RFL
Kigali

Yabwiraga umuzimu -Ijambo Lionel Messi yavuze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ryamenyakanye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/01/2023 19:25
0


Ijambo Lionel Messi yavuze areba mu kirere, mbere yo gutera penariti ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ryamenyekanye.



Lionel Messi yakoze amateka, ahesha ikipe y'igihugu cye cya Argentine igikombe cya 3 cy'isi mu mateka . Ibi uyu mukinnyi w'imyaka 35 yabikoze nyuma y'igihe kinini yiruka inyuma y'iki gikombe ariko kugitwara byaranze, kuko muri 2014 yari yageze ku mukino wa nyuma ariko batsindwa n'u Budage igitego 1-0.

Kuri uyu mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, Argentine yatwaye iki gikombe itsinze u Bufaransa kuri penariti. Umukino wari warangiye ari ibitego 2-2 maze hongerwaho iminota 30 Lionel Messi atsinda igitego cya 3, ariko na Kylian Mbappé aba ibamba aza kwishyura icyo gitego cya 3. 

Bageze muri Penariti Lionel Messi niwe wateye penariti ya mbere arayinjiza maze hasigara akazi k’abandi bakinnyi bakinana, kugira ngo nabo bazinjize ubundi batware igikombe cy'isi.

Lionel Messi ubwo yabwiraga nyirakuru wapfuye

Nk’uko Marca ibitangaza abantu bakoresha Tik Tok batangaje amagambo yavuzwe na Lionel Messi areba mu kirere, mbere y'amasegonda make ngo Gonzalo Montiel atere penariti ya nyuma ituma baterura igikombe. 

Uyu mukinnyi yarebye mu kirere amasegonda agera kuri 30 ari gusubiramo amagambo agira ati "Birashoboka uyu munsi nyogukuru wanjye". Akimara kubivuga Gonzalo Montiel usanzwe ukinira Sevilla Fc yo muri Espagne yahise ayitereka mu nshundura, maze ibyishimo biba ibyishimo ku bakinnyi n'abaturage ba Argentine. 

Nyirakuru wa Lionel Messi witwaga Celia hashize igihe kinini apfuye, kuko yapfuye Lionel Messi afite imyaka 10 gusa. Nyirakuru w'uyu mukinnyi ngo yari yarabonye ko azavamo umukinnyi ukomeye, kuko ku myaka 5 gusa aribwo [nyirakuru] yari yaratangiye kubivuga kuko ni nawe wijyaniye uyu mukinnyi ku mutoza wamutoje [Lionel Messi] bwa mbere n’ubwo yari mugufi cyane.

Kuva Lionel Messi yajya muri Fc Barcelona muri 2004 uyu nyirakuru we atarapfa, ibitego yatsindaga byajyaga bishimisha uyu mukecuru ku rwego rwo hejuru. Muri ubu buryo Messi yavuganyemo na nyirakuru we wapfuye, ni ibisanzwe mu gihugu cye cya Argentine.


Lionel Messi ateruye igikombe cy'isi nawe ateruwe n'abafana









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND