Mu gihe irushanwa Rwanda’s Global Top Model rigeze ku munsi wa kabiri mu matora yo kuri internet, umukobwa witwa Laura Sarah ni we uri imbere mu majwi.
Aya matora yatangiye kuva ku wa 17 Mutarama 2023
azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023, ari nabwo hazahita hamenyekana 30 bakomeza
mu cyiciro cya nyuma.
Amajwi yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki
19 Mutarama 2023, agaragaza ko Laura Sarah ufite Nimero 29 ari we uri imbere n’amajwi
aho agejeje 2,182.
Akurikiwe na Ngabonziza Diane [Nimero 38] ufite amajwi
1,323, Rosine Bamurenga ufite Nimero 53 agejeje amajwi 1,025, Keylan Mucyo ufite
Nimero 71 agejeje amajwi 788 ndetse na Marie Benigne Nsanzimana ufite Nimero 30
agejeje amajwi 679.
Abanyamideli bahatanye ni 88 bavuye mu 177
biyandikishije binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu
itora ryo kuri internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n'abafana (Public
Choice) ndetse na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual
Casting) abandi 15 bazatangwa n'Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri
gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha
ijambo abafana.
Yavuze ati “Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo
mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije
benshi, rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize
abandi."
Akomeza ati "Impamvu twahaye umwanya abafana, ni
uko mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko
batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n'abafana ntibazaba bamushimye. Ni
ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.
KANDA HANO UBASHE GUKOMEZA GUTORA ABAHATANYE
Laura Sarah [Nimero 29] afite amajwi 2,182
Ngabonziza Diane [Nimero 38] afite amajwi 1,323
Rosine Bamurenga ufite Nimero 53 agejeje amajwi 1,025
Keylan Mucyo ufite Nimero 71 agejeje amajwi 788
Marie Benigne Nsanzimana ufite Nimero 30 agejeje
amajwi 679
TANGA IGITECYEREZO