Umuhanzi w’indirimbo zubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda, Jules Sentore yanditse acyebura abifotoreza ku mva z’abitabye Imana, avuga ko bakwiye no guhindura imvugo bakoresha kugira ngo bigaragarire buri wese ko babikoze babivanye ku mutima.
Urupfu ni icyita rusange ku buzima bwa muntu! Buri
wese agira igihe cye- Abemera Imana bo bavuga ko hari ubundi buzima nyuma y’ubu
(Aheza mu Ijuru).
Urupfu rushengura imiryango, abavandimwe, inshuti
n’abandi cyane ko uwo muntu muba mutazongera kubonana ukundi.
Mu rwego rwo kuzirikana uwawe witabye Imana ushobora
kugira urwibutso rwihariye nk’ifoto, amashusho n’ibindi bizajya bihora
bimukwibutsa. Hari igihe urukumbuzi rukurenga, ukajya gusura imva umutima
ukaruhuka.
Bitewe n’isi y’ikoranabuhanga, hari abajya gusura
ababo bagasangiza icyo gikorwa ababakurikira, amafoto n’amashusho biherekejwe
n’amagambo y’inkomezi.
Mu butumwa yatambukije kuri konti ya Twitter mu ijoro
ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Jules Sentore yasabye abajya
gusura imva ‘za bamwe dukunda batuvuyemo’ guhindura uburyo babikoramo kugira ngo bitange
ishusho yo kutishushanya.
Uyu muhanzi uri kubarizwa ku Mugabane w’i Burayi muri
iki gihe, yavuze ko atekereza neza ko kwifotoreza kuwitabye Imana bitari mu
muco w’Abanyarwanda.
Yavuze ati “Ndabasaba mbinginze: Imvugo mukoresha ku mafoto
mufata mwagiye gusura imva za bamwe dukunda batuvuyemo mwazihindura, kugira ngo
bitugaragarize ko mwabikoze bibavuye ku mutima naho kwifotoreza kuwagiye ndumva
bitari mu Muco wacu. Murakoze.”
Jules uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Agafoto’ yabwiye
InyaRwanda ko yanditse ubu butumwa, nyuma y’igihe cyari gishize abona abantu
batandukanye basura imva mu murongo wo ‘kwibonekeza’.
Ati “Maze igihe mbibona rwose kandi benshi iyo
uganiriye nabo ubona ko aricyo cyari kibajyanye, uretse ko no kumusura byari
birimo. Ariko rwose ni n’uburwayi icyo bita kwibonekeza.”
Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Jules Sentore
harimo Ndagijimana Emmy, wavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu yifotoreza ku
gituro.
Ati “Uravuga ukuri. Njye sinumva n’impamvu umuntu
yifotoreza ku gituro akabipostinga (Akabishyira ku mbuga nkoranyambaga). Simba
nsobanukiwe icyo ashaka kugaragaza muri sosiyete, ariko ubanza ari ubujiji bwanjye
ababizi bampugure.”
Mu kumusubiza, Jules yavuze ko benshi mu bifotoreza
ku gituro babikora bibonekeza. Ati “Benshi muri bo bazabikora bashaka
kwibonekeza mu gihe bakabikoze bagamije guha Icyubahiro uwatuvuyemo, kuko
imihigo ye irivugira kandi izamuherekeza ibihe bidashira (Kuri Twese).”
Ukoresha izina rya PanAfrica kuri Twitter yavuze ko
yemeranya n’igitekerezo cya Jules Sentore. Kuri we, asanga niba wasuye igituro
utagakwiye kubishyira ku karubanda, ahubwo wakabigize ibyawe.
Avuga ati “Ni ukuri Sentore we ibyo uvuga nibyo. Niba
wanasuye nyakwigendera koko ni byiza kuko mwari mubanye neza. Ariko nta ‘publicity’
(Kwamamaza) uri gukora ngo n’abandi bahasure bityo ubyerekane ku mbuga
nkoranyambaga. Ni ukuri wanasuye igituro cye nta n’uwakamenye niba wanagiyeyo, ibyo
ni wowe wakabigize ibyawe.”
Uyu muhanzi agiye kumara igihe mu Burayi aho yajyanywe no
kwagura umuziki we, kandi afite icyizere cy’uko uzagera ku rwego Mpuzamahanga.
Ati “Nagiye mu bijyanye n’umuziki wanjye ariko cyane
cyane wa Gakondo, hari ikindi cyiciro nifuza ko ugeraho kandi mbona ko mu gihe
runaka nzabigeraho.”
Jules Sentore yasabye abantu kujya bakoresha amagambo akwiye nyuma yo gusura imva z’abitabye Imana
Jules avuga ko kuri we kwifotoreza ku mva bitari ‘mu muco wacu’
Muri iki gihe Jules Sentore ari kubarizwa ku Mugabane
w’u Burayi
TANGA IGITECYEREZO