Aba-Dj baracuranze bubacyeraho! Intebe zambaye ubusa- Gutegura
ibitaramo mu Rwanda bisigaye ari isoko rishyushye-Ariko kandi ritanga
amafaranga kuri bamwe abandi bagahomba, ahanini biturutse ku kuba usanga ku
munsi umwe muri weekend hashobora kuba ibitaramo birenze bine ahantu
hatandukanye.
Ni ishoramari ryiza ku bikorera, rigasiga ibyishimo n’ubusabane
mu bakunda gusohoka, abakunda abahanzi banyuranye, abafata amafoto n’amashusho
n’ibindi.
Imyaka ibiri yashize y’icyorezo cya Covid-19 yakomye
mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu, utibagiwe n’uruganda rw’imyidagaduro
muri rusange.
Mu rwego rwo kurengera ubuzima bwa muntu, ibitaramo by’abahanzi,
amaserukiramuco, filime, itangwa ry’ibihembo bikomeye ku Isi, amarushanwa y’ubwiza
n’ibindi byose bihurira muri uru ruganda byarasubitswe abantu basabwa kuguma mu
ngo.
No mu Rwanda niko byagenze! Abantu biteguraga kujya mu
gitaramo ‘Ikirenga mu Buhanzi’ cyari gushimirwamo Cecile Kayirebwa cyari kubera
Camp Kigali, ‘Each one Rich One’ cya Adrien Misigaro na Gentil Misigaro cyari
kubera mu Intare Conference Arena byarasubitswe ku munota wa nyuma.
Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda muri Mutarama 2022
isubukuye itegurwa ry’ibitaramo nyuma yo koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19,
ibitaramo byararambutse, abahanzi bo mu Rwanda bataramiye i Kigali biratinda n’ab’i
Kigali bakirigita ku ifaranga.
Byongeye gufasha abahanzi gusubukura imishinga y’ibikorwa
by’ubuhanzi batari bakoze. Bajya mu mahanga gufata amashusho y’indirimbo,
kuririmbayo n’ibindi.
Abafashe igihe cyo kwamamaza ibitaramo barinjije,
ariko nanone bitewe n’uburemere bw’umuhanzi amafaranga yararumbutse.
Nk’ubu igitaramo Hillsong yo mu Bwongereza yakoreye i
Kigali cyinjije Miliyoni 50 Frw, icy’umufaransa Tayc cyinjije Miliyoni 55 Frw
ariko hari amakuru avuga ko cyageze kuri Miliyoni 100Frw, icya Israel Mbonyi
cyinjije arenga Miliyoni 35 Frw, Icyo Diamond yari gukorera i Kigali cyari
cyamaze kwinjiza Miliyoni 33 Frw.
Imibare y’aya mafaranga atanga ishusho y’uko gutegura
ibitaramo ari ishoramari ryiza. Ariko kandi kuba ibitaramo bibera i Kigali
birenze bitatu ku munsi umwe, hari abahomba n’ubwo utakwirengagiza ko buri wese
aba afite abafana be.
Abategura
ibitaramo bashya binjirana ihangana kuri Bakuru babo:
Hari abamaze imyaka iri hagati ya 15 na 20 bategura
ibitaramo mu Rwanda-Bamwe muri bo banahabwa ibiraka na Leta mu kubatumirira
abahanzi.
Amazina yabo yagiye akomezwa no gutegura ibitaramo
bikomeye, binyuze mu mafaranga ari kuri konti z’abo. Ariko hari n’abandi
bategura ibitaramo bihishe mu mutaka w’undi muntu, aho atumira umuhanzi
akishyurwa n’undi muntu-Ingero zirahari.
Kenshi usanga bikurikirwa n’induru z’abahanzi bavuga
ko bambuwe- Kenny Sol ni we wigeze gusohora inyandiko, ashinja Intore
Entertainment na East Gold kutamwishyura.
Hari n’umuhanzi uheruka i Kigali wanze gusuzuma ibyuma
(Sound Check) mbere yo gutaramira abakunzi be, nyuma yo kumenya ko uwamutumiye
ari we wamwambuye mu gitaramo [Hari amafaranga yamusigayemo] yaherukaga
gukorera i Kigali.
Benshi mu bategura ibitaramo babanje kuba iruhande rw’amazina
akomeye mu gutegura ibitaramo, nyuma yo kubona umuvuno nabo bakabyinjiramo
neza.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bategura ibitaramo
mu Rwanda yavuze ko hakenewe ihuriro ry’abategura ibitaramo kuko n’ubwo ari
uruganda ruri gutera imbere, ariko hakiri ibibazo birimo nk’ihangana rya hato
na hato buri wese ashaka kwereka abandi ko ari we mushoramari ukomeye.
Ati “[…] Kandi ibyo Leta igomba kubidufashamo igashishikariza
abategura ibitaramo kuza muri iryo huriro ku mbaraga. Abamotari bafite ihuriro,
abanyamakuru bafite ihuriro, abanyonzi, abakarani bafite ihuriro n’abahanzi
ngira ngo bafite ihuriro. Abategura nibo badafite ihuriro, kandi nibo bafite
amafaranga."
Yavuze ko iyo umwe ateguye igitaramo kigenze neza
atangira kuzamura intungu ku bandi, abereka ko ibyo bakoze mu gihe cy’imyaka 15
ishize abikoze mu munsi umwe.
Avuga ko atari ko byakagenze. Ati “Ugasanga ndi kurema
uburyo sosiyete yanjye ishyira hasi iyo yabanje- Uri kwibeshya […] Uko byagenda
kose hari itafari uriya yashyizeho. Ugomba
kubanza kwemera ko hari uwakubanjirije, kandi akora uko ashoboye kugira ngo wowe
ubone ko ibyo bintu bishoboka. Wenda urabikunda, ariko umutima wo kubikora
wawukuye kuri uriya wakubanjirije ""
Yavuze ko ihangana ry’abategura ibitaramo bigaragarira
mu kuba ugerageje gukora igitaramo kikaba cyiza, yifata mu gatuza akagaragaza
ko bagenzi be bamubanjirije ntacyo bakoze, cyangwa se babikora nabi ku buryo
aje gutanga umucyo.
Ati “Utegura ibitaramo mushya, mbere yo kugira intego yo
gushimisha abanyarwanda aza agaragaza ko aje gushyira hasi abo asanze ""

Abasanzwe
bategura ibitaramo nabo si shyashya "….
Uyu utegura ibitaramo avuga ko abasanzwe muri aka ‘gakino’
[Mu mvugo z’ubu], nabo batifuza ko hari undi wazamo ‘ngo abameneremo’.
Ati “Niba njyewe nsanzwe nkorana na kompanyi runaka
ariyo intera inkunga, wowe ukaba ukorana na kanaka, nihaza runaka akaba yifuza
gukora igitaramo kandi akaba ashaka gukorana n’iyi kompanyi isanzwe intera
inkunga (uriya) azakora ibishoboka byose bibaho amubuze guterwa inkunga n’iriya
kompanyi. Nanakora igitaramo ahombe, ntazagaruke."
Yavuze ko umuterankunga aba ashaka kwamamaza ibikorwa
bye mu gitaramo. Urugero iyo sosiyete A iteguye igitaramo iterwa inkunga na kompanyi
B. Igihe sosiyete nshya nka C iteguye igitaramo igashaka guterwa inkunga na
Kompanyi B, iyi kompanyi ibanza kubaza sosiyete A niba izi sosiyete C iri
kubasaba ubufasha.
Ati “Icyo gihe baramubaza akavuga ko atayizi, ari
abatekamutwe. Dore ngiki ikibazo abakuru bafite. Ntibashaka ko hari undi muntu
mushya uza."
Avuga ko ikibabaje ari uko umuntu agufungira amayira
akoresheje amagambo atari meza, yumvikanisha ko uwo muntu ushaka inkunga ari
umutekamutwe.
Yavuze ko hari abashya binjira mu gutegura ibitaramo
bifitiye amafaranga yabo bashaka gushyira hasi abo basanzemo, n’abasanzwemo
badashaka gufasha abashya kuzamuka.
Avuga ko iyo umuntu mushya ateguye igitaramo akabura
abantu, kenshi abitwerera abakuru kuri we, avuga ko ari bo babiri inyuma.

Inyungu
abona igihe abategura ibitaramo (Promoters) baba bashinze ihuriro:
Yavuze ko ihuriro rigomba kuba rifite imirongo migari
rigenderaho, abayobozi baryo, amafaranga fatizo ushaka gutegura igitaramo
agomba kuba afite n’ibindi.
Ati “Niba ari njye ushaka gutegura igitaramo muri BK
Arena, hari ibyo twebwe dusanzwe dutegura tugomba kumwaka. Ibimuranga, gahunda
ye irambuye-Ntabwo ari ukumukumira ahubwo ni ukugira ngo dukore ibintu bizima.
Impamvu mbivuga ntayindi ni ukugira ngo tugire umurongo umwe. Ibi biraza
gufasha umuziki wacu kujya ku murongo."
Akomeza avuga ko hari uwinjira mu gutegura ibitaramo
abishakamo amafaranga, abandi bakabikora kubera kubikunda.
Yavuze ko ishingwa ry’iri huriro ryatuma habaho kujya
inama, bakaba banafatanyiriza hamwe mu kuzana umuhanzi ukomeye mu Rwanda.
Ikindi ni ukujya inama mu buryo bwo gushaka abafatanyabikorwa
igihe ushaka gutegura igitaramo.
Avuga ko bitakageze aho umuhanzi ajya ku mbuga
nkoranyambaga akandika ko yambuwe mu gitaramo, kuko igihe haba hari ihuriro
yajya abagana bagacoca ikibazo.
Ati “Kanaka washwanye na Kanaka, mbere y’uko bijya mu
itangazamakuru twebwe turicara mu ihuriro ryacu ducoce aya matiku yose ntajye
mu itangazamakuru."
Kuri we asanga iri huriro ryaca ikibazo cy’isibaniro
ry’ibitaramo bibera umunsi umwe muri Kigali.
Ati “Kanaka ni we uzafata karindari, atwereke ati
tariki izi n’izi mfiteho ibitaramo muri uyu mwaka. Nanjye bimfashe guhitamo itariki
nzakoreraho. Aka kavuyo k’ibitaramo bya buri munsi ntibizongera kubaho. Ahubwo
tuzabikora ku buryo buri weekend haba igitaramo ariko ntitubihuze."
Ni ihuriro avuga ko rikwiye kuba rifite ubuzima
gatozi, abanyamategeko n’ibindi biri mu murongo w’amategeko kugira ngo ibyo
bazaba bakora bibe byubahirije amategeko.
Abona iri huriro mu ndorerwamu yo guhuza imbaraga,
kujya inama hagati yabo mbere yo gutumira umuhanzi n’ibindi bitandukanye.
Mushyoma
Joseph [Boubou] umaze imyaka 15 ategura ibitaramo, nta hangana abonamo:
Ku wa 14 Ukuboza 2022, ‘Boubou’ yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
cyabereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu cyagarutse ku gitaramo ngarukamwaka
cya East African Party, aboneraho gutangaza ko kizajya kiririmbamo abahanzi bo
mu Rwanda gusa.
Muri iki kiganiro yabajijwe ibibazo bitandukanye
bijyanye n’ahazaza h’umuziki w’u Rwanda, ishoramari yakoze mu muziki, aho
yigeze ahomba n’ibindi bitandukanye.
Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yamubajije ikibazo kijyanye n’ihangana rivugwa mu bategura ibitaramo mu Rwanda, avuga ko ntaryo
abona. Yavuze ko kuri we nta muntu n’umwe ashaka guhangana nawe.
Boubou yavuze ko kuba hashobora kuba ibitaramo birenze
kimwe ku munsi umwe- Kuri we abibona mu ndorerwamu y’ishoramari ryagutse n’inyungu
kuri bo.
Ati “Habaye igitaramo, hakaba igitaramo cy’urwenya,
habaka na Oldies School ku ntego twihaye birakunda. Old School birakunda, Comedy
birakunda ibaho muri Convention (Center) nayo birakunda, bishatse kuvuga ngo ntabwo
ibyo wabyita guhangana ibyo babyita inyungu/gutsinda."
Akomeza ati “Kuko biri mu bintu twebwe dushaka. Ni
gute haba ibintu bitandukanye."
Yavuze ko ibi byose byabanjirijwe n’igihe cy’aho habaga
igitaramo kimwe mu kwezi, hagera igihe cy’ibitaramo biba ngaruka cyumweru n’ibindi.
Boubou avuga ko ahubwo hakwiye kugera n’aho haba ibitaramo byinshi, ku buryo amahitamo asigara mu biganza by’abafana. Anavuga ko abafana bitabira ibitaramo batarenga ibihumbi 50. Ati “Turacyari hasi […] Ni gute dukora ibintu bikurura abantu ahubwo, ku buryo abantu bitabira Arena bikaba, hariya bikaba ""
Mu 2009 mu myanya isanzwe mu bitaramo washoboraga kwishyura
2000Frw, ariko muri iki gihe byageze kuri 30,000 Frw yewe hari n’aho arenga
aya. Ni ikintu cyo kwishimira!