Irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’andi marushanwa y’ubwiza mu Rwanda akomeje kuzana icyuho gikomeye mu myidagaduro nyarwanda ifitiye runini benshi inabagarurira akanyamuneza mu buzima.
Imyidagaduro ikomatanirijemo
byinshi birimo umuziki, ubwiza, imideli n’ibindi bihuza bikanagura umuco w’ahantu
runaka, byose bituma ibyishimo n’ubuzima bikomeza.
Hirya y’ibyo rero iminsi ibaye 306 uhereye ku itariki ya 20 Werurwe 2022 ubwo hamenyekanaga abakobwa bahize abandi
mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, barimo n’uwahize abandi akaza kwegukana ikamba ari we Nshuti
Divine Muheto.
Uretse Miss Muheto wegukanye
ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda n’iry’umukobwa wabaye ikimenyabose akanagira n’igikundiro cyo hejuru [Miss Popularity], hari andi makamba agera kuri 7 yahawe
abandi bakobwa.
Muri ayo harimo iry’Igisonga cya
mbere ryegukanwe na Keza Maolithia, Igisonga cya kabiri ryegukanwe na Kayumba Darina n'irya Nyampinga w’umurage Ruzindana Kellia.
Hatanzwe kandi iry’Umushinga
mwiza ryegukanywe na Uwimana Jeannette, Umunyempano mwiza Saro Amanda, Nyampinga uberwa n’amafoto
Ndahiro Mugabekazi Queen n’Uwahize abandi muri Siporo Uwimana Marlene.
Aya makamba yose ba nyirayo
baracyayafite n’ubwo ibikorwa bakoze mu minsi bayamaranye ari bike ugereranije
n’uko mu yindi myaka yabanje byagiye bigenda.
Ibi byatewe n’ibirego byatanzwe ku muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wanatawe muri yombi akamara igihe kinini mu gihome ariko akaza kurekurwa agizwe umwere.
N’ubwo ariko yarekuwe irushanwa
ryari ryaravanwe mu maboko ya kompanyi ye, ryegurirwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
binyuze mu Nteko y’Umuco ari nayo mbona ikwiriye kubazwa icyuho cya Miss Rwanda n'andi marushanwa y'ubwiza mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Urebye iminsi ishize ibi
bitangiye, ntiwaba wibeshye uvuze ko hajemo kugenda gake mu bahawe umwanya wo kunoza imitegurirwe
y’iki gikorwa. Ibi bitera kugenda hagabanuka icyanga cyaryo.
Uvuze kandi ko Miss Rwanda itari
ikiri iya kompanyi yayiteguraga ndetse n'abayitabiraga, ukavuga ko yari imaze kuba umuyoboro
uhuza abanyarwanda, ukaba n'ibyishimo, ntiwaba ubeshye.
Uhereye ku bakobwa bitabiraga
iri rushanwa, abariteraga inkunga, abarikurikiranaga yaba mu Rwanda no hanze
yarwo, ibihamya birahari ko igihombo gikomeza kwiyongera.
Kugenda gake kw’abahawe gutegura
iri rushanwa kuwa 10 Gicurasi 2022 bivuze ko ari iminsi 245 kugera none, byanateje igihombo abari bafite amarushanwa y’ubwiza yigenga nayo yari afitiye
umumaro abayitabiraga.
Bisa nk’aho icyari icyaha cy’abashoramari
bamwe, cyabaye imbogamizi ku ishoramari rusange. Wakwibaza ngo byabazwa nde kuba
abanyarwanda bigoye ko bazongera kubona ibyishimo bakeshaga aya marushanwa?
Indi mpungenge ihari kandi
ifatika ni uko uko iminsi ishira ari ko abahanga bazana udushya dusumbye iki gisata, bisa nk’aho aho cyari kigeze bishobora kuzarangira bibaye kongera kubaka bundi
bushya.
Ni byo koko ikintu n’iyo cyaba gifite akamaro ariko kirimo ikosa kigomba gusenywa ngo hatazagira abakigwamo, cyangwa kigakosorwa kigashyirwa ku murongo.
Aho
rero wakwibaza niba bikwiye ko amarushanwa y’ubwiza asenywa burundu mu Rwanda “kubera icyaha cya bamwe”, cyangwa se niba byakosorwa bigashyirwa ku murongo ariko bigakorwa mu gihe gikwiriye, bitabangamiye abandi bashoramari bari mu marushanwa y’ubwiza.
Mu Ugushyingo 2022 Inteko y’Umuco
yahawe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda no kunoza imitegurirwe y’amarushanwa
y’ubwiza, humvikanye amakuru y’uko yahisemo gusubika irya 2023.
Ariko se wakwibaza niba bikwiriye, ese ni iki kiri gukorwa gihambaye gikwiye gufata umwaka urenga wose kugira ngo ibyari
ibyishimo by’abanyarwanda n’isooko yo kubaho kuri bamwe, cyongere kuboneka?.
Ni ibibazo byinshi, byagera ku
bandi bategereje amabwiriza n’amategeko amaze hafi umwaka ategurwa, ngo bongere
gukora bategure amarushanwa y’ubwiza, bikaba ibindi.
Ni byinshi byo kwibaza ariko mbona hakwiye kwihutishwa icyagarura ku murongo igisata gikomeye mu myidagaduro nyarwanda, aho gusinzira kw’abakabikoze kuko n’iyo ivugururwa ry’Itegeko Nshinga riri gukorwa, indi mirimo y’igihugu runaka irakomeza.
Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’umwanditsi
TANGA IGITECYEREZO