RFL
Kigali

Prosper Nkomezi agiye gukorera igitaramo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2023 20:52
0


Umuhanzi w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko agiye gukorera igitaramo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, nyuma y’igihe cyari gishize yakira ubutumire bw’abanyeshuri n’abandi bamusaba kujya gutaramira mu Mujyi wa Huye.



Ni ku nshuro ya Kabiri Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye-Ahaheruka muri Gashyantare 2020 ubwo yari yagiye gufatanya na Israel Mbonyi, mu gitaramo cya mbere yakoreye muri iyi Kaminuza.

Bikaba ku nshuro ya mbere uyu muramyi agiye kuhakorera igitaramo cye bwite, yacyise “Prosper Nkomezi Live Concert in Huye".

Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo guhembuka kw'abakunzi be b'i Huye n'abandi, kuko yari amaze igihe adatarama nabo.

Yavuze ati "Nizere ko abantu bazahembuka ari benshi, kuko hari hashize igihe kinini mbona ubutumire bwabo bigaragara ko bakunda ibihangano byacu (bye). Nafashe igihe kinini mbitekerezaho, hari imyaka ibiri ariko numvaga hari umunsi nzahataramira byanze bikunze."

Uyu muramyi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Nyigisha’, avuga ko “Imana yashimye ko 'tariki 12 Gashyantare 2022' ari bwo tuzahataramira”. Ati "Reka twizere ko bizaba ari ibihe byiza ku banyeshuri.” Ndetse no ku bandi bantu batuye mu Mujyi wa Butare.

Nkomezi avuga ko iki gitaramo cyari gikwiye, kuko ab’i Huye bari bamaze igihe badataramirwa n’abahanzi bakorera umuziki mu Mujyi wa Kigali.

Yizeye ko Imana izigaragaza muri iki gitaramo. Ati “Tuzahahembukira. Tuzahagirira ibihe byiza. Twizeye ko ari igihe cy'Imana. Kugira ngo n'abantu bo mu Ntara nabo bahemburwe n'ibitaramo. Usanga twibanda cyane hano muri Kigali, ariko cyari igihe kinini nyuma y'ubutumire bwinshi bw'abantu b'i Butare badutumiraga kujya kuhakora umurimo ariko Imana yashyizeho ko tujyayo ariya matariki."

Kuva mu mpera z’umwaka ushize Prosper Nkomezi yiyambajwe mu bitaramo bikomeye, birimo icya Vestine na Dorcas bamurikiyemo album yabo ya mbere bise ‘Nahawe ijambo’, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.

Hari kandi igitaramo ‘Yavuze Yego’ cya Papi Clever n’umugore we Dorcas, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 14 Mutarama 2023.

Prosper Nkomezi yatangiye umuziki muri 2017 ahera ku ndirimbo yise ‘Sinzahwema’, iyi abantu benshi bakunda indirimbo ze bakaba bayizi nka ‘Amamara’.

Azwi cyane mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere nka Sinzahwema, Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga n’izindi zitandukanye.

Mu gitaramo 'Hari amashimwe Live Concert' Aimé Uwimana yakoze tariki 14 Ukwakira 2018, Prosper Nkomezi ari mu bahanzi baririmbye akora ku mitima ya benshi bari aho dore ko habaye n'agashya, aho yavuye kuri stage abantu bagakomeza kuririmba indirimbo ze.

Aha ni naho izina rye ryamenyekaniye cyane dore ko ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye yari aririmbyemo, byongeye hakaba hari hakoraniye itangazamakuru n'abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel. 

Prosper Nkomezi yatangaje ko ku wa 12 Gashyantare 2023 azakorera igitaramo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye 

Prosper Nkomezi yavuze ko yiteguye guhembura abantu muri iki gitaramo nyuma y’ubutumire bwa benshi yari amaze igihe ari kubona 

Kuva mu mpera za 2022 Prosper Nkomezi yaririmbye mu bitaramo birimo icya Vestine na Dorcas, n’icya Papi Clever n’umugore we Dorcas

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYIGISHA' YA PROSPER NKOMEZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND