Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019. Nk’ibisanzwe
riri gutegurwa na Ikirezi Group yahaye ububasha mu 2019 AHUPA ngo itegure ibi
bihembo.
Amakuru InyaRwanda yahawe ngo ni uko impamvu ibi
bihembo byari bimaze igihe bitaba ari ingaruka zatewe na COVID-19, ndetse iki
cyorezo kigatuma ibikorwa byinshi by’imyidagaduro bihatesekera.
Kuri iyi nshuro ngo bitandukanye n’indi hitezwe kuzaba
harimo impinduka, ariko byinshi kuri iri rushanwa bikazatangazwa mu minsi mike
iri imbere nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bari mu ikipe iri kubitegura.
Kuva 2009, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR] nka Mike Karangwa, Ally Soudy n’abandi ndetse
n’abakurikirana imyidagaduro barimo Kalisa Rugano na Emma Claudine Ntirenganya,
ryishyize hamwe ritangiza ibihembo bya Salax Awards.
Ibi bihembo byakomeje gutangwa, ariko kugeza mu 2014 bicika intege
birahagarara.
Mu 2016 byabyukije umutwe abahanzi hafi ya bose bari
batoranyijwe bagenda bikuramo urusorongo bihumira ku mirari ubwo haburaga
amafaranga, Ikirezi Group yari ifite mu nshigano ibi bihembo iba ibihagaritse.
Mu 2019 hongeye kuza akanunu ka Salax Awards, ndetse
bitangazwa ko Ikirezi Group yamaze gutanga isoko ry’ibi bihembo Ikigo cya AHUPA
ngo abe aricyo kibikurikirana.Mu 2019, Ntirenganya Emma Claudine uri iburyo wari mu bayobozi ba Ikirezi Group yahaye ububasha Ahmed Pacifique ukuriye AHUPA ngo ategure Salax Awards
Salax igiye kongera kugaruka