Kigali

MU MAFOTO 50: Beyoncé wishyuwe ayingayinga umutungo w'umuhanzi ukize muri Africa ngo ataramire i Dubai yahakoreye amateka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2023 9:48
0


Binyuze mu mafoto, irebere uko byari byifashe mu gitaramo cy'amateka Beyonce yishyuwemo akayabo ka miliyoni 24 z’amadolari, ayingayinga umutungo w'umuhanzi ukize muri Africa.



Umuhanzikazi w'icyamamare Beyoncé yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu gitaramo cy'amateka yakoreye i Dubai, mu birori byihariye byafunguraga ku mugaragaro hoteli yitwa 'AtlantisThe Royal Dubai'. Beyonce wishyuwe akayabo ka miliyoni 24 z’amadolari, yasusurukije abitabiriye ibi birori biganjemo ibyamamare.

Nyuma y'imyaka 5 Beyonce atagera ku rubyiniro, yishyuwe amafaranga menshi cyane angana na miliyoni 24 z'amadolari, kugira ngo abataramire amasaha abiri. Aya mafaranga ayingayinga ay’umuhanzi wa mbere ukize muri Africa ariwe Wizkid, utunze miliyoni 30 z'amadolari. 

Izi miliyoni 30 Wizkid atunze yazihirimbaniye imyaka myinshi amaze mu muziki, mu gihe Beyonce yahawe ayingayinga aya mu ijoro rimwe gusa kandi nabwo ku gitaramo kitarenze amasaha abiri.

Hollywood Life yatangaje ko ibi birori Beyonce yaririmbyemo byari biteguye ku buryo bwihariye, dore ko uwabyitabiraga yagombaga kuba afite ubutumire yahawe n'iyi hoteli yabiteguye. Ababyitabiriye bakaba basabwe kudakoresha telefone zabo bafotora cyangwa bafata amashusho, nk'uko byari byanditswe ku butumire.

Beyonce akaba yakoreye ibintu bidasanzwe ku rubyiniro, nk'uko amashusho n'amafoto konti ya Instagram ya Atlantis The Royal Dubai Hotel yabigaragaje. Uyu muhanzikazi yahinduye imyambaro inshuro 4 ku rubyiniro, aririmbana n'imfura ye Blue Ivy Carter, ndetse anacana umuriro ku rubyiniro. 

Mu mafoto irebere uko byari bifashe mu gitaramo cy'amateka Beyonce yakoreye i Dubai, agashimangira ko ashoboye:

Beyonce yabanje kunyura ku itapi itukura, mbere yo kujya ku rubyiniro:


Beyonce yari yaje yabyambariye.

Yerekanye amaherena ahenze yari yambaye.

Ni uko Beyonce yanyuze ku itapi itukura mbere yo gutangira igitaramo yishyuwemo miliyoni 24 za madolari.

Ibyamamare byitabiriye iki gitaramo cya Beyonce yakoreye i Dubai:

Umukinnyi wa filime Nia Log atambuka ku itapi y'umutuku.

Umunyamideli kabuhariwe Kendall Jenner yanyuze ku itapi itukura mbere yo kwinjira mu gitaramo.

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamakuru Terrence J yitabiriye iki gitaramo.

Umunyamideli Eva Apio ni uko yitabiriye igitaramo yambaye.

Itsinda rya Swedish Mafia House naryo ryitabiriye iki gitaramo.


Umuhanzikazi Halle n'umukunzi we DDG banyuze ku itapi itukura mbere yo kwinjira mu gitaramo.

Umuhanzikazi Chloe Bailey akaba n'umuvandimwe wa Halle nawe yitabiriye iki gitaramo.

Umukinnyi wa filime Winston Duke uzwi muri Black Panther nawe yarahari.


Umukinnyi wa filime Letitia Wrigth uzwi muri 'Black Panther' akaba n'umufana wa Beyonce ukomeye ntiyatanzwe.

Uko byari byifashe mu gitaramo nyirizina ubwo Beyonce yageraga ku rubyiniro:

Habanje kwatswa umuriro mbere y'uko Beyonce agera ku rubyiniro.

Beyonce agera ku rubyiniro arikumwe n'imfura ye Blue Ivy Carter.

Beyonce n'umukobwa we baririmbanye indirimbo yitwa 'Brown Skin Girl'.

Beyonce yahereye ku ndirimbo za kera zakanyujijeho zirimo 'Halo'.

Ni uko Beyonce yari yambaye mu gice cya mbere k'igitaramo yakoreye i Dubai.

Ni uko Beyonce yagarutse ku rubyiniro mu gice cya kabiri.

Yahise atangirira ku ndirimbo ye 'At Last'.


Yaririmbye kandi indirimbo ziri kuri album yise 'Lemonade' harimo nk'indirimbo 'Freedom' hamwe na 'Formation'.

Ubwo Beyonce yaririmbaga indirimbo ye 'Formation'.

Hongeye hatswa umuriro ubwo Beyonce yagarukaga ku rubyiniro mu gice cya gatatu.

Beyonce yagarutse mu myambaro mishya mu gice cya gatatu.

Indirimbo nka 'Crazy in Love', 'Run The World' ziri muzo yaririmbye.

Beyonce yakoreye miliyoni 24 za madolari mu masaha abiri gusa y'iki gitaramo.

Beyonce yakije umuriro i Dubai mu gitaramo cy'amateka yahakoreye.



Beyonce yagaragaje impamvu bamwita 'Umwamikazi w'umuziki'.

Ni uko yashoje igitaramo yakoreye muri hoteli 'The Atlantis Royal Dubai'.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND