Elon Musk n’abategura ihuriro ry'ubukungu ku isi ntibavuga rumwe ku kuba ataratumiwe muri iyi nama mpuzamahanga, ngo arabirambiwe. Elon Musk yavuze ko mu kwezi gushize yatumiwe muri WEF, ariko akanga. Ni mu gihe abategura inama ngarukamwaka i Davos bavuga ko atatumiwe kuva mu 2015.
Umuvugizi wa WEF yabwiye AP ko Musk aheruka gutumirwa mu 2015, mu ihuriro ngarukamwaka y'abayobozi bashinzwe ubucuruzi n'abayobozi b'isi.
Ihuriro ry’ubukungu ku isi riba buri mwaka i Davos mu
Busuwisi, aho abaherwe bafite ibikorwa , abayobozi b’isi, n’abandi bantu
bakomeye bateranira hamwe kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye ku
isi, imihindagurikire
y’ikirere n'ibibazo by’imibereho.
Musk, umuherwe ku isi kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, avuga ko yababajwe cyane n’iyi nama. Aherutse kuvuga ko yatumiwe muri iyo nama
ariko ahitamo kuyisiba. Abateguye WEF bavuga ko umuyobozi mukuru wa Twitter atatumiwe
muri 2023.
Ku wa kabiri, umuvugizi wa WEF, Yann Zopf yatangarije ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika ko Musk igihe aheruka gutumirwa atari "uyu mwaka kandi atari vuba aha. Aheruka gutumirwa muri 2015."
Musk ntabwo yigeze
yiyandikisha cyangwa ngo yitabire muri iri huriro, cyakora mu
mwaka wa 2010 ho yaratumiwe. Hagati aho, Musk yanditse ku rukuta rwe rwa tweetter mu kwezi gushize ati:
"Natumiwe muri WEF, ariko ndabyanga." Nyuma y'icyumweru, Musk yongeye kwandika ku rubuga rwa twitter ati: "Impamvu yatumye nanga ubutumire
bwa Davos ni uko byasaga n’aho
birambiranye."
Businessinsider nk’uko yabivuze, Musk ntabwo yasobanuye neza kuri twitter ye niba yarimo avuga ku nama yo mu 2023, ariko ubwo butumwa bwagaragaye mbere y'ukwezi ndetse mbere y’uko ikoraniro ry’uyu mwaka ribaho.
Umuyobozi mukuru wa Tesla nawe yanenze iri huriro rya WEF. Mu gusubiza amashusho y’ijambo ritangiza iyi nama ku wa mbere, Musk yanditse kuri Twitter ati: "Nigute WEF / Davos ntayibonekamo?"
TANGA IGITECYEREZO