Kigali

Rwajemo umuhengeri! Itangiriro n’iherezo by’urukundo rwa Mbabazi Egide na Miss Aurore wishumbushije-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:19/01/2023 18:58
0


Mu gitabo cy’Umubwiriza 3:1; haranditswe ngo ‘‘Buri kintu kigira igihe cyacyo. Ku isi buri gikorwa kigira umwanya wacyo.’’ Aya magambo agaragaza ko mu gihe cya nyacyo ikintu runaka kiba, kandi buri gikorwa umwanya wagera kikaba.



Tukiri ku bemeramana hari abajya bavuga ko ‘Iyo igihe cy’Imana kigeze, isaha ikora nta buye ririmo!’

Aya magambo yose tuyasanishije n’urukundo rwa Mbabazi Egide na Miss Mutesi Aurore Kayibanda, uhita ubona ko mu gihe cyabo Imana yabageneye bakibanyemo neza n’ubwo ibihe byabo by’urukundo byajemo umunabi, ndetse urukundo ‘rugashonga’ aka wa muhanzi!

Aba bombi barakundanye karahava, ureke bya bindi by’ibyamamare bikundana ari ukuryaryana cyangwa undi akurikiyeho undi ubwamamare cyangwa amafaranga.

Ibaze ariko gukundana n’umuntu, mukiyemeza ko ku mbuga nkoranyambaga ariwe wenyine uzajya ukurikira nawe kandi akabigenza atyo, akaba ari wowe akurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Kuva mu ntangiro z’urukundo rwa Mbabazi na Miss Aurore Kayibanda  benshi bakundaga ‘couple’ yabo mu buryo budasanzwe, cyane ko bamwe bemeza ko Miss Aurore ariwe nyampinga w’ibihe byose.

Barakundanye karahava mu rugendo rw’umubano watangiye mu 2006 nyuma ukaza kuvamo urukundo rwashyizweho akadomo mu 2021, ubwo Kayibanda yemezaga ko yatandukanye n’uwari umugabo we.

Aka Socrates wabaye umwe mu babyeyi b'icengeramitekerereze, ''Urukundo rwashyushye cyane, rurangirira mu bukonje bwo ku rwego rwo hejuru!''

Uko Miss Aurore yamenyanye na Egide Mbabazi

Aurore Kayibanda mu kiganiro yagiranye na Dady de Maximo mu 2020,  yavuze ko yahuye na Mbabazi mu 2006.

Hari mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo baramenyana, ariko igihe kiragera ntibongera kuvugana. Mu 2009 Egide yandikiye Miss Aurore amubwira ko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2012 Mbabazi Egide yagarutse mu Rwanda baravugana ndetse barabonana.

Umubano wabo wagiye ukura kugera mu mpera za 2014, ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide. Ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Mu 2015 byaje gushimangirwa n’urugendo Egide yagiriye mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi yari amaze aba muri Amerika, akaboneraho gusangira ubuzima bwiza na Aurore bagatembera ahantu hari ubwiza nyaburanga ndetse n’ahandi hatandukanye.

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide mu munyenga w’urukundo…

Bigitangira kuvugwa ko bakundana bahoranaga mu ngendo za buri munsi ndetse ntibasibaga gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, amarangamutima yabo mu rukundo.

Mu gihe umwe yabaga yagize isabukuru, byabaga ari umunsi udasanzwe kuri mugenzi we.

Nko ku wa 22 Gashyantare 2017 Miss Mutesi Aurore ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amusingiza mu buryo bukomeye amuvuga nk’umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.

Ati “Isabukuru nziza ku muntu w’uburanga kandi w’umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y’ibyiza mu buhangange bwawe.”

Miss Mutesi Aurore na we ntiyahwemaga kwereka Mbabazi Egide ko ari umuntu w’igitangaza mu buzima bwe. Yigeze kumwandikira agira ati “Sinabona amagambo asobanura uwo uri we kuri njye kuko urihariye, kandi ntabwo usanzwe gusa nkwifurije ibyiza byose.”

Umunsi udasanzwe mu buzima bwa Aurore

Ku wa 1 Werurwe 2018, mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nibwo hasakaye inkuru igaragaza ko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yambitswe impeta na Mbabazi Egide amusaba kuzamubera umutoni mu bandi bakobwa bose, undi nawe ntiyazuyaza arabyemera.

Icyo gihe, Grace Kamuronsi, umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, abinyujije kuri Instagram yahishuye ibihe by’umunezero w’ikirenga murumuna we yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide.

Ati “Ibyishimo ni ukubona murumuna wanjye yishimye nk’uku. Ku bw’urugendo rushya mwembi mutangiye, Imana yonyine niyo yabasha kugera ku mutima wanjye ngo imenye ibyiyumviro mbafiteho.”

Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas, muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Amafoto y’uwo muhango yabanje gusohorwa cyane cyane n’inshuti zabo nyuma na bo ubwabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, anaherekejwe n’amagambo ashimangira uburyohe bw’urukundo bimitse mu myiteguro yo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Miss Mutesi Aurore yayasohoye aherekejwe n’ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo 1:16-18 rigira riti “Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.”

Yakurikijeho akajambo #Auride gahuza izina rye n’irya Egide mu gushimangira ubumwe bwabo, arongera ati “Imana ni nziza” aherutsa akamenyetso k’ibiganza bishimira.

Urukundo rwajemo umuhengeri!

Kuva ku wa 8 Ukuboza 2018, abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi, batangiye kubunza imitima.

Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru yavugaga ko batandukanye. Nyuma baje kongera kunga ubumwe bugamije kujijisha, bongera gukurikirana.

Icyo gihe Aurore yasibye urubuga rwe rwa Instagram, ndetse na Egide asiba amafoto y’aba bombi ku munsi w’umunezero wabo ubwo basezeranaga kubana.

Inkuru zakurikiye ibi zose zaganishaga ku kuba baratandukanye, ariko bakirinda kubitangaza. Hari amakuru yavugaga ko icyo gihe bari batandukanye bucece, ndetse n’imiryango iraguyaguya ngo bongere biyunge biranga.

Intandaro yo gutandukana hagati yabo byavugwaga ko yaturutse ku bwumvikane buke n’umubano agatotsi kazanywe no kuba Mbabazi Egide yaragiriye urugendo muri Jamaica mu 2018, akaza kugirana ibihe byiza n’undi mukobwa, Aurore yaza kubimenya bikaba ibibazo.

Ngo uyu musore yasabye imbabazi biba iby’ubusa kuko n’ubundi ngo Aurore yavugaga ko atari ubwa mbere amubabariye, undi akamubwira ko na we atari shyashya akwiriye gucisha make bagakomeza umubano.

Nyuma bongeye gusa nk’abajijisha bakajya bagaragaza ko bakiri kumwe, ariko nabwo urukundo rukomeza kugenda ruzamo ibibazo ku buryo buri umwe yagiye ananirwa, kugeza aho batandukanye.

Muri Gashyantare 2021, ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.

Iby’urukundo rwabo byibajijweho nyuma y’aho bose, nta n’umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga. Ubundi mbere Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n’umwe akurikira.

Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira, amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo.

Muri icyo gihe iyo babazwaga icyabaye bararucaga bakarumira. Nka Mbabazi Egide yigeze kubazwa ku gutandukana kwe na Aurore, yirinda kugira icyo abivugaho.

Mu 2021 nabwo mu kiganiro Miss Aurore  yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yababwiye kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo baba bifuza kumenya kuri we.

Muri abo bose hari abamubajije niba agikundana na Mbabazi Egide. Mu gusubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande, ati “Reka mubaze”.

Undi muntu ukurikira Miss Mutesi Aurore Kayibanda, yamubajije impamvu atagikurikira Egide Mbabazi kuri Instagram, yongera kumubaza niba koko bagikundana.

Mu kumusubiza Miss Aurore Kayibanda yagize ati “Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo?” Nyamara urukundo rwabo rwari rwaramaze kurangira.

2021, umwaka wasize ukuri ku rukundo rwa Mbabazi na Miss Aurore kumenyekanye

Muri Gashyantare 2021 ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.

Byatewe n’uko bose nta n’umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabwo amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Ally Soudy muri uko Kwezi,  Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ko bamaze gutandukana.

Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”

Yakomeje avuga ko iki gitabo kizaba kirimo ibijyanye n’amateka y’urukundo rwe na Mbabazi Egide.

2023, umwaka w’ingamba nshya mu rukundo kuri Miss Aurore Kayibanda

N’ubwo Mbabazi Egide ukunze kwiyita Egide Foxworth ku mbuga nkoranyambaga ataragaragaza umukunzi we, Miss Aurore we kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hagiye hanze amafoto yambikwa impeta y’urukundo n’umusore bivugwa ko akina umukino wa Golf.

Bitandukanye n’igihe Mbabazi Egide yamwambikaga impeta agahuruza imiryango, kuri iyi nshuro we n’umukunzi bigaragara ko bari bari ahantu hirengeye ari bo bonyine.

Indi ngamba yatangiranye umwaka wa 2023, igitabo yari kwandika ku rukundo rwe na Mbabazi Egide yakiretse kuko yaje gusanga yahitamo “kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.”

Aurore Kayibanda yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012Ubukwe bwa Egide na Aurore bwari bunogeye ijishoAkanyamuneza kari kose barushinga

Kuva yatandukana na Egide Aurore Kayibanda nta muntu akurikira kuri InstagramEgide akurikira umuntu umwe  kuri InstagramGuhera mu 2018 nibwo urukundo rw'aba bombi rwatangiye gukemangwa Egide nta muntu n'umwe akurikira kuri InstagramKayibanda mu 2018 yakuyeho urubuga rwe rwa Instagram mu rwego rwo kwiha amahoro, kubera umwuka mubi wari uri mu mubano we na Egide bari baranasezeranye kubana akaramataBatangira gukundana Mbabazi yakurikiraga Aurore Kayibanda gusaMbabazi Egide ni uku yaserutse ku munsi w'ubukwe bwe na Miss Aurore Kayibanda


Mbabazi na Aurore ubwo basezeranaga Basezerana mu mategeko abarimo Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 bari babukereye Mbabazi Egide ku munsi w'ubukwe ubwo yafataga ifoto na mukuru wa Aurore Ibyishimo byari byose ku nshuti n'imiryango Wari umunsi w'amateka mu buzima bw'aba bombi

Aurore Kayibanda yasutse amarira yambikwa impeta!Mukuru wa Aurore niwe wagaragaje ko murumuna we yateye indi ntambweIbyishimo ku nshuti 

Mu bindi bihe byiza by'urukundo...Bajyanaga gusura ahantu hatandukanye Bambaraga ibisa Urukundo rukiryoshye byari ibicika hagati y'aba bombi Aurore yahabwaga indabo n'umukunzi we, wamukundwakazagaAba bombi mu mwambaro ugaragaza ko bakomoka mu Rwanda bajyanishijeImbere habo babonaga hazaba bakabyarana hungu na kobwa ariko siko byagenzeMalaika Uwamahoro yari umwe mu nshuti z'akadasohoka z'umuryango Bariye isi karahavaAurore yabonye umusimbura wa Mbabazi Egide utaramenyekana amazinaAurore Kayibanda yongeye kwambikwa impeta 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND