Abakinnyi babiri bakomeye muri Paris Saint-Germain; Neymar na Sergio Ramos ntabwo bazi ahazaza habo muri iyi kipe ikina shampiyona y'u Bufaransa.
Umukinnyi ukomeye ukomoka muri Espagne ukina nka myugariro ariko inyuma hagati, n'undi mukinnyi nawe ugomba kuganira na Paris Saint-Germain niba yongera amasezerano nk’uko bimeze kuri Lionel Messi;
Sergio Ramos uhembwa miliyoni 6 z'amayero ku mwaka, amasezerano ye azarangira mu mpeshyi y'uyu mwaka twatangiye wa 2023. Uyu mukinnyi akeneye kwicarana na perezida wa Paris Saint-Germain Nasser Al-Khelaifi, bakaganira niba uyu azagenda cyangwa azahaguma.
Nk’uko ikinyamakuru kitwa L'Equipe kibitangaza, ngo Paris Saint-Germain yaba yaramaze kumvikana n'umukinnyi ukina ku ruhande rumwe na Sergio Ramos, umukinnyi usanzwe akina muri Inter. Ibi biganiro ni bibi kuri Sergio Ramos, kuko byahita bituma kongererwa amasezerano bigorana.
Sergio Ramos ibyo yari yitezweho muri Paris Saint-Germain ntabwo aribyo yatanze, kubera ko akihagera avuye muri Real Madrid yakunze kurangwa n'imvune cyane. Kugeza ubu uyu mukinnyi ntabwo araba ngerwaho ngo Christophe Galtier abe yamukoresha cyane, kandi nicyo yazaniwe, bityo rero kongera amasezerano bishobora kuzagorana.
Sergio Ramos utazi niba azakomereza muri Paris Saint-Germain cyangwa azayisohokamo
Neymar nawe ni undi mukinnyi ushobora kuba ari mu mezi ye ya nyuma muri Paris Saint-Germain, n’ubwo amasezerano ye azarangira muri 2025. Kuva Kylian Mbappé yakongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, hagiye habaho ibiganiro bisohora Neymar muri iyi kipe mu rwego rwo kubaka ikipe bundi bushya, ndetse no kugabanya ibifurumba by'amafaranga bamutangaho nk'umushahara.
Ukuri guhari ni uko umukinnyi ukomoka muri Brazil, Neymar, yanze gusohoka muri iyi kipe ya Paris Saint-Germain ndetse n'amakipe afite ubushobozi kandi yiteguye kumugura no kumuhemba ni make.
Neymar wanze gusohoka muri Paris Saint-Germain kandi Kylian Mbappé atamushaka
TANGA IGITECYEREZO