Isibaniro ry’ibitaramo no guhangana; Haba hakenewe ihuriro ry’ababitegura?

Imyidagaduro - 19/01/2023 4:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Isibaniro ry’ibitaramo no guhangana; Haba hakenewe ihuriro ry’ababitegura?

Wamenye ko umunya-Nigeria Born Adindu Victor [Av] yavuye i Kigali atahakoreye igitaramo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, nyuma yo gutegereza ijoro ryose ko abantu bagera Camp Kigali agaheba? Yinjiye mu 2023 yimyiza imoso.

Aba-Dj baracuranze bubacyeraho! Intebe zambaye ubusa- Gutegura ibitaramo mu Rwanda bisigaye ari isoko rishyushye-Ariko kandi ritanga amafaranga kuri bamwe abandi bagahomba, ahanini biturutse ku kuba usanga ku munsi umwe muri weekend hashobora kuba ibitaramo birenze bine ahantu hatandukanye.

Ni ishoramari ryiza ku bikorera, rigasiga ibyishimo n’ubusabane mu bakunda gusohoka, abakunda abahanzi banyuranye, abafata amafoto n’amashusho n’ibindi.

Imyaka ibiri yashize y’icyorezo cya Covid-19 yakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu, utibagiwe n’uruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bwa muntu, ibitaramo by’abahanzi, amaserukiramuco, filime, itangwa ry’ibihembo bikomeye ku Isi, amarushanwa y’ubwiza n’ibindi byose bihurira muri uru ruganda byarasubitswe abantu basabwa kuguma mu ngo.

No mu Rwanda niko byagenze! Abantu biteguraga kujya mu gitaramo ‘Ikirenga mu Buhanzi’ cyari gushimirwamo Cecile Kayirebwa cyari kubera Camp Kigali, ‘Each one Rich One’ cya Adrien Misigaro na Gentil Misigaro cyari kubera mu Intare Conference Arena byarasubitswe ku munota wa nyuma.

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda muri Mutarama 2022 isubukuye itegurwa ry’ibitaramo nyuma yo koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19, ibitaramo byararambutse, abahanzi bo mu Rwanda bataramiye i Kigali biratinda n’ab’i Kigali bakirigita ku ifaranga.

Byongeye gufasha abahanzi gusubukura imishinga y’ibikorwa by’ubuhanzi batari bakoze. Bajya mu mahanga gufata amashusho y’indirimbo, kuririmbayo n’ibindi.

Abafashe igihe cyo kwamamaza ibitaramo barinjije, ariko nanone bitewe n’uburemere bw’umuhanzi amafaranga yararumbutse.

Nk’ubu igitaramo Hillsong yo mu Bwongereza yakoreye i Kigali cyinjije Miliyoni 50 Frw, icy’umufaransa Tayc cyinjije Miliyoni 55 Frw ariko hari amakuru avuga ko cyageze kuri Miliyoni 100Frw, icya Israel Mbonyi cyinjije arenga Miliyoni 35 Frw, Icyo Diamond yari gukorera i Kigali cyari cyamaze kwinjiza Miliyoni 33 Frw.

Imibare y’aya mafaranga atanga ishusho y’uko gutegura ibitaramo ari ishoramari ryiza. Ariko kandi kuba ibitaramo bibera i Kigali birenze bitatu ku munsi umwe, hari abahomba n’ubwo utakwirengagiza ko buri wese aba afite abafana be.

Abategura ibitaramo bashya binjirana ihangana kuri Bakuru babo:

Hari abamaze imyaka iri hagati ya 15 na 20 bategura ibitaramo mu Rwanda-Bamwe muri bo banahabwa ibiraka na Leta mu kubatumirira abahanzi.

Amazina yabo yagiye akomezwa no gutegura ibitaramo bikomeye, binyuze mu mafaranga ari kuri konti z’abo. Ariko hari n’abandi bategura ibitaramo bihishe mu mutaka w’undi muntu, aho atumira umuhanzi akishyurwa n’undi muntu-Ingero zirahari.

Kenshi usanga bikurikirwa n’induru z’abahanzi bavuga ko bambuwe- Kenny Sol ni we wigeze gusohora inyandiko, ashinja Intore Entertainment na East Gold kutamwishyura.

Hari n’umuhanzi uheruka i Kigali wanze gusuzuma ibyuma (Sound Check) mbere yo gutaramira abakunzi be, nyuma yo kumenya ko uwamutumiye ari we wamwambuye mu gitaramo [Hari amafaranga yamusigayemo] yaherukaga gukorera i Kigali.

Benshi mu bategura ibitaramo babanje kuba iruhande rw’amazina akomeye mu gutegura ibitaramo, nyuma yo kubona umuvuno nabo bakabyinjiramo neza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda yavuze ko hakenewe ihuriro ry’abategura ibitaramo kuko n’ubwo ari uruganda ruri gutera imbere, ariko hakiri ibibazo birimo nk’ihangana rya hato na hato buri wese ashaka kwereka abandi ko ari we mushoramari ukomeye.

Ati “[…] Kandi ibyo Leta igomba kubidufashamo igashishikariza abategura ibitaramo kuza muri iryo huriro ku mbaraga. Abamotari bafite ihuriro, abanyamakuru bafite ihuriro, abanyonzi, abakarani bafite ihuriro n’abahanzi ngira ngo bafite ihuriro. Abategura nibo badafite ihuriro, kandi nibo bafite amafaranga."

Yavuze ko iyo umwe ateguye igitaramo kigenze neza atangira kuzamura intungu ku bandi, abereka ko ibyo bakoze mu gihe cy’imyaka 15 ishize abikoze mu munsi umwe.

Avuga ko atari ko byakagenze. Ati “Ugasanga ndi kurema uburyo sosiyete yanjye ishyira hasi iyo yabanje- Uri kwibeshya […] Uko byagenda kose hari itafari uriya yashyizeho. Ugomba kubanza kwemera ko hari uwakubanjirije, kandi akora uko ashoboye kugira ngo wowe ubone ko ibyo bintu bishoboka. Wenda urabikunda, ariko umutima wo kubikora wawukuye kuri uriya wakubanjirije ""

Yavuze ko ihangana ry’abategura ibitaramo bigaragarira mu kuba ugerageje gukora igitaramo kikaba cyiza, yifata mu gatuza akagaragaza ko bagenzi be bamubanjirije ntacyo bakoze, cyangwa se babikora nabi ku buryo aje gutanga umucyo.

Ati “Utegura ibitaramo mushya, mbere yo kugira intego yo gushimisha abanyarwanda aza agaragaza ko aje gushyira hasi abo asanze ""


Abasanzwe bategura ibitaramo nabo si shyashya "….

Uyu utegura ibitaramo avuga ko abasanzwe muri aka ‘gakino’ [Mu mvugo z’ubu], nabo batifuza ko hari undi wazamo ‘ngo abameneremo’.

Ati “Niba njyewe nsanzwe nkorana na kompanyi runaka ariyo intera inkunga, wowe ukaba ukorana na kanaka, nihaza runaka akaba yifuza gukora igitaramo kandi akaba ashaka gukorana n’iyi kompanyi isanzwe intera inkunga (uriya) azakora ibishoboka byose bibaho amubuze guterwa inkunga n’iriya kompanyi. Nanakora igitaramo ahombe, ntazagaruke."

Yavuze ko umuterankunga aba ashaka kwamamaza ibikorwa bye mu gitaramo. Urugero iyo sosiyete A iteguye igitaramo iterwa inkunga na kompanyi B. Igihe sosiyete nshya nka C iteguye igitaramo igashaka guterwa inkunga na Kompanyi B, iyi kompanyi ibanza kubaza sosiyete A niba izi sosiyete C iri kubasaba ubufasha.

Ati “Icyo gihe baramubaza akavuga ko atayizi, ari abatekamutwe. Dore ngiki ikibazo abakuru bafite. Ntibashaka ko hari undi muntu mushya uza."

Avuga ko ikibabaje ari uko umuntu agufungira amayira akoresheje amagambo atari meza, yumvikanisha ko uwo muntu ushaka inkunga ari umutekamutwe.

Yavuze ko hari abashya binjira mu gutegura ibitaramo bifitiye amafaranga yabo bashaka gushyira hasi abo basanzemo, n’abasanzwemo badashaka gufasha abashya kuzamuka.

Avuga ko iyo umuntu mushya ateguye igitaramo akabura abantu, kenshi abitwerera abakuru kuri we, avuga ko ari bo babiri inyuma.


Inyungu abona igihe abategura ibitaramo (Promoters) baba bashinze ihuriro:

Yavuze ko ihuriro rigomba kuba rifite imirongo migari rigenderaho, abayobozi baryo, amafaranga fatizo ushaka gutegura igitaramo agomba kuba afite n’ibindi.

Ati “Niba ari njye ushaka gutegura igitaramo muri BK Arena, hari ibyo twebwe dusanzwe dutegura tugomba kumwaka. Ibimuranga, gahunda ye irambuye-Ntabwo ari ukumukumira ahubwo ni ukugira ngo dukore ibintu bizima. Impamvu mbivuga ntayindi ni ukugira ngo tugire umurongo umwe. Ibi biraza gufasha umuziki wacu kujya ku murongo."

Akomeza avuga ko hari uwinjira mu gutegura ibitaramo abishakamo amafaranga, abandi bakabikora kubera kubikunda.

Yavuze ko ishingwa ry’iri huriro ryatuma habaho kujya inama, bakaba banafatanyiriza hamwe mu kuzana umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Ikindi ni ukujya inama mu buryo bwo gushaka abafatanyabikorwa igihe ushaka gutegura igitaramo.

Avuga ko bitakageze aho umuhanzi ajya ku mbuga nkoranyambaga akandika ko yambuwe mu gitaramo, kuko igihe haba hari ihuriro yajya abagana bagacoca ikibazo.

Ati “Kanaka washwanye na Kanaka, mbere y’uko bijya mu itangazamakuru twebwe turicara mu ihuriro ryacu ducoce aya matiku yose ntajye mu itangazamakuru."

Kuri we asanga iri huriro ryaca ikibazo cy’isibaniro ry’ibitaramo bibera umunsi umwe muri Kigali.

Ati “Kanaka ni we uzafata karindari, atwereke ati tariki izi n’izi mfiteho ibitaramo muri uyu mwaka. Nanjye bimfashe guhitamo itariki nzakoreraho. Aka kavuyo k’ibitaramo bya buri munsi ntibizongera kubaho. Ahubwo tuzabikora ku buryo buri weekend haba igitaramo ariko ntitubihuze."

Ni ihuriro avuga ko rikwiye kuba rifite ubuzima gatozi, abanyamategeko n’ibindi biri mu murongo w’amategeko kugira ngo ibyo bazaba bakora bibe byubahirije amategeko.

Abona iri huriro mu ndorerwamu yo guhuza imbaraga, kujya inama hagati yabo mbere yo gutumira umuhanzi n’ibindi bitandukanye.

Mushyoma Joseph [Boubou] umaze imyaka 15 ategura ibitaramo, nta hangana abonamo:

Ku wa 14 Ukuboza 2022, ‘Boubou’ yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu cyagarutse ku gitaramo ngarukamwaka cya East African Party, aboneraho gutangaza ko kizajya kiririmbamo abahanzi bo mu Rwanda gusa.

Muri iki kiganiro yabajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’ahazaza h’umuziki w’u Rwanda, ishoramari yakoze mu muziki, aho yigeze ahomba n’ibindi bitandukanye.

Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yamubajije ikibazo kijyanye n’ihangana rivugwa mu bategura ibitaramo mu Rwanda, avuga ko ntaryo abona. Yavuze ko kuri we nta muntu n’umwe ashaka guhangana nawe.

Boubou yavuze ko kuba hashobora kuba ibitaramo birenze kimwe ku munsi umwe- Kuri we abibona mu ndorerwamu y’ishoramari ryagutse n’inyungu kuri bo.

Ati “Habaye igitaramo, hakaba igitaramo cy’urwenya, habaka na Oldies School ku ntego twihaye birakunda. Old School birakunda, Comedy birakunda ibaho muri Convention (Center) nayo birakunda, bishatse kuvuga ngo ntabwo ibyo wabyita guhangana ibyo babyita inyungu/gutsinda."

Akomeza ati “Kuko biri mu bintu twebwe dushaka. Ni gute haba ibintu bitandukanye."

Yavuze ko ibi byose byabanjirijwe n’igihe cy’aho habaga igitaramo kimwe mu kwezi, hagera igihe cy’ibitaramo biba ngaruka cyumweru n’ibindi.

Boubou avuga ko ahubwo hakwiye kugera n’aho haba ibitaramo byinshi, ku buryo amahitamo asigara mu biganza by’abafana. Anavuga ko abafana bitabira ibitaramo batarenga ibihumbi 50. Ati “Turacyari hasi […] Ni gute dukora ibintu bikurura abantu ahubwo, ku buryo abantu bitabira Arena bikaba, hariya bikaba ""   

Mu 2009 mu myanya isanzwe mu bitaramo washoboraga kwishyura 2000Frw, ariko muri iki gihe byageze kuri 30,000 Frw yewe hari n’aho arenga aya. Ni ikintu cyo kwishimira!


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...