RFL
Kigali

EPL: Umurwayi Liverpool yakinnye na Chelsea irembye habura uhuhura undi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/01/2023 16:46
0


Ikipe ya Liverpool yanganyije n'ikipe ya Chelsea mu mikino yo ku munsi wa 21 muri shampiyona y'u Bwongereza.



Kuri uyu wa Gatandatu saa munani n'igice ni bwo abarwayi babiri bahuriye mu kibuga aho ikipe ya Liverpool yakiriye Chelsea kuri Anfled, birangira banganyije 0-0.

Abakinnyi umutoza wa Liverpool yabanje mu kibuga: Alisson; Milner, Konate, Gomez, Robertson, Bajcetic, Thiago, Keita, Elliott, Salah na Gakpo.

Ikipe ya Chelsea niyo yatangiranye amashagaga kuko ku munota wa 3 yari yamaze kubona igitego gitsinzwe na Kai Havertz ariko umusifuzi aracyanga kubera ko bari barariye.

Ni ku mupira wari uvuye muri koroneri uraza usanga Thiago Silva yaraririye arawutera uragenda ukubita igiti cy'izamu uraguraka maze Kai Havertz asongamo kijyamo.

Abakinnyi umutoza wa Chelsea yabanje mu kibuga: Kepa; Chalobah, Thiago Silva, Badiashile, Hall; Gallagher, Jorginho, Cucurella; Ziyech, Mount na Havertz.

Nyuma yuko Liverpool igize Imana igatsindwa igitego ariko umusifuzi akacyanga, bahise bakanguka batangira gukina neza ndetse bashobora no gutsinda igitego ku munota wa 7 ku mupira Salah yahaye Cody Gakpo ukiri mushya, ariko atera umupira muremure unyura hejuru y'izamu. 

Kutagira Virgir uri mu mvune ku ruhande rwa Liverpool byakomeje kuyigonga kuko abakinnyi ba Chelsea byaboroheraga gushaka uburyo bw'igitego ariko Alisson agatabara imipira akayifata hakiri kare. Ku munota wa 21 Chelsea yarase igitego kidahushwa aho Kai Havertz yahaye umupira Mount ari imbere y'izamu wenyine ariko aranyerera aragwa abura uko atsinda igitego.

Chelsea yakomeje gukina nk'idashaka gutsinda kubera uburyo bwinshi bw'ibitego bahushaga, nko ku munota wa 31 babonye kufura maze Ziyech ayitera neza isanga umutwe wa Badiashile ayishyize mu izamu Alisson arawuruka ariko habura usongamo.

Liverpool nayo yaje gushyira ibona amahirwe yo gutsinda igitego nubwo itayabyaje umusaruro. Ku munota wa 38 Salah yashoboraga gutsinda igitego ariko aburira umupira mu maguru. 

Igice cya mbere kigiye kurangira Liverpool yatatse cyane binashoboka ko yabona igitego ariko biranga bituma bajya kuruhuka banganya 0-0.


Igitego Thiago Silva yatsinze ariko umusifuzi akacyanga kubera ko yari yaraririye

Ikipe ya Chelsea yatangiranye igice cya kabiri uburangare kuko Konate yari atsinze igitego gitunguranye kubera umuzamu wa Chelsea wari wasohotse cyane ariko agira amahirwe umupira ukanyura impande y'izamu gato.

Liverpool yaje mu gice cya kabiri yarakaye ishaka igitego mu buryo bwose bishoboka ariko Salah akomeza kubatenguha kuko yicaga imipira yashoboraga kuvamo ibitego. Ku munota wa 53 ikipe ya Chelsea yakoze impinduka mu kibuga havamo Lewis Hall hinjiramo Mykhailo Mudryk baherukaga kugura. Uyu mukinnyi akinjira mu kibuga yagaragaje ko ari umuhanga yandagaza ba myugariro ba Liverpool. 

Ku munota wa 63 Liverpool nayo yakoze impinduka havamo Naby Keita hajyamo Darwin Nunez uvuye mu mvune. Hakim Ziyech wa Chelsea wari uri gukina neza cyane ku munota wa 71 yahinduye umupira imbere y'izamu usanga Mudryk ahagaze wenyine ariko kuwufunga biranga.

Amakipe yombi yahize ibitego ariko birabura bituma umukino urangira ari 0-0. 

Kugeza ubu Liverpool iri ku mwanya wa 8 n'amanota 29 naho Chelsea yo iri ku mwanya wa 10 nayo n'amanota 29.


Salah warase uburyo bwinshi bw'ibitego









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND