Mu butumwa yanyujije ku mbuga
nkoranyamabaga ze yagize ati: "Uyu munsi imyaka 9 irashize tutari kumwe Papa, ndabizi ko ushobora kunyumva aho uri mu ijuru kuko tuvugana binyuze mu mitima
yacu."
Akomeza avuga ko ahora amukumbuye
ati: "Mukundwa Papa aho uri mu ijuru ngukumbura buri munsi aho nzi ko na we
unkumbura umunsi ku wundi, gukura kwanjye n'igihe umaze ugiye ntacyo bivuze
ndakumva Papa aho uri mu ijuru binyuze mu rukundo runyuzuye umutima."
Agaruka ku butwari bwa se nk'uko bigaragara mu ifoto yasangije abamukurikira wari mu basirikare babohoye igihugu
aho yari afite ipeti rya Lieutenant, ati: "Papa wanjye ni intwari mu maso yanjye."
Yongeraho ati: "Ndizera ko ari n'intwari mu mutima wawe na none yatanze ubuzima bwe n'ibyo akunda byose ku bwo kwibohora
kwanyu. Komeza uruhukire mu mahoro Papa."
Lynda Priya uri mu banyamideli,
abakinnyi ba filime n’abanyamakuru b’igitsinagore dore ko asigaye akorera Isibo
TV, yamamaye cyane mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda yitabiriye muri 2021 na
2022.
Lynda Priya arazirikana umubyeyi we witabye Imana

Lynda uri mu banyamakuru bagezweho yavuze ko n'iyo yasaza azahora azirikana uwamwibarutse



Lynda n'umubyeyi we asigaranye [Mama we] mu mafoto aheruka gusangiza abamukurikira
