Abakobwa bagera ku munani nibo bafite amakamba asumba ayandi mu y’ubwiza muri Miss Rwanda, bayobowe na Miss Nshuti Divine Muheto.
Abantu bazi u Rwanda bahuriza ku
kintu kimwe ko rufite abari n’abategarugori beza, ibintu bigoye gushidikanywaho kuko
bitavuga umwe yaba mu bwiru no mu ruhame.
Igihamya n’ibyamamare bitagira kwihishira muri byo bikunze kumvikana bivuga ko mubyabazanye mu gihugu harimo no kwirebera abo beza barutuye, abe ab’igitsinagabo n’ab’igitsinagore ibi babihurizaho.
Gusa nanone muri abo buri mwaka
hatoranywa abasumba abandi binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka kuba mu
wa 2022, ariko bigoye kumenya igihe rizongera kubera.
Nk’InyaRwanda.com tukaba twifuje
kongera kubibutsa abakobwa kugeza ubu bafite amakamba anyuranye muri Miss Rwanda, dore ko ariryo
riyoboye ayandi marushanwa atandukanye y’ubwiza aba mu Rwanda.
Mu yandi wavuga nka Miss Earth, Miss Global Beauty, Miss Ines Ruhengeri, Miss Supranational n’ayandi.
Abahize abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka ni Nshuti Divine Muheto wabaya Miss Rwanda akanaba Miss Popularity, Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere na Kayumba Darina wabaye Igisonga cya kabiri.
Hari kandi Kellia Ruzindana wabaye Miss Heritage, Saro Amanda wabaye Miss Talent, Uwimana Jeannette wegukanye irya Innovative Project, Bahali Ruth wegukanye iry’uwahize abandi mu birebana n'ubuzima bw'imyororokere.
Hakanaza Miss Photogenic wabaye Ndahiro Mugabekazi Queen kimwe na Uwimana Marlene wegukanye iry’uwahize abandi muri Siporo.
Miss Nshuti Divine Muheto wambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022
Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, Keza Maolithia
Miss Heritage, Kellia Ruzindana
Igisonga cya Kabiri, Kayumba Darina
Uwimana Jeannette ufite ikamba ry'Umushinga urimo udushya
Miss Talent Saro Amanda
Miss Photogenic Ndahiro Mugabekazi Queen
Uwimana Marlene wahize abandi muri Siporo
Bahali Ruth wahize abandi mu birebana n'ubuzima bw'imyororokere
TANGA IGITECYEREZO