Filime ya Myriam U. Birara ivuga ku ‘Gukocora’ igiye kwerekanwa bwa mbere muri ‘‘Berlinale’’

Cinema - 18/01/2023 1:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Filime ya Myriam U. Birara  ivuga ku ‘Gukocora’ igiye kwerekanwa bwa mbere muri ‘‘Berlinale’’

Filime y’Umunyarwandakazi Myriam U. Birara yise ‘‘The Bride’’ cyangwa se ‘‘Umugeni’’ mu Kinyarwanda, igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rya Berlin International Film Festival, riri mu maserukiramuco ya filime akomeye ku isi.

‘‘The Bride’’ yashyizwe muri filime 28 zizerekanwa muri Berlin International Film Festival 2023 rizwi nka ‘Berlinale’. Iri serukiramuco rizatangira ku wa 16 kugeza ku wa 26 Gashyantare 2023.

Izi filime ni iz’abantu baturuka mu bihugu 7 bitandukanye ku isi yose.

‘‘The Bride’’ igaruka ku nkuru y’umugore witwa Eva washyingiwe ‘Ateruwe’ nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze ibaye[ni ukuvuga ko hari mu 1997].

Uyu mugore akiri umukobwa yari afite inzozi zo kuzaba umuganga zose zirangirira aho. Eva aza kuvumbura inkuru ibabaje y’umuryango w’umugabo akajya mu gihirahiro cyo kuva mu rugo rwe cyangwa kuhaguma.

Iyi filime yanditswe inayoborwa na Myriam U. Birara mu gihe Kivu Ruhorahoza ari we mu bafashije mu kuyitunganya. Igaragaramo Sandra Umulisa, Aline Amike na  Daniel Gaga.

Nta kabura imvano!

Myriam U. Birara avuga ko kwandika iyi filime yanayoboye byaturutse ku kuntu yakuze abona abana b’abakobwa bashyingirwa ku gahato [ bamwe ibyo bita guterura cyangwa se gukocora] bikabicira inzozi.

Ati ‘‘Nakuze mu myaka yo mu 1990 numva inkuru y’abakobwa bato bashyingiwe batabishaka[…] aba bageni bashyingiwe ku gahato hari igihe bisangaga basubiye iwabo bakabaho mu buzima bw’ipfunwe batukwa.Bafatwaga nk'ibicuruzwa byangiritse.’’

Kuba ibi bintu yarakuze abona mu miryango byamuteye kugenda yibaza byinshi.

Avuga ko yakuze yibaza uko yari kubyitwaramo iyo bimubaho. Akibaza niba yari kureka inzozi ze, kujya akorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu atigeze agira uruhare ngo bashakane n’ibindi byinshi.

Avuga ko ikindi yibazaga ari uko yari  kurebera ibi  mu ndorerwamo yo kongera kubaha umuryango wo mu gace k’iwabo ahiciwe benshi mu bagabo n’abagore. Ibi byose avuga ko ari byo byatumye atekereza iyi filime.

Kuri Myriam Uwiragiye Birara, ngo ‘role’ ya  Eva wakinnye ashyingirwa muri ubu buryo yari inzozi mbi kuri we.

Agaragaza ko uku gushyingiranwa kw’agahato kwahindutse ukuri kw’akababaro kuri bagore bashyingiwe gutya, bakisanga barushinze n’abagabo b’abakene nka Silas ugaragara muri iyi filime ari umusirikare wagarutse agasanga umuryango we warishwe.

Kuri we u Rwanda ni igihugu cyagiye giharanira uburenganzira bw’igitsinagore, ariko akavuga ko yandika iyi filime yashakaga kongera kugaragaza ubu bukwe bwabagabo kera kugeza ubu bamwe mu babukoze muri iki gihe bakiriho bakaba bagendana ibikomere ku mitima.

Kubagumye hamwe bakubaka  n’abahunze, iyi filime ni iyo kubaha icyubahiro kubwo kwihangana kwabo.

Myriam U. Birara wanditse akanayobora iyi filime yavutse mu 1992. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ibirarumari.

Yatangiye gukora filime ari mu mashuri yisumbuye mu 2010 ndetse yitabiriye amahugurwa atandukianye yerekeye uyu mwuga binamufasha gukora filime ngufi eshatu.

Iyo yatangiriyeho by’umwuga ni iyo yise ‘Imuhira’ yanditse akanayobora iyi yagiye hanze mu 2021, yanamuhesheje igihembo mu URUSARO international women film festival ritegurwa na cinéfemme mu 2022.

Imuhira ni filime igaruka ku mukobwa wahukana ahunze ihohoterwa akorerwa mu rugo rwe, ariko n’iwabo kwa nyina aza kwisanga ahanganye n’ imyitwarire y’umuryango we hamwe n’amahame ya rubanda ategeka icyo umugore nyawe agomba kuba ari kuko ngo ariko zubakwa.

‘‘Imuhira’’ cyangwa ‘‘Home’’ mu Cyongereza yitabiriye amaserukiramuco atandukanye ku isi ari nako atwara ibihembo kubera filime ye.

Yitabiriye Locarno international film festival 2021 anatwara ibihembo cya Medien Patent Verwaltung AG Award gitangwa niryo serukiramuco, yitabira muri BFI London Film Festival 2021 na Melbourne International Film Festival 2022 n’ayandi.

Uretse iyi filime y’Umunyarwandakazi, muri ‘Berlinale’ Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda nawe yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w’u Burayi.

Bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe ‘European Shooting Stars’ ikorerwa muri iri serukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.

Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare  na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

Abatoranyijwe iyo bageze muri ‘Berlin International Film Festival’  bahabwa umwanya uhagije wo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b’impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n’abandi.

Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

Abantu bahiriwe no kunyura muri ‘European Shooting Stars’, barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara  muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n’abandi benshi.

Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa ‘Saint Omer’ ya Alice Diop imara amasaha abiri n’iminota ibiri.

Filime ya Myriam U. Birara yise 'Imuhira' iheruka kwegukana igihembo

Uyu mukobwa filime ye yise 'The Bride' niyo ya mbere akoze

Filime y'uyu mukobwa yise 'The Bride'  izerekanwa bwa mbere muri Berlin Film Festival izaba guhera ku wa 16-26 Gashyantare 2023Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda uba mu Busuwisi nawe ari mu banyempano bazahabwa rugari mu kwigaragaza muri Berlin International Film Festival

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...