya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2023 22:38
1


Menya ibintu bifatwa nk'amakosa mu rukundo umukobwa ashobora gukora, bigatuma umusore amubenga by'igitaraganya.



Ushobora kuba utamwaye utanamwaje ariko abasore bakaba baza bagenda. Mbese ni ayahe makosa waba ukora ukwiye kwirinda kugira ngo ugire urukundo ruhamye, ruzakuviramo no kubaka?

Dore amakosa ushobora gukora mu rukundo agutuma umusore akubenga:

1. Kwibwira ko hari ibyangombwa byo gukundwa utujuje

Ibi bituma abakobwa benshi batiyakira, hagira n’umusore ugukundira ikintu runaka yakubonyeho kikamushimisha atitaye ku bindi bibi wiyiziho, ukumva ko akubeshya. Ugahora ushidikanya, umushyiraho igitutu, ukeka ko yaba ajya ahandi hatari iyo nenge ufite.

Ibi bituma abasore barambirwa bakigendera, kandi kandi burya abasore benshi baba bazi neza ko umugore atari imisaya myiza gusa, ahubwo ari imico ye.

2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga bw’akataraboneka

Abakobwa usanga bifuza gukundwa n’abasore beza kugira ngo nibabereka bagenzi babo “bemere”, nyamara ntibita ku mico y’abo basore bita akataraboneka.

Usanga umukobwa akundana n’umusore mwiza, aba basore nabo kenshi biruka mu bakobwa benshi bibagora gufata ibyemezo, kandi ugasanga imico yabo atari na myiza.

Nyamara ugasanga nyamwari yamwiziritseho kabone n’ubwo azi ko uwo muhungu afite imico mibi. Aha rero iyo haje undi musore usanzwe aje gutereta uyu mukobwa, usanga yigize ‘ashwi’ ngo afite igitego yihebeye bityo umukobwa bikazarangira abuze byose.

3. Kumva ko umusore agomba kukuba hafi igihe cyose, amasaha 24 kuri 24

Akubonamo nk’utagira icyo yitaho cyateza imbere urugo rwanyu, kuko aba yibaza niba mubanye wazajya umuha akanya ko gutekereza, kuganira n’abandi no kwishimira ibyo akunda.

Iyo ubikoze gutya yumva ko ushaka kumugira imfungwa, bene iyi myitwarire ishobora gutuma umusore agucikaho atakubwiye n’impamvu, akajya kwishakira uzamureka agahumeka kandi akamufata nk’umuntu uri mu bandi.

Ubucuti bwiza ni ubutanga umutekano, kwisanzura, gukora akazi neza, kuganira n’incuti, kwishimira ibyo ukunda ubundi hagafatwa igihe cyo kubisangira muri kumwe urukundo rukarushaho kuryoha no gukura.

4. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe mu rukundo

Iki ni ikintu usanga abakobwa benshi badaha agaciro ariko rwose gishobora kuba intandaro yo kwangwa n’abasore batari bake, bikazatuma ugumirwa kuko mu gihe ubona abasore bose ukumva nta kibazo kuko ari incuti z’incuti yawe, kuko muturanye, mwigana se ndetse n’ibindi hanyuma ukabasakuma ukabisanzuraho birengeje urugero, ukababwira utugambo dusize umunyu, menya ko bidashimisha abasore namba.

Biba bibaha ishusho y’umugore uzaba we, ko ushobora kuzamuca inyuma n’ibindi. Nukora ibi bibabaza umusore rwose akaba yumva adashobora kukugira umugore, kuko yazagusangira na benshi. Aha rero bisaba kwitwararika, bose ukababona nk’abasanzwe.

5. Kwihagararaho mu makosa

Iki ni ikintu gikomeye umuhungu w’incuti areberaho niba uzamucira bugufi mu rugo, na cyane ko abagabo baba bifuza abagore bifitemo guca bugufi no gusaba imbabazi. Rero nubona umusore agusezereye akisangira undi, ni uko iyo ndangagaciro yo guca bugufi ngo usabire ikosa imbabazi wiyoroheje iba yabuze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy11 months ago
    Nkunda inkuru mutugezaho irikosa ryaga5 niryorwose





Inyarwanda BACKGROUND